Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugabo wanjye arashaka kuzana abana 2 yabyaye hanze ku ngufu

Umugabo wanjye arashaka kuzana abana 2 yabyaye hanze ku ngufu

Yanditswe kuwa 04-12-2017 Saa 00 : 38

Umwe mu basomyi aragisha inama ku kibazo cy’umugabo we ushaka kuzana abana yabyaye hanze mu rugo ku ngufu umugore atabishaka. Dore uko yanditse :

“Njye ndi umumama mukuru 50 ans, maranye n’umugabo wanjye imyaka 24 dufite abana batatu b’abahungu. babiri bakuru bari muri kaminuza. Vuba aha, umugabo wanjye yambwiye ko afite abandi bana 2 kandi ko yafashe icyemezo cyo kubazana ngo mbarere. umwe afite 8ans undi 6ans. Ikibazo nagize gikomeye rero ashaka kubikora ku itegeko, nta kazi afite hashize imyaka itanu adakora ukabona nta n’ubushake afite bwo kugashaka cyangwa kwita ku rugo. Njye ndakora ninjye umenya buri cyose urugo rukeneye. Ikibabaje rero niwe wangiriye inama yo kubyara bake bitewe n’ubuzima bugoye twari dufite. nanjye mungire inama.”

Niba kandi nawe ufite ubuhamya cyangwa inama ushaka kugisha twandikire kuri agasaromagazine@gmail.com

photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • Imana ishimwe ko ufite akazi. uzabyange rwose noneho uzamuhe uburenganzira abafashirize kuri ba nyina. none se yumva ko azajya abyara wowe ukarera ? njye sinabyemera rwose. ntanubwo aca bugufi ngo yumve ko yagukoshereje ngo murerere ku itegeko kubera iki se ?

    abana bawe ni bakuru muzicarane nabo muganire muri kumwe buriya nabo hari uko babibona.

  • Muraho,Ihangane kuko ndumva warababaye uranababazwa,bibaye byiba ntuzabyemere kuko abana nkabo batera umwiryane mu muryango,bigatuma mugirana ikibazo gikomeye,ubundi ureste kurenzaho kwakira abana nkabo bakurikira abawe utarababyaye biragoye

  • Ariko kuki abagabo bakidufata uko biboneye ?? jye narumiwe pe. Umva nshuti jye inama nakugira ni iyi :

    Yiguhatira kurera abo bana nkaho yagiye kubabyara mwabyumvikanyeho !! none se yabanje kumenyesha abana bawe ko abo bandi bahari kdi ko agiye kubazana mu rugo, ngo yumve uko babyakira. reka rwose yigufatirana ngo akugereke ho uwo mutwaro. none se sinumva ari bakuru kuki batagumana na ba nyina akajya abafashiriza iyo nubwo nabyo birimo risk ? oya nabanze ace bugufi mu biganireho atuje atari ukuza kugutegeka nkaho yababyaye yabanje kubikumenyesha !! jye abagabo biki gihe barandwaza rwose !!

  • Turavuga abana 2 ku mugore umwe cg babiri batandukanye ?
    Uko biri kose ntabwo umugabo yagutegeka kurera abana yabyaye hanze, abo bana bafite ba nyina nashake akazi hanyuma abafashirizeyo. Nibwira ko impamvu ashaka kubazana aruko adshaka kubafasha kandi ba nyina bakaba bamusaranye.

    Ubundi se kuki ashaka kwambura abana nyina cg ba nyina akabazanira mukase kandi yarababyaye aguciye inyuma ? Njye ibi sinjya mbyemera. umwana ufite nyina ntaba agomba kurerwa nundi muntu. Madame kandi ntunyumve nabi ngo ndagucira urubanza nkaho utari umubyeyi warera abo atabyaye ahubwo ndavuga ko turi abantu. udashaka kurera abo bana kubera icyo bakwibutsa utongeyeho ko nta bushobozi ufite sinagutera ibuye.
    Ise nashake akazi arere abana be. Mu bindi bihugu iyo ni impamvu ya gatanya pe. Sinkugira iyo nama ariko ndashaka kuvuga ko ibyo ari ibintu bikomeye kandi umugabo atakwikakaza ngo abyare afate icyemezo azane urere. ubundi se wabwirwa niki ko ari abo gusa afite.

    - ikindi tutakwiyibagiza abo bana bazagufata nka nde ? nibakwanga se bizagenda bite ku mpande zombi ? urambwira ko abana bakuze bazi ba nyina ubakurayo uyu munsi bagakunda uwo basanze ? ibyo nibyo bizana amacakubiri mu miryango kubera ubunebwe no kwikunda bya bamwe.

    - kandi rero abawe warabareze barakuze none ujye kandi gusubira mu kurera abana bato ? mbere yuko ufata icyemezo ugomba kureba ko ubishoboye. kuko nubageza mu rugo se uwo mugabo azajya agufasha kubitaho cg azaheruka abageza aho ?

    Nubyanga sinakuveba kuko burya nimwemera gukora ikintu ujye ubanza wiyemeze ko uzagikora neza uko ushoboye. Iyo utagishoboye kandi urakireka ubuzima bugakomeza.

  • inama nje nakugira, fata umwanya uganire numugabo wawe ndetse nabana kuko bamaze kuba bakuru maze umwangire abagumishe kwabanyina.

  • Inama nakugira nanjye nakwigira nashaka abo babyaranye tukaganira kuko ni ubundi ari umuruho nk’undi kandi nubundi azajya asahurira abo bana ukagira duke ubagenera kandi bakagusinyira ayo masezerano naho ubundi kuko umugabo ashaka kubazana yaziga umutwe n’abo babyaranye bakabagutera

  • Reka reka kurera biravuna nabarerane n’abo bababyaranye. Hejuru y’ubuhemu bagukoreye ugerekeho no kujya ku kazi ko kurera abababyaye bigaramiye !!! Ntuzabyemere rwose byagutera umutima mubi. Abagabo bajye bashoza urugamba banarurwane. Ariko abagore baragowe koko !!!Ubu hari umugore wabyara abana 2 hanze akaba akirurimo ? Umugabo yaba yaratse gatanya kera yaramuhinduye ruvumwa. Umva nkunda abana ariko abo bo ndumva ntabona imbaraga zibarera. Afite ingeso ikabije rwose ahubwo witegure n’abandi bari inyuma

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe