Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Priscilla wakinnye muri film yitwa War Room

Priscilla wakinnye muri film yitwa War Room

Yanditswe kuwa 15-12-2017 Saa 01 : 14

Priscilla Shirer ni umudamu wakinnye muri film yamenyekanye cyane yitwa War Room aho yakinaga yitwa Elisabeth. Priscilla ni umunyamerika yavutse mu 1974 akaba ari umwanditsi w’ibitabo, umuvugabutumwa. Ni umukobwa w’umupasteri witwa Tony Evans ufite urusengero runini cyane muri Dallas rwitwa Oak Cliff Bible Fellowship Church muri Amerika. Priscilla arubatse akaba afite abana 3.

Priscilla yakuze azi cyane bibiliya, akiri muri muri kaminuza atangira gukora yimenyereza kuri radio ya gikristo. Hadashize igihe kinini abantu batangiye guhamara kuri iyo radiyo bamusaba kuza kwigisha bibiliya ahantu hatandukanye. Yakoze kandi ikiganiro kuri televiziyo ya CBS ariko kuri ubu akora ibijyanye na ministry batangiye we n’umugabo we y’ivugabutumwa. Avuga ko umujyanama we wa hafi mu by’umurimo w’Imana ari Graham Lotz umukobwa wa Billy Graham.

Priscilla yigisha mu nsengero zitandukanye, ndetse no mu birori bya gikristu ikindi ni uko yanditse ibitabo byinshi. Priscilla yakoze Masters muri theology.
Ubusanzwe ntiyari umukinnyi w’amafilme kugeza aho abakora amafilm ya gikristo bitwa Kendrick Brothers bamuhamaye bakabimusaba. Yabanje kubyanga ababwira ko atari umukinnyi wa film ariko bamubwira ko yabishobora. Yaje kubyemera rero bakora iyo film mu mwaka wa 2015. Film yamenyakanye cyane. Ikaba ivuga ku mudamu wiyemeje gucyemura ibibazo by’urugo rwe abinyujije mu gusenga.

Byavuye kuri Wikipedia.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe