Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Umunyamakuru Bibio ni muntu ki ?

Umunyamakuru Bibio ni muntu ki ?

Yanditswe kuwa 18-12-2017 Saa 12 : 47

Ingabire Egidie ni Umunyamakuru uzwi cyane kuri Televiziyo y’u Rwanda ku izina rya Bibio aho akora ibiganiro bitandukanye ndetse agasoma amakuru mu kinyarwanda.

Bibio yize itangazamakuru muri kaminuza y’uRwanda akaba yaratangiye gukora uwo mwuga ahereye kuri radiyo salus aho yari umwe mu bakoraga ikiganiro cyitwa “Mu rubohero” no mu kindi kiganiro cyitwa Salus Relax. Yaje gukora kuri radiyo y’Inteko ari umuyobozi w’ubwanditsi wayo. Yakomereje akazi ke kuri kuri Televiziyo y’u Rwanda aho ari umunyamakuru ukunze gukora ibiganiro biri gucaho ako kanya bita “live”, ndetse akaba akunda no gusoma amakuru mu Kinyarwanda. Azwi kandi no mu kiganiro cy’ubuzima gica kuri Televiziyo y’U Rwanda.

Bibio rero aherutse guhabwa igihembo na RGB ari kumwe na mugenzi we bakorana nk’abanyamakuru bazwi cyane mu kuvuga amakuru neza.

Nkuko yabitubwiye yishimiye iki gihembo, kuko byamweretse ko abantu babona umurimo akora dore ko nkuko abivuga gukora itangazamakuru ari nko kwitanga.
Bibio kandi akuriye ihuriro ry’abagore bakora itangazamakuru Arfem ndetse akaba aba no mu muryango wa Trust Women in Media network watangijwe na Graca Machel.
Bibio rero arahamagarira abandi badamu bari muri media kwitabira amarushanwa nkayo kugirango ishisho yabo irusheho kugararagara.
Ku bijyanye n’ubuzima bwe bwite Bibio arubatse akaba afite abana 2.

Astrida
photo : igihe

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe