Ahabanza » Umuryango » Urugo » Nacumbikiye abantu none banze gutaha mungire inama

Nacumbikiye abantu none banze gutaha mungire inama

Yanditswe kuwa 29-11-2017 Saa 05 : 45

nanjye ndasaba inama aba mama bagenzi banjye kuko nkimara gushaka ntaramara n’ukwezi iwanjye hahise haza abana babiri basaba ko tubacumbikira bakajya biga bataha biga university hari n’undi wiga aba kwishuri ariko we ni muramukazi wanjye ubwo bakaba abakobwa3. Ikibazo babiri basoje kwiga none mbona badashaka gutaha kandi bafite bose iwabo.
Ikintu cyigeze kumbabaza ni uko umwe muri bo yigeze kuba ahari umukozi arataha, twumvikana ko azajya asigarana umwana, bigeze hagati ati “ndatashye” ndababara, ukuntu utunga abantu muri iyi kigali itoroshye ariko ntabashe kuba yagusigaranira umwana ngo ujye ku kazi kandi azi ko nawe kamutunze none ndagisha inama y’uburyo abarangije kwiga nababwira bagataha iwabo kuko mu byukuri uretse kwirirwa muburiri ntiwasanga harin’isuku bakoze.

Jyewe kdi na none mbona ababyeyi b’ubu batagishaka inshingano z’ abana babo bakumva ko i kigali ariho hari ubuzima ni ukuri biravuna pe. Kuko usanga mubayeho mu buzima bwo kurya nabi kugirango mwese mukwirwe.

Hagati aho umugabo wanjye we yajyaga ashaka ngo abirukane na mbere nkamwinginga ngo areke barangize kwiga nibaza ko ari bene wabo nubwo batari kubura uko babaho kuko imiryango yabo irifashije yewe bafite n’izindi famille zabacumbikira ariko nkabikorera ko twabyemeye. None nkore iki ku barangije kwiga birirwa baryamye mumfashe.

Ufite nawe ubuhamya cyangwaushaka kugisha inama watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com
photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • Abo ni abana b’ubu barashaka kuguma mu mujyi kandi batekanye aho batagira icyo bakora barya bakaryama, bagakaraba bakisiga bagatembere ubundi bakibera kuri internet na TV kubera ubunebwe, naho wowe uri umugore murugo urabatunze kandi ufite abana ugomba kurera no guteganiriza ubuzima buzaza. Iki ni ikibazo cyoroshye kugikemura kuva umugabo wawe adashyigikiye ko bamugumira murugo. Inama nakugira, muzabiganireho n’umugabo hanyuma mu bicaze mwembi, umugabo abe ariwe ufata ijambo nka nyirurugo abasezerere gipfura ababwire ko mwabacumbikiye biga none amashuri barayarangije mubasezerere bagende. Simwe muzabahitaramo aho banjya mwe muzabasezerera gusa ubundi muhite mumenyesha ababyeyi babo ko mwasezereye abakobwa babo kuko impamvu yo kubacumbikira yarangiye. Si wowe wenyine nagize umukobwa w’impfubyi, akaryama birenze ibikenewe nta mukozi ngakora imirimo yose no koza ibyombo akabikora aho ashakiye, ubundi akazerera byarangiye atwise menya ko atwite inda imaze amezi 7 kuko sinamubonaga, navaga murugo aryamye ngataha aryamye, weekend simubone. Nasabye nyina wabo uba mugiturage kuzamumfasha amaze kubyara kuko numvaga bigoye iyo mico ye none hajemo umwana kandi nanjye narintwite, ariko ntiyamazeyo kabiri yahise avayo yishakira icumbi murugo rwo mumjyi.

  • Muraho neza,nagirango nange ngire inama nkugira,ngewe ndumva inshingano zawe warazirangije kuko warabacumbikiye barangiza amashuri yabo,muzabyumvikaneho n’umutware wawe mubicaze mubasezerere muri kumwe nge ndumva nta kibi mwaba mukoze,kuko mugomba kwita ku muryango wanyu,imirire myiza n ;ibindi,iyo ufite abandi bantu mu rugo ntibikunda cyane kubera imibare ya cash.murakoze

  • mwiriwe biganirize umugabo wawe mubirukane, nibabona mwabishyizemo imbaraga ntibazanga kuhava kuko si iwabo ariko nimukomeza kubihorera bazakomeza bababyimbane nyine.

  • Nta n’impamvu yo kubyita kubirukana kuko si akazi wari warabahaye ahubwo nk’uko hari ababivuze ni ukubasezerera bagasubira iwabo cyangwa bakajya ahandi bashaka kuko icyatumaga baba iwanyu ni ukwiga none barabirangiej kandi ni ukuri mwabakoreye ikintu gikomeye bakabaye bakibashimira ndetse bakakibubahira.

    Muzabicaze muri kumwe mubaganirize mubabwire ko umurimo wabazanye n’ubufasha bwo kubacumbikira bwarangiye bakaba bakwiye kugenda kugirango namwe musubirane ubwisanzure bwanyu maybe munakorere indi migisha yo gufasha abandi bana bafite ikibazo nk’icyabo. Numva nta kibazo byakagombye kugutera rwose cyane ko wumva banafite iwabo ntawe uzavuga ko wataye abana hanze badafite aho bajya.

    Ahubwo uri intwari ibyo wakoze bishobora bacye.

  • Biroroshye muvandi ganira numugabo wawe mutegure umunsi mubicaze hasi mubabwire ko bakwiriye gutaha bakajya mu rugo kuko kwiga barabirangije kandi ntibari mu nshingano zawe ngo azabitaho mpaka bashatse. kandi nabo bakwiye no kwegera ababyeyi babo bakabafasha imirimo bakakira n’impanuro za kibyeyi.

  • murakoze nange ndumva ukwiye kubabaza umugambi bafite mukaganira nkabantu mwabanye hanyuma ukabona kubasezerera.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe