Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uburyo bwiza bwo kwisiga fond de teint y’amavuta

Uburyo bwiza bwo kwisiga fond de teint y’amavuta

Yanditswe kuwa 06-12-2017 Saa 01 : 14
  1. Karaba mu maso neza uhumutse ukoresheje igitambaro cy’amazi gifite isuku
  2. Shyira fond de teint nke mu biganza byawe
  3. Siga duke duke ku kananwa, ku zuru ku matama no ku gahanga.
  4. Yikwize mu maso hose ukoresheje intoki cyangwa uburoso bwabugenewe ariko wirinde kuyikoza mu ngohe no mu misatsi.
  5. Rindira iminota 5 ishire wisige poudre ukoresheje agatambaro (eponge) gafite isuku.
  6. Irinde kwisiga poudre nyinshi kugirango utamera nk’uwambaye mask.

Ni byiza kutarenza amezi ari hagati ya 6 na 11 ukoresha fond de teint kuva igihe uyipfunduriye hatitawe igihe cyanditseho ko izarangiriraho ariko na none niba ubona ibura amezi ari munsi ya 6 ngo irangire wakwirinda kuyigura kuko ishobora kukugiraho ingaruka mbi.

Pamela

Ibitekerezo byanyu

  • Mwiriwe neza basomyi ; ndashaka kubunganira kubinjyane no kwisiga fond de teint yamazi
    Ubusanzwe IYO umaze koga neza wumutse wisiga icyo bits PRIME ikaba ariyo ifasha fond de teint GUSA neza warangiza ukabona gurenzaho pouffe yifu isanzwe . Murakoze

  • Murakoze cyane ariko se nabazaga niba wakwisiga Fond de teint ubanje kwisiga amavuta ko mbona ntacyo mwatubwiyeho.Mutugire inama. Murakoze.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe