Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Nakora iki ngo mbe hafi y’umwana kurushaho kandi ngira akazi (...)

Nakora iki ngo mbe hafi y’umwana kurushaho kandi ngira akazi kenshi

Yanditswe kuwa 11-12-2017 Saa 14 : 16

Umwe mu basomyi yatwandikiye atugisha inama y’ ;icyo yakora ngo arusheho kwita ku mwana we neza. Niba warabiciyemo cyangwa ubihugukiwe wamugira inama.
dore uko yanditse :

Nagirango mbasabe niba bishoboka muzatubwire Ku babyeyi bifasha kurera(single moms)bagira n’akazi kenshi cyangwa se bakora amasaha menshi. Nka jye ndi umwe muri bo, nkora kuva 8am kugeza 9pm iminsi 6 mu cyumweru yewe no ku cyumweru bari ubwo nkora, buri munsi ntaha umwana yasinziriye kandi mpora numva agahinda ko kutamuba hafi !Sinareka akazi niko kadutunze kandi nawe arankeneye !Niba hari uwampaho inama yamfasha. Murakoze

Ufite nawe ikibazo ushaka kugisha inama cyangwa se ushaka kuduha ubuhamya watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • - Tangira ushake akandi kazi. Umwana wawe sinzi imyaka afite ariko natangira kugera mu myaka 10 nibwo bavuga ko apfa mu iterura niba atakubona. uzashake akazi gatuma utaha kare naho ubundi nta yindi nama yatuma umubonera umwanya kandi bisa ko ntawo ufite. ubu uri mumubyeyi nyine hari ibyo uzigomwa. urazinduka kandi ugataha utinze, ntiwamubuza kuryama aba abikeneye. Gusa wajya ubyuka kare mukamarana akanya mbere yuko ujya mu kazi.

    - iyo uvuga imyaka afite nibwo abantu bari kubasha kuguha inama neza. niba yiga jya ufata ikruhuko cyawe mu kazi arangije amasomo ujye kumufata umutahane mugende muganira umenye uko yiriwe. nyuma ugasubireho. niba bishoboka yagusanga ku kazi cg hafi yaho nabwo nyuma y’amasomo mukaganira ukamubaza ibyo yize ukamufasha mu mukoro gakeya.

    niba akiri muto atariga bwo wajya ufata ikruhuko ukamusanga aho ari mugakina. ukabigira akamenyero uko bishoboka.

    Ubundi umunsi udakora jya umushyira muri gahunda zawe mufatanye uturimo, akore utwo ashoboye mubikore muganira umenye ubuzima abamo niba yiga. akiri muto nabwo jya ushaka umwanya uce bugufi mukine nta kindi ukora ku buryo abona ko ariwe witayeho muri ako kanya.

  • Nange urambarije niko bimeze, ngewe birambabaza cyane, nta numwanya mbona wo kujya no kw’ishuli ryabo. Uretse guhamagara mwarimu kuri téléphone.

  • Mwiriwe,

    Nabasabaga kumfasha mukambwira ibyo bagaburira umwana wujuje amezi 6.Bishobotse umuntu agakora ikintu kimeze nka Menu.Murakoze

  • ikindi wagerageza ni uko umwana yajya aryama nyuma ya saa sita, umwanya munini noneho wataha, ugasanga atananiwe cyane mugakina mbere y’uko yongera kuryama.
    ku kazi kawe niba bishiboka waganiriza umuyobozi wawe ukamusaba ko utajya utinda cyane ku kazi, cyane cyane niba bataguhembera heures supplementaires. wareba uburyo ubimubwira ku buryo bitangiza uko akubona. ndetse no muri week end ukagabanya byibura ukagira umunsi umwe uharira umwana wenyine akamenya ko uwo munsi ari uwawe na we gusa. niyo yaba ari rimwe mu kwezi.
    ikindi wareba love language y’umwana wawe, noneho ukajya uba aribyo wibandaho cyane. niba akunda cado ukajya umuzanira utuntu kenshi, niba akunda amagambo meza ukajya uyamubwira, niba akunda ko umufasha ibintu ukajya ubimufasha.
    ubundi ni ukumusengera ndetse ukajya umuganiriza cyane akajya akubwira ibiri ku mutima we.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe