Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Ibintu byagufasha kugira amaso meza

Ibintu byagufasha kugira amaso meza

Yanditswe kuwa 13-12-2017 Saa 01 : 15

Abantu benshi cyane cyane abagore n’abakobwa baba bifuza kugira amaso meza agaragara neza ariko ugasanga babuze uburyo babigeraho ariko ubaye wifuza kubigeraho ubu buryo bukurikira ubukoresheje byagufasha.

Irinde kwishyiraho ibirungo byinshi
Iyo ushyize ibirungo bikabije ku maso yawe hari ubwo bigeraho bikajya mu maso maze bikagutokoza ugasanga ukeneye kwibyiringira maze amaso agahera ubwo atukura wa murimbo washakaga ukaba urangiriye aho.

Bika neza amavuta ukoresha ku maso
Si byiza ko amavuta cyangwa ibikoresho ukoresha ku maso utayabika aho ubonye hose kuko bishobora gutuma hajyamo imyanda kandi iyo myanda usanga igira ingaruka nyinshi ku maso harimo nko kuzana uduheri twinshi yuzengurutse uruhu rupfuka ijisho.

Kuyavuza
Mu gihe wumvise amaso akubabaza ihutire kwivuza kugirango bigufashe kugira amaso y’umweru kuko hari imiti iba yaragenewe kuvanamo umutuku ujya uza mu maso.

Irinde kwambara amataratara y’umurimbo cyane
Igihe utabitegetswe na muganga jya wirinda gukoresha amataratara y’umurimbo kenshi kuko yangiza amaso cyane.Atuma amaso ahindura ibara agasa n’umukara kandi atuma n’uruhu rukingirije ijisho runanuka.

Yarinde izuba
Jya ugerageza kwirinda kugenda ku zuba ryinshi utambaye amataratara y’izuba kuko bigufasha ko imirasire y’izuba itabona aho inyura irasa mu jisho kuko iyo rirasamo bituma hazamo utuntu dutukura mu jisho imbere.

Yarinde gutokorwa
Iyo ijisho rigiyemo igitokorwa umuntu ntabasha kwihangana akenshi ahita aribyiringira ari nako rizamo amarira ibi bigatuma ritukura.Igihe utokowe ntukihutire kubyiringira ijisho ahubwo urarireka amarira akavanamo cya gitokorwa naho kuyarinda gutokorwa ni ukwambara amataratara igihe ubona uri ahantu hashobora kugutokoza cyangwa uri nko mu muyaga.

Kugira isuku mu maso
Kugirira isukumu maso ni ingenzi cyane kandi ukabikora ubyitayeho muri ubu buryo :

  • Ugomba gukaraba mu maso ubyutse ndetse ugiye no kuryama kugira ngo ukureho ibirungo uba wakoresheje ndetse n’ igihe cyose ugiye kwisiga mu maso.
  • Gukoresha amavuta n’ibirungo byagenewe gukoreshwa ku maso,
  • Gushyira ingohe zawe ku murongo na byo bizagufasha kugira amaso meza.

Pamela.
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe