Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugabo wanjye afasha bene wabo gusa nkore iki ?

Umugabo wanjye afasha bene wabo gusa nkore iki ?

Yanditswe kuwa 13-12-2017 Saa 00 : 44

Umwe mu basomyi yagishije inama ku bijyanye n’urugo rwe. Niba ubifiteho inararibonye wamusubiza. Dore ikibazo cye. :

Mwiriwe ho, nifuzaga kugisha inama
Nashakanye n’umugabo wanjye 2014,mu byukuri guhera twamenyana kugeza tubanye nabonye ari umuntu mwiza ,arakijijwe yewe mbona anampa care zishoboka, ajya amfasha imirimo yo mu rugo rwose ntakibazo ariko hari ikintu kijya kimbabaza kimwe ,ni uko iyo abavandimwe banjye baje kunsura adashobora kwibwiriza ngo abe yaha umwana aga ticket. kandi ababyeyi banjye ntibifashije ntibaba no mu Rwanda yewe, abe baba mu Rwanda kandi papa we afite akazi mama we aracuruza ubona ntacyo babaye pe ariko mbana n’abavandimwe be babiri, umwe ari muri kaminuza undi yarangije masters aba aho murugo ntarabona akazi. Urumva kuba mbana n’abavandimwe be hari ibyo tuba depensa ho, ibiruhuko iyo bigeze abato nabo bava muntara bakaza kwa Brother wabo i kigali ; ariko abanjye iyo baje ninjye wiyeranja ngashaka i ticket izabasubizayo kumushahara wanjye utageze ibihumbi 200.

Ibyo rero bituma ngira umutima utishimye cyane cyane iyo hari abavandimwe banjye bari murugo nzi ngo bazasubirayo nta n’urukweto basi mbaguriye. Ndasaba mungire Inama kuko hari igihe iyo mbitekerejeho ngira umushiha kandi ndakijijwe.

Hari igihe ntekereza nti ese uwabimuganiriza, nanone bikananira nkumva biranyobeye. mungire Inama.

Nawe ufite ubuhamya cyangwa ushaka kugisha abasomyi inama watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • uzabimuganirize wabanje gusenga Imana kugirango abyakire neza,kandi wizeye ko hari icyo Imana iza kubikoraho bikagenda neza.kuganira bigira umumaro.kuba mukijijwe ntibivuzeko mutahura nibibazo mu myubakire yanyu.ariko hamwe no gusenga kandi wizeye Imana ibintu bishobora kuba byiza.ndi umudamu utamaze igihe kinini cyane ariko mbona ibyiwanjye bigenda neza iyo napfukamye ngasenga Imana,kandi mpora mfitiye Imana ikizere.ba maman mureke tube hafi y’Imana dusengera ingo zacu atari ibyidini ahubwo twiyemeze ingo zacu zizaba nziza.ntitwirengagize ko satani arwanya umuryango.

  • YEWE WOWE URACYAVUGA ABAGABO BAGIRA AYABO NJYEWE MAZE IMYAKA IRENGA ICUMI ARIKO NTA KINTU NA KIMWE YARI YAHA UMUNTU WO MURI FAMILLE HABE NA MAMA UMBYARA,IBYO URABYAKIRA UKABIFATA UKO KUKO HARI ABAGIRA URUKUNDO KURI BENE WABO GUSA IKINDI UGASENGA IMANA IKAKWIHERA AMAHORO.

  • Nshuti yange ihangane usenge niko abagabo babaye ye.nanje uwanje niko ameze ntashobora niri narimwe kwibwiriza ngo afashe iwacu.arihirira murumunawe, avuza ababyeyi be ariko nje ntashobora kubaha nigiceri. gusa nje ndamwihorera buriya ashobora kuba yaramfashe nk’ ikigodyi.harigihe mbanumva ngiye gusandara iyo numvise yivugisha ngo yabuze minerval ya murumuna we.ihangane siko bizahora jya ukomeza usenge cyane.

  • Niba utarabimuganiriza rwose ntago wavuga ko yabyanze. mugomba kubanza kubiganira wenda nawe abona hari ibyo udafasha ab’iwabo. rero uzashake umwanya umusabe ko muganira umushimire ibyiza akora kuko ndumva akora byiza byinshi hanyuma umubwire n’impungenge ufite. byaba byiza umubwiye ko mwajya muvuga hamwe ibyo imiryango yanyu yombi ikeneye mukabigenera amafranga mwese mwemeranijeho noneho mbese bikaba muri budget y’urugo hamwe n’ibindi. wenda hari abaza gusura bagakenera ticket kandi nta nmafarnga ya cash afite hafi kuko mutabiteganije. rero kubiha gahunda byatuma imiryango yanyu yose muyikorera ibintu mutanarindiriye ko babanza kuza kubasura. gusa ikindi nakubwira ni uko uwo muntu warangije kwiga niba afite iwabo yaba atashye nabyo wabisaba umugabo wawe mukabiganiraho kuko urugo ni urwanyu mwembi mwese mugomba kugira uruhare mu bihabera mutabangamiwe.

  • SORRY GATO KBS IBINTU UYU MUGORE AVUGA NTIBISOBANUTSE NEZA. KUKO C ADASOBANURA ICYO AKORESHA UMUSHAHARA WE ? ESE AWUHA UMUGABO AKABA ADAFASHA BENE WABO N’UMUGORE ? MUREKE GUTEKEREZA KURE KUKO ADASOBANURA UKO AKORESHA UMUSHAHARA WE ? NIBA UMUGABO ADAFASHA AB’IWABO N’UMUGORE BYABA BITERWA NIKORESHWA RY’UMUSHAHARA W’UMUGORE ? KUKO HARI IGIHE ABAGABO BAMWE BAREKERA IMISHAHARA ABAGORE BABO IBYO RERO BYEREKANA KO UMUGORE NAWE YAKAGOMBYE GUFASHA ABIWABO. ESE INSHINGANO Z’URUGO ZIREBA NDE KO NUMVISHE UMUGABO AHA CARE ZOSE UMUGORE WE ? AHO NTIWASANGA UMUGABO ARIWE UMENYA IKINTU CYOSE CYO MU RUGO, URUGERO : GUTANGA AMAFRANGA YO GUHAHA, KWISHYURA INZU NIBA BAKODESHA, GUSOHOKANA UMUGORE, KUJYANA UMUGORE MURI SALON, KUMWAMBIKA N’IBINDI NKENERWA.... TUREKE GUTEKEREREZA UYU MUGORE KUKO IKIBAZO CYE ATAKIVUZE NEZA NGO ATANJYE DETAILLEE ZOSE NGO GISOBANUKE. MURAKOZE

  • Nanjye numva icya mbere ari ukuganira. sinakugira inama yo kuvuga ko abagabo ariko babaye uzajya umwihorera byagera aho ugasandara umutima. ikindi ni byiza gusengera urugo rwawe, ariko kuba ufite umugabo ukijijwe ni na byiza no kugira umwanya mugafatanya kurusengera. urugo ni urwa babiri kandi mugomba kurugera mwembi kugeza ku rupfu. ubwo rero n’ibibazo mugomba kubifatanya. ubundi bagira inama abitegura gushyingirwa kuganira kuri iki kintu cyo gufasha familles zabo na mbere kuko biri mu bitera ibibazo pe. urakoze

  • Ihangane ncuti nabonye kubaka ari ikintu kigoye cyane naba nawe anabanza gukemura ibyo murugo jye hari ubwo arihira Abana bene wabo tugasigara twikopesha ibyo kurya cg tukanaburara

  • ESE KO NUMVA ABAGORE BASHINZA ABAGABO KUDAFASHA ABO MU MIRYANGO Y’ABAGORE, ABAGORE BAFASHA ABO MU MIRYANGO Y’ABAGABO NI BANGAHE ? AHUBWO BIRAGARAGARA KO ABAGORE BENSHI BASHAKA BAKURIKIYE IBINTU. SINSHOBORA KUMVA UKUNTU UMUGORE UHEMBWA HAFI IBIHUMBI 200 ASHAKA KO UMUGABO WE AJYA GUFASHA UMURYANGO WE KEREKA NIBA UMUGABO ARIWE UCUNGA UMUTUNGO WOSE W’UMUGORE CYANGWA UMUGORE AKABA ABUZWA KWITA KU BABYEYI BE NAHO NIBA ATARI IBYO NTA KIBAZO MBIBONAMO. ABAGORE NTIBAGAKABYE KUKO ABAGABO NABO BAFITE INSHINGANO NYINSHI MU ITERAMBERE RY’URUGO.

  • Ni ibisanzwe ko abantu bashaka gufasha ababo nubwo hari abatekereza nabandi.
    Umugabo wawe ntabwo yamenya ibibazo byanyu utabimubwiye. niyo mpamvu bakomeje kukubwira kumuganiriza.
    Gusa ndumva usa nufite ibibazo bitandukanye :

    - kuba hari bene wabo baba iwanyu igihe cyose cyane ko batabikeneye kuko ababyeyi babo bifashije.
    - kuba umugabo atibwiriza kwita kub’iwanyu kandi azi ko nta mikoro bo bafite.

    Tubitandukanye rero kuko ugomba kubanza ugatekereza neza kuri buri ngingo mukabona kuganira hato utazavuga nk’umuntu ufitiye abiwabo ishyari kandi wenda atari byo. Icyo gihe umugabo hari ubwo yakugaya. Kandi nabonye ukomeza kuvuga ko mukijijwe nubwo ku bwanjye ntumva aho bihuriye.

    - rero tekereza neza kubyo wifuza ko mucoca. uzamwegere ubizi neza ubimubwire neza witonze.

    - hari uburyo mugomba kubana nabantu bo mu miryango yanyu yombi. ese bashobora kuza kuba aho iwanyu igihe kirekire nta mpamvu igaragara ? nkuwo warangije kwiga yari akwiye gutaha iwabo ntacyo agikora kwa mwene nyina. uwiga we birumvikana ntiyajya kuba mu mihana kandi muhari. ariko nabwo imyitwarire ye ari ikibazo yashaka ahandi acumbika nkabandi bose.

    - kuba mwareba icyo mwafasha abavandimwe bawe ariko kandi ntibiteze amakimbirane mu muryango wanyu. umuryango wanyu ni wowe, umugabo, abana banyu. nibo baza mbere ntabwo mukora ikibangamira uwo ari we wese muri abo kubera abandi bantu. biganireho n’umugabo mubyumve kimwe nibwo nibyo bitekerezo ugira bitazongera.
    mwakora gahunda zanyu mukareba ko musagura hanyuma mukaba mwagira icyo mubagenera nkuko mwabyemeranywaho.
    ntabwo rero umugabo yafasha abiwabo wowe, we n’abana banyu hari ibyo mukeneye. nawe ntiwafasha abiwanyu muri ubwo buryo.

    Ibiganiro.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe