Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Umuceri urimo amagi , imboga na jambo

Umuceri urimo amagi , imboga na jambo

Yanditswe kuwa 15-12-2017 Saa 05 : 10

Umuceli ni ikiribwa kiribwa n’abantu benshi mu Rwanda ariko usanga benshi bazi kuwutegura mu buryo bumwe cyangwa bubiri kandi uri wonyine, nyamara hari uburyo wawutegura uvanze n’ibindi biribwa.

Ibikenewe

Fata igitunguru ugikatemo udusate dutoya
Tonora tungurusumu, uzisekure ufate akayiko gato 1
Koresha amavuta y’ubuto ibiyiko 3
Umuceri garama 500
Amashaza garama 150
Karoti imwe uyikatemo uduce dutoya cyane
Igitunguru cy’ibibabi (puwaro) nacyo ugikatamo uduce dutoya
Amagi abiri
Jambo cyangwa Sosiso
Amazi l 1.5 ashyushye
Umunyu

Uko bitegurwa

Fata amavuta yawe uyacamutse namara gushya ushyiremo igitunguru na tungurusumu, nibimara gushya ushyiremo umuceli n’umunyu ukarangane. Nibimara gufata irangi sukamo amazi ureke umuceli ushye neza.
Mu yindi safuriya togosa amashaza na karoti na puwaro hamwe
Umuceli iyo umaze gushya ufata indi safuriya cyangwa ipanu irimo amavuta makeya ushyiremo amagi abiri wakubise neza nk’ugiye guteka umureti ariko wirinde ko ushya. wukuremo utarakomera uwukatemo udupande dutoya udushyire ku ruhande.
Iyo umureti umaze kuwukura ku ziko ufata ipanu cyangwa isafuriya wari wawutetsemo ugashyiraho jambo cyangwa sosiso wakasemo uduce duto hanyuma ugashyiramo amashaza wabanje kuyatogosa, shyiramo karoti na puwaro nabyo wakase uduce duto watogosheje.
Komeza ugaragure nibimara gufata irangi ufate wa muceri wahiye uwusukemo, komeza uvange ushyiremo na wa mureti wakase maze ubirekere ku muriro muke mu gihe cy’iminota itanu.
Komeza ubikarange nubona byahinduye isura ufate wa muceri wahiye uwusukeho maze uvange ushyireho na wa mureti wakase maze ureke bishye a nko mu minota 5 ku muriro muke.
Kugira ngo ubitegure bisa neza ushobora gushyiraho ibibabi bya perisile hejuru mu gihe ubyaruye.
Pamela

Pamela
photo : google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe