Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Inyama zivanze na karoti

Inyama zivanze na karoti

Yanditswe kuwa 13-12-2017 Saa 01 : 27

Ibikenewe

Inyama z’inka
Puwaro 2
Poivron 2
Ibitunguru 3 binini
Celeri nkeya
karoti
uko bikorwa

  • Fata imboga uzikatemo uduce dutoya
  • Karoti zo zisaturemo kane hanyuma uzicemo na zo uduce duto duto
  • Kata bya bitunguru
  • Fata isafuriya nini, ushyiremo amavuta
  • Namara gushyuha shyiramo inyama z’inka wabanje gusukura, zifate irange
  • shyiramo za mboga n’ibirungo, uminjagireho umunyu, ikirungo cya poivre, hanyuma usukemo amazi urengeze gatoya.
  • ubirekereho mu gihe cy’ isaha.
  • Ushobora kuzitegura zonyine cyangwa ukongeramo inyanya na sositomate ugakoramo isosi

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe