Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Kaami Arts, bakora ubuhanzi bukorewe abana

Kaami Arts, bakora ubuhanzi bukorewe abana

Yanditswe kuwa 29-11-2017 Saa 05 : 19

Kami art ni umuryango ugizwe n’abahanzi batandukanye biganjemo abagore bakaba bakora ubuhanzi bukorewe abana n’urubyiruko.

Nkuko Martine, uyoboye Kaami Art kandi wagize uruhare mu guhuza aba bahanzi ngo bakore uyu muryango yabitubwiye, igihe yaganirizaga aba bahanzi bavuga ku byo bashaka gukora yasanze bose bari bafite igitekerezo cyo kugira icyo bakora mu gukoresha impano bafite kugira ngo zigire icyo zimarira abana. Nibwo bibumbiye hamwe bakora umuryango (NGO) Kaami Arts bayitangiza ari abagore 6 n’umugabo 1, ariko bamaze kuba abagabo 2.

Sonia nawe wungirije Martine yatubwiye ko batangiye gukora muri 2013 bahereye ku bushobozi bucye cyane, bakoresha amafaranga atari menshi bari bafite batangira bakorana n’abana bavuye mu muhanda bari mu kigo kibitaho. Hamwe n’abo bana bahoze ku muhanda bakoze umukino witwa my story ukinwa n’abo bana bawerekana ahantu hatandukanye bakangurira umuryango nyarwanda kwita ku bibazo by’abana bituma bajya mu muhanda. Nyuma y’aho bagenda babona ibindi bigo byita ku bana bakorana kugeza aho baje kubona inkunga ya Tigo binyuze muri marushanwa ya Reach for Change, noneho babona amafaranga yo kubafasha gukora imishinga yabo.

Usibye gukorana n’abana bafite ibibazo bitandukanye, Kaami Arts inakorana n’amashuri amwe n’amwe ndetse n’imiryango itandukanye mu kwigisha abana bari muri vacance ibijyanye n’ikinamico, bagakora imikino, yahanzwe n’abana.

Kaami Art rero irabona mu myaka izaza ubuhanzi buzagera ku yindi ntera mu Rwanda, dore ko bari gukundisha abana bari guca mu maboko ubuhanzi bakaba bazavamo abantu bahindura byinshi mu kugira ngo ubuhanzi butere imbere ndetse n’abafite impano zikamenyekana hakaboneka n’aho bazikuza. Mu myaka itanu bamaze bakora, ibihangano byabo bimaze kwitabirwa n’abana ibihumbi bine (4000) mu buryo butandukanye.

JPEG - 126.6 ko

Mu bahanzi batangije Kaami arts harimo Martine Umulisa ukora ibijyanye n’ikinamico, harimo Sonia Uwimbabazi ukora nawe ikinamico na cinema ndetse no gushushanyisha amarange, harimo kandi Lisa Umuhire (Kamikazi) uzwi cyane mu ndirimo, akaba anakina amafilime, harimo Tumaini ubyina ndetse n’ibindi bijyanye n’umuco na Liliane Umuhire ukina ikinamico ndetse n’ibyo kugaragaza imyenda, na jacqueline Umubyeyi uvuza ingoma. Habamo kandi n’abagabo 2 umwe witwa Placide ukora ibijyane no gusemura indimi na Birimoyezu ukora ibijyanye na videwo.

Ukeneye kubageraho watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com tukaguha contact zabo

Astrida

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe