Ahabanza » Guteka » Deseri » Gato ya mandarine

Gato ya mandarine

Yanditswe kuwa 28-12-2017 Saa 06 : 43

Ibikoresho
Amagi 3
Isukari 150g
Udushushwa turapye twa mandarine 3
Amavuta 125ml
1 yaourt itarimo isukari ( yahourt nature) (110g)
Umutobe wa mamadarine 150ml
Ifarini 400g
Umusemburo udushashi 2 (14g)
Ibyo gutakisha : mandarine 8 zihase, zikasemo uduce 2 zitambitse.
Gelée de mandarine

Uko ikorwa  :

Shyushya ifuru kuri degre 180°C mu gihe iri gushyuha vanga ibikoresho byawe.
Kubita amagi uyavanze n’isukari, shyiramo amavuta hanyuma ya yaourt ariko ukomeza kuvanga cyane ukoresheje umutozo kugirango byivange neza.
Shyiramo igice cy’ifarini uvange, wongeremo umutobe uvange cyane , ushyiremo ikindi gice cy’ifarini. Vanga neza ushyiremo umusemburo ukomeze uvange cyane bibe bihwanye neza
Shyira ya pate ivanze neza muri moule ijya mu ifuru wabanje gusigaho amavuta ya beurre n’ agafarini gacye kugirngo bidafata hasi, sukamo pate, hanyuma shyiraho twa duce twa mandarine wakase hejuru.
Gabanya umuriro w’ifuru ushyire kuri degre 160°C ushyiremo ya pate bimare 1h cyangwa 1h10mn.
Kugira ngo umenye ko yahiye iyo isa nk’iyafatanye ukozamo akantu gasongoye kagaruka gasa neza ukamenya ko yahiye mo imbere niba kafasheho pate iba itrashya neza urongera ugategereza.
Imaze gushya yikure mu ifuru ureke ihore uze kuyikura muri moule wirinda ko ishwanyuka.

Byavuye kurie sesame des saveurs

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe