Ahabanza » Kwambara » Imyenda » Ibintu utagomba kubura mu myambaro

Ibintu utagomba kubura mu myambaro

Yanditswe kuwa 20-12-2017 Saa 07 : 10

Abakobwa n’abagore bakunze kugira umuco wo kugura imyenda myinshi kandi kenshi kuburyo usanga badatinya no kugura ibyo batateganije. Gusa na none hari imyambaro y’ingenzi uba ukwiye kugira buri gihe ituma uhora urimbye no mu gihe ugize gahunda iyari yose utafatiye igihe cyo kuyishakira umwambaro.

JPEG - 21 ko

1. Ikanzu nziza y’umukara
Ikanzu ni umwenda wiyubashye. Iyo ibaye umukara ari na nziza biba akarusho. Bibe mu kazi (bitewe n’ako ukora), mu bukwe, mu rusengero, n’ahandi ; ikanzu y’umukara ntahantu utayiserukana mu birori na gahunda zitandukanye kandi byiyubashye.

JPEG - 19.9 ko

2. Ishati yiyubashye
Ubaye ubishoboye ukwiye gutunga ishati ziyubashye (classic) zirenze imwe kandi zitandukanye amabara. Izi zambarwa muri kositimu cyangwa se ku ipantaro/ijipo bitewe na gahunda ugiyemo cyangwa icyo ukunda.

JPEG - 36.2 ko

3. Inkweto ndende
Inkweto ndende ni kimwe mu bigaragaza umugore neza kuko bimuha ukundi kuberwa n’ingendo byihariye. Izi kandi ubasha kuzambara ku myambaro itandukanye irimo amakanzu, amapantaro, amajipo n’ibindi. Hitamo izo ushoboye kugenderamo kandi zifite ibara rijyanye n’imyambaro yawe. Niba utabasha kubona nyinshi, gerageza ugire iz’umukara kuko burya umukara ujyana n’amabara yose.

JPEG - 35.5 ko

4. Inkweto zo hasi
Inkweto zo hasi nazo zihora zikenewe mu gihe ufite gahunda igusaba kugenda n’amaguru cyane, cyangwa se ushaka kuruhura ibirenge si ngombwa guhora wimanitse hariho iminsi uba ugomba guhindura imyambarire. Ushobora kwambara udukweto two hasi kandi ukaberwa rwose. Ikindi kandi

JPEG - 47.6 ko

5. Ipantaro y’ikoboyi y’ubururu
Ikoboyi (jeans) ni umwenda umaze imyaka myinshi ibayeho kuko yadutse muri 1873 ikozwe na Jacob Davis ndetse na Levi Strauss. Iyi pantaro itanga amahoro, kandi yambarwa n’abantu bose tutitaye ku myaka cyangwa abo aribo. Uyambarishije agapira (top/t-shirt) koroheje bigenda neza ndetse n’iyo ushyizeho ya shati n’inkweto twavuze haruguru, userukana umucyo.

JPEG - 12.5 ko

6. Isakoshi
Abakobwa cyangwa abagore bagira utuntu twinshi bagendana turimo utwo baba bari bukenere mu buzima bwa buri munsi nk’ amafaranga, imfunguzo, ibitabo, ikaramu, imitaka, ibikoresho by’ubwiza n’ibindi. Isakoshi rero niyo ibafasha kwitwaza ibyo byose, gusa usibye kuyitwaramo ibikenerwa, inagira uruhare mu bijyanye no kurimba.

JPEG - 16.7 ko

7. Ikoti
Ikoti rigufasha kwifubika cyangwa kwambara wiyubashye bitewe n’igihe uryambariye ndetse n’iryo ariryo.

JPEG - 20.7 ko

8. Isaha
Usibye kukumenyesha aho igihe kigeze no kugufasha kucyubahiriza, isaha ni kimwe mu bikoresho by’umurimbo byuzuzanya no kwambara neza. Hitamo isaha ukunze, ikubereye kandi ijyanye n’ibyo wambaye.

JPEG - 21.9 ko

9. Udupira (T-shirts)
Buri munsi si ko uba ugomba kwambara wiyubashye cyane kuko nko ku minsi y’ikiruhuko aho ukenera kujya muri gahunda zoroheje nko gukoresha imisatsi yawe, guhaha, gutembera ku mazi… ntabwo uzambara ya shati n’inkweto ndende ahubwo uzambara agapira keza koroheje ndetse n’udukweto two hasi.

Pamela

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe