Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Abagore 12 bari mu buyozi bwa banki z’ubucuruzi

Abagore 12 bari mu buyozi bwa banki z’ubucuruzi

Yanditswe kuwa 21-12-2017 Saa 07 : 32

Dr Diane, umuyobozi mukuru wa BK, photo : new times

Amakuru atangazwa ku mbuga za internet za banki z’ubucuruzi mu Rwanda zerekana ko abagore bari mu nzego z’ubuyobozi ari 12 gusa mu gihe abagabo bo ari 47. Nubwo rero akenshi aho bakirira amafaranga muri izi banki haba hari umubare munini w’abagore, mu buyobozi hagiye harimo bacye cyane. Muri iyi nkuru turibanda ku bagore bakora muri banki nk’akazi kabo ka buri munsi. Ababa mu nama y’ubuyobozi( board of directors) ntago twabashyizemo kuko akenshi baba bafite utundi tuzi babarizwamo tutari banki.

Iyi ni ishusho yerekana umubare wabo bagore ugereranije n’umubare w’abagabo nkuko bigaragara ku mbuga za internet z’izi banki .

PNG - 23.4 ko

Dr Diane Karusisi ni we Muyobozi mukuru (chief executive Officer ) wa BK, akaba ariwe mudamu ufite umwanya wo hejuru kurusha abandi bari mu buyobozi mu zindi banki. Akurikirwa na Mrs. Alice KILONZO-ZULU uyobora Ecobank Rwanda ( Managing Director).

Muri I&M bank , mu kazi ka buri munsi ka Banki umudamu uza ku mwanya wa mbere ni Louise Kagaju akaba ari chief Internal Auditor, harimo kandi Lena M. Militisi nk’umunyabanga ndetse na Diana Kwarisiima ukuriye abakozi.
Muri Access Bank, nta mudamu ugaragara mu buyobozi bwo hejuru mu kazi ka buri munsi mu gihe hagaragazwa abagabo 3.

Muri BPR nta mudamu uhagaragara naho, ku bagabo herekanwa umwe ari nawe muyobozi mukuru.
Muri GT Bank : harimo umudamu umwe Michelle Kabahiga (ariko ashobora kuba yarahavuye kuri ubu nubwo akigaragara ku rubuga rwa internet rwabo) ukuriye Abakozi mu bagabo 6. Muri equity bank harimo athanasie niragira ukuriye kwamamaza ndetse no kwita ku bakiliya hamwe na Chantal Mukandoli kayijamahe ukuriye imyenda ndetse n’ibijyanye n’imiyoborere (head of credit/risk and administration) bakaba ari abadamu 2 mu bagabo 11. Muri KCB hari abagore 2 herekanwa amafoto ariko amazina yabo ndetse n’imirimo bashinzwe ntigaragara mu gihe hari abagabo 8.

Muri Cogebanque nta mugore ugaragara mu bayozi 3 bakuru berekanwa ku rubuga.
Ukoze ijanisha y’iyi mibare usanga abagore ari 20.3% by’abafite imyanya y’ubuyobozi muri Banki. Banki yitwa BK akaba ariyo yonyine ifite umuyobozi mukuru w’umugore ndetse akaba ari n’iyo banki yonyine ifite umubare ungana n’uwa bagabo mubayobozi bakuru.

Aya makuru ashingiye ku bigaragazwa n’imbuga z’izi banki muri uku kwezi.

Astrida
 :

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe