Ahabanza » Umuryango » Urugo » Imico iranga umukobwa/umugore wiyizera

Imico iranga umukobwa/umugore wiyizera

Yanditswe kuwa 24-12-2017 Saa 00 : 17

Kuba umugore cyangwa umukobwa wubashywe ni kimwe mu bintu umuntu wese w’umugore aharanira kugeraho. Iyo wumvise abayobozi bakomeye ku isi b’abagore bavuga rikijyana nka Angela Merkel, Oprah Winfrey wibaza uburyo babigenje ngo bagere aho bari kurubu.

Ariko iteka n’abakiri bato baharanira kwitwara nkabo, tugiye kukubwira imwe mu mico n’imyitwarire y’abagore bihagazeho nawe waheraho ukiga.

1. Bemera ko bakosheje
Nta muntu numwe ukora ibyiza gusa, ni nayo mpamvu abagore bashaka kugera kure ndetse bihagezeho usanga bakunda gukosorwa iteka baharanira gukora neza ibitagenze neza.

Usanga iteka bazi ko bashobora gutsindwa, iteka bagaharanira gukora neza ndetse bakumva icyo abandi batekereza kubyo bakoze.

2. Bazi guhakana
Bamwe banavuga ko ari umuco mubi guhakana utabanje gusigiriza, aba siko biba bimeze kuko bo bahitamo kuvugisha ukuri kuruta uko babeshya.

3. Bazi gutega amatwi
Usanga batihutira kubwira umuntu ko yakoze nabi cyangwa ngo bamubwire nabi ahubwo iteka babanza kumva, bagatega amatwi icyo abantu bashaka kubabwira, bagaha agaciro ibyo abandi bashaka kubabwira.

4. Ntibishushanya
Abagore bazi icyo bashaka ntago bakora ibintu ngo bashimwe cyangwa ngo bihinduranye kugirango barusheho kuvugwa cyane ahubwo usanga iteka bashyiramo imbaraga ngo barusheho gukora neza ariko bahereye kubyo bafite badasabirije.

5. Bemera gukunda no gukundwa
Batitaye ku bintu byababayeho mu rukundo rwa kera, bemera gukunda kandi bakigira kubyahise bitagenze neza. Iteka bahora biteguye gutanga ibyiza bafite batagereranije abo bahuye nabo bwa mbere nabo bari kumwe muri icyo gihe.

6. Bazi gusaba ubufasha iyo igihe kigeze
Nkuko umuyobozi mukuru akenera abandi bo hasi bamufasha, umugore uzi icyo ashaka asaba ubufasha iyo abukeneye ntago avunika wenyine cyangwa ango yiharire ahubwo asaba ko n’abandi bamufasha, agaca bugufi.

7. Bazi kwakira no gushyira ku mu ruongo amarangamutima yabo
Nubwo biba bisa nkaho bigoye iyo bahuye n’ikintu kibabaje ntago bahindurwa n’ibibabayeho ahubwo bagerageza kubyakira vuba bakanarwanira kugirango bishire vuba.

8. Birinda icyatuma bicuza

Umugore uzi icyo ashaka yemera ko ikintu cyose kiba kubw’impamvu, akirinda kwicuza ahubwo agaharanira kwigira ku bintu byamubayeho ndetse akirinda ko ahangayikishwa no kuba yakoze ikintu ntigikunde ahubwo akumva ko byose bifite impamvu.

9. Bafasha abandi.
Abagore b’imico myiza bafasha inshuti n’abavandimwe birinda kuba ba nyamwigendaho ahubwo bagafasha abandi kugirango bababe hafi, ndetse bakabatega amatwi bakabaha igihe ndetse bakabakunda ubundi bakirinda kuba ba nyakamwe.
Iyi ni imwe mu mico iranga umugore mwiza ndetse wihagazeho, uharanira gutera imbere no kugera kuri byinshi.

Pamela

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe