Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Uko wategura ibirayi bivanze n’inyama ziseye

Uko wategura ibirayi bivanze n’inyama ziseye

Yanditswe kuwa 20-12-2017 Saa 00 : 43

iIbikenewe.

Ibirayi 4 bini wakasemo uduce duto
Inyama ziseye garama 500
Sauce tomate 1
Amavuta ibiyiko 2
Igitunguru 1
Tungurusumu udusate 2
Ikiyiko cya vinaigre
Persil
Tangawizi agasate gato ka cm 3
Umunyu

Uko bikorwa

Fata bya birayi wateguye ubihate nurangiza ubironge neza
Fata igitunguru ugikatemo uduce
Kata persil mo duto cyane
Fata tangawizi uzirape
Fata inyama ziseye ushyire mu isafuriya ushyiremo umunyu nurangiza ushyiremo vinaigre nk’ikiyiko kimwe, tungurusumu na tangawizi utibagiwe persil
Kugira ngo ibirungo byinjire neza mu nyama bishyire mu cyuma gikonjesha (frigo) iminota 15 niba ntayo ufite shaka ahantu hakonje ubitereka.
Shyira amavuta mu isafuriya ashyuhe nk’ibisanzwe shyiramo bimwe wari washyize muri frigo uvange nk’ukaranga bisanzwe kugeza inyama zihinduye irangi.
shyiramo igitunguru ureke gishye ,
Shyiramo ibirayi, ukomeze uvange, mu gihe nabyo ubona bitangiye gusa n’ibihindura ibara ushyiramo sauce tomate ugashyiramo utuzi duke cyane ku buryo bimara iminota nk’itanu bitogota.
shyiramo amazi nka litiro 1 ugereranyije n’ingano y’ibyo watetse utereke ku muriro uringaniye ureke amazi akame neza, ubundi ubitegure bigishyushye. ushobora no kuberakeramo utuzi ducye bikamera nk’ibirimo isosi.
Pamela

Ibitekerezo byanyu

  • Akabazo k’amatsiko, izi 500g z’inyama mu birayi bitarenze 1kg bitegurwa nk’ifunguro ry’ingenzi ? Mpise ntekereza ko iwanjye dutegura ifunguro ry’ingenzi rya 5kg z’ibirayi, ubwo byaba bivuze ko nshyiramo 2.5kg z’inyama ziseye numva zaba ari nyinshi.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe