Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Akamaro ka betterave

Akamaro ka betterave

Yanditswe kuwa 08-12-2017 Saa 00 : 43

“Betterave” rikomoka ku buryo ibibabi byayo biteye. Ibyo bikaba bifite inkomoko ku rurimi rw’abantu batuye ibice by’inyanja ya Mediterane aho icyo kimera gikunda kuba cyane. Iryo zina ririmo ibice bibiri. Hari “bette” na “rave”. Igice cya kabiri cya “rave” cyo gisobanura ko ari igihingwa giterwa ariko hagakoreshwa imizi yacyo. Iki gihingwa uhereye mu kinyejana cya kabiri ngo cyaba cyarifashishwaga nk’umuti ndetse mu kinyejana cya 14 ho ngo cyabaye agahebuzo aho Abongereza bacyifashishaga mu kuvura indwara z’igifu.

Beterave zitukura ntizituma gusa umubiri w’umuntu utagira umunaniro wa hato na hato,
ahubwo zinatuma imitsi idapfa gufatwa n’indwara iyo ari yo yose ndetse igakora neza. Zinafasha ababyeyi batwite ndetse n’uwo bafite mu nda kugira ubuzima bwiza, aho zibarinda indwara zishobora gufata imyanya y’ubuhumekero ndetse n’imyanya myibarukiro. Umutobe wazo utuma habaho kwirinda indwara zifata umwijima. Zituma kandi umuntu atagugarirwa mu gihe yanyoye umutobe wayo uko bigomba.

Umutobe wa Beterave zivanze na Karoti, ufasha mu koroshya zimwe mu ndwara zabaye karande kuri bamwe na bamwe nk’izo bakunze kwita “Goutte”, imyakura n’izindi. Ku bantu bakunze gutaka umutwe, ngo zibarinda hato na hato gukomeza kubabara umutwe, amenyo, indwara z’uruhu, kubabara kuri bamwe na bamwe baribwa igihe bari mu mihango y’abagore.

Mu bindi, ku bakunzi b’icyo kiribwa, ngo hari ibintu bimwe na bimwe bidakanganye bagenda bibonaho bidasanzwe ariko ngo ntibikwiye kubatera impungenge. Ibyo ngo ni igihe bagiye kwihagarika bakabona inkari zifite ibara ry’umutuku. Ibyo biterwa n’uko ubusanzwe ibara rya Beterave ritukura. Kwimenyereza kunywa amazi cyane, kugira ngo bifashe umubiri kwakira icyo kiribwa neza ni ikintu cy’ingenzi. Na none kandi, abantu ntibakwiye kwibagirwa ko iyo Beterave zikoreshejwe bubisi aribwo ibyiza byazo bishobora kugera ku mubiri neza.

Pamela

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe