Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Ibintu 6 ugomba kwirinda gukorera ugutwi kwawe

Ibintu 6 ugomba kwirinda gukorera ugutwi kwawe

Yanditswe kuwa 20-12-2017 Saa 01 : 38

Iyo dusukura umubiri wacu, hari ibice tugomba kwitondera. Kubisukura cyangwa kubifata nabi bishobora kudutera uburwayi bukomeye. Uyu munsi turavuga ku makosa atandatu tugomba kwirinda igihe twita ku matwi

itondere uko ukoresha uduti tuzengurukijweho ipamba
Turiya duti dushobora kwangiza ugutwi, iyo tutitondewe ugutwi gushobora kubabuka, cyangwa ingoma y’ugutwi igatoboka. bisaba kudukoresha witonze cyane.

Umuziki usakuza cyane muri ecouteurs

Gucuranga cyane umuziki muri ecouteurs Ni impamvu nyamukuru yo gupfa kw’amatwi
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo “the National Institute on Deafness” muri Amerika bwagaragaje ko Abanyamerika 15% bari hagati y’imyaka 20 na 69 batakaje kumva kwabo, biturutse ku rusaku rukabije. Ubundi bushakashatsi bwakozwe na “the Indian Journal of Otology”n’ahandi henshi, bugaragaza ko gucurangira cyane umuziki muri ecouteurs ari impamvu nyamukuru yo gupfa kw’amatwi umuntu ntiyongere kumva neza. Rosenfeld yavuze ko igihe abo muri kumwe bumva umuziki urimo kumvira muri ecouteurs, uba urimo gucuranga cyane bikabije.

Kwinjiza urutoki mu gutwi

Inzara zawe zishobora kugira mikorobe nyinshi zakwanduza ugutwi
Uretse kwangiza umuyoboro ujyana amajwi no kwinjiza ubukurugutwa mu gutwi mo imbere, kwinjiza urutoki mu gutwi ni ikosa. kubera ko inzara zawe zishobora kugira mikorobe nyinshi zakwanduza ugutwi. Ibi biba cyane cyane iyo urwaye diyabete cyangwa uri hafi kuyirwara.

Kwitondera uko utobora ugutwi ku bashaka gushyiraho amaherena

Igihe ukeneye gutobora amatwi, wajya kureba muganga ufite ibikoresho byabugenewe Si byiza kwipfumura ugutwi kwawe, cyangwa ngo ureke undi muntu utari umuganga abigukorere. Igihe ubikeneye, wajya kureba muganga ufite ibikoresho byabugenewe akagufasha.

Kutajya kwa muganga igihe ubabara ugutwi cyangwa utumva neza
Igihe wumva amatwi afite ikibazo ihutire kureba muganga
Mu buryo bumwe, gutakaza kumva ni nko gutakaza umusatsi. Icyo utakaje kiba gitakaye burundu. Igihe wumvise ibintu bisakuza cyane mu matwi cyangwa se atumva, ni ngombwa kugana muganga. Ikindi cyatuma ugana muganga,ni igihe uribwa mu gutwi.
Uko amatwi akuriye si ko aba afite ikibazo. Umusaya, amenyo, n’umuhogo bihuriye kumitsi imwe ku buryo ikigize ikibazo muri byo, wakeka ko ari uburibwe bw’ugutwi. Niba rero ufite uburibwe budasanzwe, bukarenga umunsi umwe, ugomba kujya kwa muganga. akareba ikibazo gihari.

Guhata ibintu mu gutwi
Nk’uko bitangazwa na Rosenfeld, bamwe bakunda gushima cyangwa gukuba mu matwi yabo no kwinjizamo ibyo babonye byose. Ibintu byose bisa nk’aho bikanyaraye, cyangwa bikomeye ntibigomba kwinjizwa mu gutwi, kuko bishobora kugukomeretsa cyangwa bikinjiza ubukurugutwa mo imbere bikaba byatera uburwayi cyangwa uburibwe.
Ntukwiye gukoresha ibiti cyangwa ibindi ibikoresho byakangiza ugutwi.

Pamela

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe