Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Ibintu 10 byagufasha kwirukana umwuka mubi mu nzu

Ibintu 10 byagufasha kwirukana umwuka mubi mu nzu

Yanditswe kuwa 17-12-2017 Saa 23 : 22

Buri rugo, buri cyumba bigira impumuro yabyo yihariye. Iyo mpumuro ikunze kuba ari uruvange rw’ibintu binyuranye, ibyuya by’abantu, ibyo bisiga, impumuro y’ibiryo, n’ibindi binyuranye. Rimwe na rimwe haba hahumura neza ariko nanone hari igihe hahumura nabi.

Dore rero bimwe mu byo wakora mu nzu hakaza impumuro nziza.
1. Shakisha ikiri kubitera

Ntabwo umwuka mubi uri mu nzu uba wizanye hari ikintu kiba cyawuteye. Reba niba nta nkweto zabitswe zidasukuye, niba nta biryo byagaze biri mu nzu, niba aho itapi iri hatarajemo agahuyu. Si ibi gusa kandi, unarebe niba imyenda ifuze, niba mwese muba mwiyuhagiye, niba nta hantu umwana yitumye cyangwa amatungo mworoye (nk’injangwe n’imbwa), ndetse niba nta kintu cyapfiriye mu nzu.

2. Sukura ibyombo n’aho ubyogereza
Niba ufite ahagenewe koza ibyombo (lavabo), ni byiza ko uhasukura bihagije ndetse hakumuka. N’ibyombo ubyoze neza ubyumutse ubibike. Nyamara niba hatangiye kuza impumuro yihariye, hari icyo gukora. Suka agakombe gato ka vinegar muri lavabo yumutse, uzongere kuyogerezamo nyuma y’amasaha 24. Nubwo hashobora gushira nk’isaha uri kumva impumuro ya vinegar, ariko nyuma yaho impumuro zose mbi zizagenda.

3. Shaka umwuka mwiza
Igikoni, ndetse n’aho urara kimwe n’aho ubika ibintu hakeneye umwuka mwiza winjiramo ugasimbura uwari urimo. Niyo mpamvu ku manywa ndetse n’ikindi gihe cyose bishoboka usabwa gufungura amadirishya ndetse niba ufite ventilateur nayo ukayikoresha. Ibi bizarinda ko umwuka mubi ugumamo.

4. Rwanya impumuro iva ku matungo
Injangwe, imbwa, inkoko, n’andi matungo yororerwa mu rugo uretse kuba yakwituma aho abonye bigatera impumuro mbi, n’umwuka uyavaho nawo hari igihe uba ari mubi. Kuwurwanya rero birashoboka.Niba afite icyumba cyayo abamo, urasabwa gushyiramo ifu y’amakara yabugenewe (activated charcoal), impumuro mbi izagenda burundu

5. Sukura icyo ujugunyamo imyanda
Nubwo ari igikoresho cyagenewe kujyamo imyanda ariko ntibivuze ko kigomba kuba nacyo ari umwanda ndetse gifite impumuro mbi. Icyo usabwa , nyuma yo kumena imyanda yari irimo uragisukura neza, noneho ugakataguriramo indimu.Ushobora kandi no gusukamo agace k’agakombe ka vinegar kavanze n’amazi macye.

6. Sukura frigo
Uko frigo ikonja mo imbere niko ubwo bukonje bugenda butuma ihindura impumuro ku buryo hari igihe kigera wajya uyifungura ukipfuka ku mazuru. Ibi kubirwanya biroroshye cyane.

Pfundura agapaki ka bicarbonate ugaterekemo, ujye ugahindura buri mwaka kandi aho gaherereye ntube ariho ushyira imboga kuko byatuma zangirika vuba.

7. Sukura itapi
Uko tuyikandagiraho, abana banyaraho cyangwa hamenekaho icyayi, isosi, inzoga n’ibindi niko bigenda byongera umwuka udasanzwe, bikazana umwuka mubi mu nzu.
Mu kuyisukura rero suka vinegar ku gatambaro ugende ukubaho kugeza uyirangije noneho nyuma uyunyuguze n’amazi meza uyanike yume.

8. Suzuma ibirungo uteka
Nubwo hari igihe uba wumva bihumura neza nyamara uko bisaza cyangwa biba byinshi bigenda bihindura impumuro yaho ubibika. Si ibyo gusa kuko no mu gikoni aho utekera hari igihe umwuka w’ibiryo uba ukabije kumvikana nk’iyo watetse amafi by’umwihariko.Koza ibyombo n’amazi ashyushye n’isabune bizagabanya umwuka mubi nyamara ntibihagije.Shyira ku ziko isafuriya irimo agakombe gato ka vinegar ucanire. Umwuka uzamuka uko ibira uzirukana byihuse ya myuka yindi wumvaga nubwo bizagusaba kwihanganira uwo mwuka wa vinegar akanya gato

9. Rwanya umwuka uzanwa n’itabi
Nubwo kunywa itabi bizwi ko ari bibi ku buzima ariko hari abo kurireka byananiye. Nubwo gufungura amadirishya bituma umwotsi waryo ugenda ariko kurinywera mu nzu buri gihe binasaba ko unatera irindi rangi munzu ndetse ukoza inkuta. Icya mbere cyiza ni ukwirinda kunywera itabi mu nzu, waba urihanywereye ugafungura amadirishya ndetse ukajya unita ku isuku yaho urinywera

10. Isuku yo mu bwiherero
Ubwiherero kenshi twita bwa kizungu usanga buba buri kumwe n’ubwogero, ugasanga hakunze kuba hatose. Nubwo ventilateur ifasha mu kuvanamo uwo mwuka ariko siko buri wese ayitunze. Uburyo bworoshye ni ukuyisukura neza ubundi ugacana buji ukayiterekamo. Uko yaka niko umwuka mubi ugenda uvamo.

Pamela

Ibitekerezo byanyu

  • Murakoze kutugira inama zo kwirukana impumuro mbi iwacu. Ndagisha inama ukuntu narwanya ibinyenzi byanzegereje mu gikoni, ngerageza gukora isuku ariko bikanyihisha hagati mu mbaho z’utubati two mugikoni. Mumfashe rwose. Turimo gushaka abatera imiti munzu ariko sinzi ndahangayitse ko iyo miti ishobora kugira ibindi yangiza cyangwa ntibirwanye neza, uwamenye abatera imiti neza yandangira.

    • hari imiti y’ifu iba muri T200 igura nka 200 aga sachet kamwe, yagenewe gushyirwa mu tubati two mu gikoni. nuwushyiramo inyenzi zizahita zicika pe. sinibuka izina ariko ubajije abakoramo bayikwereka. iyo miti ibaari agafu kagiye gafunze mu dusashe duto nk’utw ;amajyane.

  • Astrida, urakoze cyane ndajya kuyishaka.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe