Ahabanza » Umuryango » Urugo » Ibyiza by’icyiruhuko ku bashakanye batari kumwe n’abana

Ibyiza by’icyiruhuko ku bashakanye batari kumwe n’abana

Yanditswe kuwa 20-12-2017 Saa 01 : 20

Ni byiza ko abashakanye bagira umwanya wo kuruhuka byibura rimwe mu mwaka batari kumwe n’abana. Si ngombwa kujya kure cyane, cyangwa kumara iminsi myinshi ariko wenda gufata nka week end imwe bakaba hamwe biba byiza.

Hari abumva batagenda batajyanye abana hari n’abagenda ariko bakagenda bicira urubanza ko basize abana. Dore rero akamaro ko gufata icyiruhuko ku bashakanye badatwaye abana. :

1. Byereka abana ko papa na mama bakundana ibyo bigaha urugero rwiza abana.
2. Ni igihe cyo gukora gahunda hamwe abashakanye batajyaga bakora nko kuryamira rimwe, kubyukira rimwe gusangira batihuta, kuganira umwanya munini, gusura abantu cyangwa ahantu muri hamwe
3. Bituma ibibazo by’urugo ndetse n’iby’abana byajyaga bibagora noneho byoroha kubicyemura kuko muba mwagize umwanya wo kubiganiraho kandi mwaruhutse ndetse mukaba mwafashe imyanzuro y’uko muzafashanya mu gucyemura ibyo bibazo bigatuma buri umwe atagaya undi mu byo akora
4. Bituma kandi muruhuka mu mutwe, mukongera mukumva mukundanye bikoroha no kubibwirana.

Byavuye kuri au feminin
photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • Murakoze cyane ! iyi nama ni ntamakemwa ! Muzatubwire ibyiza byo gusohokana n’abana kuko nabyo biraryoha. Maze iminsi nibaza niba nta hantu muri Kigali cg mu nkengero zayo hakorerwa picnic (sinzi niba iri jambo ndyanditse neza, nashakaga kuvuga aho umuntu yasohokera n’abana ariko bijyaniye amafunguro, hari jardin n’indi myidagaduro kuburyo umuryango wahagirira ibihe byiza kandi udahenzwe)

    • hari ahantu hari jardin ku kinamba, ariko nta yindi myidagaduro ihari wabaza niba babyemera, n’ahandi hari ama jardin abantu bajya bakodesha bakahakorera amakwe nibaza ko ubisabye batakwangira.

  • Iki kintu nange narakifuhe.aho hantu ndahashaka mumutwe ndahabura.gusa hari uwari wandangiye kw irebero ariko ashidikanya ambwira ko batemera ko mujyana ibyanyu .mugomba gu consomma ibyabo

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe