Ahabanza » Guteka » Deseri » Uko wategura potage y’amashaza

Uko wategura potage y’amashaza

Yanditswe kuwa 04-12-2017 Saa 00 : 31

Ibikenewe

  • *amashaza:1kg
  • * Umufungo wa puwalo
  • * Umufungo wa celeri
  • *Umufungo wa perisiri
  • *Igitunguru :1
  • *Ibirayi:2
  • *Caroti:1
  • *Inyanya:2

Uko bikorwa

  1. *ibi byose bisaba isuku ihagije mu kubitegura
  2. * Ibi byose urabivanga,
  3. *shyira amavuta make ku ipanu cyangwa isafuriya bitewe nicyo ufite , ushobora gukoresha beurre cyangwa marigarine ikiyiko kimwe ukayacamutsa
  4. *shyiramo za mboga zose,
  5. *bigaragure nk’ iminota icumi
  6. *shyiramo amazi ashyushye menshi abirengere
  7. *bireke bishye neza
  8. *urabisya ukoresheje paswari cyangwa blenda
  9. *bisubize kumuriro wirinde ko bishirira
  10. *shyiramo umunyu
  11. *yamara gotogota ukayikuraho
  12. *inyobwa ishyushye

Iyi potage ushobora kuyirisha umugati

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe