Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Ubuhamya bwo kubaho neza ntafite umukozi wo mu rugo

Ubuhamya bwo kubaho neza ntafite umukozi wo mu rugo

Yanditswe kuwa 27-11-2017 Saa 03 : 07

Muraho, nkunda kubakurikira, agasaro.com karamfashije muri byinshi. Nanjye nifuje gutanga ubuhamya ku buzima bwiza bw’umuryango butarimo umukozi wo murugo.
Ndabizi ko abagore benshi bahangayitse bafite ikibazo cy’abakozi badashobotse kuko bigoye cyane kubona umukozi wizewe kandi ukora neza. Maze imyaka 18 nubatse urugo nakoresheje abakozi benshi ntibuka amazina n’amasura, uwo twamaranye igihe kinini ni imyaka 8 uwo twamaranye igihe gito ni amasaha atageze kuri 4 (yaje nka sasaba turaganira turumvikana musiga mu rugo, nsubiye kukazi umwana arampamagara nka sakumi ambwira ko umukozi yigendeye).

2008 Twafashe icyemezo cyo gukoresha umukozi umwe kuko twabonaga abakozi 2 bagiraga urugomo n’agakungu, bakanangiza,.... Twagiye inama n’umutware ko twagumana umwe ahubwo tukajya tumufasha kuburyo azajya asigarana umwana (yarafite imyaka 2) nta mpungenge. Twiyemeje kujya tuzinduka tugafasha umukozi.

Twihaye gahunda umwe agatunganya abana bakajya ku ishuri, undi akoza imodoka, umukozi agateka akanakora isuku. Twavaga murugo umukozi asigaranye akazi ko kwita ku mwana no kumumesera gusa. Twari twariyemeje gushaka uzajya amesa imyenda y’abana bakuru natwe rimwe mu cyumweru ariko uwo mukozi twasanze yayimeshe yose weekend itaragera, uwo murimo nawo turawumurekera akamesa muri weekend. Uwo niwe mukozi twamaranye igihe kinini twatandukanye agiye gushaka.

Twakomeje gukoresha umukozi umwe nubwo twari dufite abana bato ahubwo tukamuhemba neza, tukanamufasha kuburyo atavunikaga. Nimugoroba umwe muri twe yagombaga gutaha kare, yaba ari umutware watashye kare akamenya abana umukozi agateka atekanye cyangwa yaba arijye watashye kare ngahitamo kwita ku bana cyangwa guteka, twaba twatashye kare twembi bikaba ari akarusho. Kuva muri 2013 natangiye kugira ikibazo cyo kutamarana abakozi kabiri kandi ntakazi kenshi, abana bose biga kandi bamaze no gukura batakigoranye.

Tumaze gukoresha abakozi nka 4 mu gihe kitageze ku mwaka, narababaye kuko numva ntacyo mba ntakoreye abakozi ngo mbarambane bakanga bakagenda, nibaza uko muri quartier bazantekereza nabi numva ntewe impungengo no guhinduranya abakozi kenshi mu bana. Twabyizeho n’umutware dusanga nta mpamvu yo kuguma gutunga abakozi ahubwo twabareka tukikorera tukajya dushaka uza kudukorera isuku akanamesa muri weekend. Twarabigerageje tubona bituguye neza, kuwagatandatu ngahaha ngateka imboga, amasosi, ibishyimbo/amashaza/isombe nkabishyira muri frigo.

Iminsi y’akazi nabyukaga 5h00 ngateka uburisho (umuceri, amakaroni,...) ngashyushya imboga/isosi nkabishyira mu bisorori bishyushya nanjye ngapfunyika 6h45 nabaga mvuye mu rugo njyanye abana ku ishuri kuko bigaga kure yaho dutuye ngahitira ku kazi.

Umutware nawe twabyukiraga rimwe agategura abana. Ubwo buzima bwandinze stress y’abakozi kandi umuryango ukabaho neza dufatanya kuko bisaba ko buri wese agira icyo akora.

Nyuma y’imyaka ibiri nongeye gushaka umukozi kuko nari ntwite ntagishoboye imirimo yo murugo n’akazi, nayobotse amashyirahamwe atanga abakozi, nabo ntawigeze arenza amezi 3, maze kubyara niyemeje kwita ku mwana, ngataha sasita konsa, nimugoroba ngataha kare uko nshoboye. Nakomeje gahunda yo kuva murugo umukozi musigiye

imirimo 2 : kwita kumwana no kumumesera gusa. Byakomeje kwanga umukozi wamaze igihe kinini yamaze amezi 6, ansezera umwana afite umwaka 1 n’amezi 4, kandi umwana yaramukundaga cyane. Naramuhendahenze ngo tugumane aranga, ambwira ko ashaka gusubira iwabo. Twongeye gufata icyemezo cyo kongera kureka abakozi bo murugo, umwana mujyana muri crèche. Umwana ahageze yaguwe neza arabyibuha gusa umubiri we ntiwahise umenyera impinduka yabanje kurwaragurika (grippe n’inkorora). Tumaze amezi 6 tutagira umukozi, mugihe cy’amasomo nasubiye kujya nzinduka nteka, umutware agategura umwana (abandi bamaze kuba bakuru ntibagisaba kwitabwaho cyane), ngasiga umwana muri creche nkajya kukazi, nkaza kumutahana ntashye.

agasaro.com kamfasha gutegurira umuryango amafunguro meza by’umwihariko muri weekend mfite akanya. Mu gihe cy’amasomo dukora isuku rimwe mu cyumweru (tugira udufasha gukora isuku akanamesa) mu gihe cy’ibiruhuko abana baba bahari bagakora isuku buri munsi, bakanamfasha guteka mu gitondo kuko mba nkeneye gupfunyika ifunguro rya sasita kandi mba nshaka ko imirimo yo murugo itabangamira umudendezo wabo w’ibiruhuko. Amafunguro ya nimugoroba ategurwa n’abana mu kiruhuko bakabikora uko bashaka.

Inyungu zo kudakoresha umukozi wo murugo :
Budget yo guhaha yaragabanutse kuburyo bugaragara kuko menya uko ncunga ibintu ntihagire igipfa ubusa

Ubufatanye mu muryango bwariyongereye kuko turakeneranye ngo tubeho neza, hari ibyo nshoboye hari nibyo umutware wanjye ashoboye turuzuzanya kandi gufatanya byongera urukundo n’agaciro umuntu afite mu buzima bw’undi.

Abana biga neza kwikorera (kwimesera, gutunganya ibyumba byabo, kwiterera ipasi, ...) no gukora indi imirimo yo murugo.

Bitanga amahoro kandi bituma abashakanye bakora uko ashoboye bakaba mu rugo bigatuma bamarana umwanya munini. Ubuzima tubayeho budusaba kuba murugo kenshi gashoboka kuko umwana w’amezi 21 sinarara mugendana nijoro cyangwa ngo muzengurukane muri weekend. Bidusaba ko umwe muri twe aba ari murugo akamurera nimugoroba cyangwa muri weekend. Gahunda zose tuba tuziziranyeho, tukagabana amasaha, tukumvikana uko dutaha amakwe,...

Bigwa neza abana kuko ababyeyi aribo babitaho (kuboza, kubagaburira, kubaryamisha, kubarera,...) kandi bakamarana umwanya munini. Abana bacu barabyishimira (nubwo hari imirimo bakora abandi bana bafite abakozi badakora) ariko bishimira kurya ibyo natetse nabo tugafatanya guteka no kumarana nabo umwanya munini.

Inama :

Birashoboka kubaho neza mudafite umukozi, gaz yoroheje guteka bifata umwanya muto kandi nabonye ihendutse kurusha amakara, maze imyaka 4 nkoresha gaz iyo mfite umukozi 12kg ntizirenza iminsi 25 ariko iyo ntamukozi iminsi micye nkoresha 12kg ni 30 kandi ntekaho n’ibishyimbo nakoresheje n’ifuru uko mbishaka. (Ibishyimbo ndabitora nkabyoza nkabiraza mu mazi bigatumbama ayo mazi akaba ariyo mbitekekesha, iyo bitumbitse bishya vuba). Sindwanya gukoresha abakozi ariko nanone ntibagutesha umutwe, bakwibe, bakwangirize ngo ukomeze ubizirikeho mugihe ushoboye kwikorera.
Abagore ndabibutsa ko tugomba kwitanga kugirango ingo zacu zibeho neza.

Ndakwibutsa kugira ibyo wigomwa ngo wubake urugo rwawe neza by’umwihariko umubyeyi akwiye kugira umwanya wo kwita no kubana. Ntacy’ubusa, iyo ushaka gutera imbere urakora cyane, iyo ushaka kubaka urugo rwiza urarwitangira ugakora cyane, bikaba byiza kurushaho iyo ugize umugisha wo gushaka neza ukagira umugabo muhuza inama.

Ndashishikariza abagore kwikorera imirimo yo murugo uko bashoboye cyane cyane abakiri bato bitanga umunezero murugo, bituma uhorana urugo ku mutima akanaba murugo igihe kinini, bitanga isomo ryiza n’urugero rwiza ku bana n’abandi baba murugo.

Ufite nawe ubuhamya cyangwa ushaka kugisha inama watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • Urakoze kutugira inama nzinza.Byaba byiza n’abandi bagiye batanga inama ku bagore kuko bibafasha kubaka ingo zabo neza.Muri iki gige abagore benshi bumva ko urugo ari urw’umukozi bakaba badashobora no kwikorera isuku mu cyumba(Biteye isoni kandi birababaje).

  • Yewe nukuzakora urugendo shuri iwawe ! abakozi baransajije kuburyo nange numva ngiye kuzabareka burundu. Gusa nkagira imbogamizi zo kwiga muri wknd, kugira imitungo hirya no hino ( imirima, inka) mba ngomba kumenya uko bimeze, mbsese byarancanze. mfite umwana muto ( 2 ans) ariko ejobundi narabaze nsanga amaze kurerwa n’abakobwa 7 ! ibaze pe ! Nsigaye numva kubyara bintera ubwoba kubera kwibaza nti ese nzarererwa na nde ?!!

  • umva ibyo uvuga nibyo pe ;kuko kumenyereza abana abakozi yamara kumukunda ati ndagiye umwana agasigara arira biragatsindwa.

  • Iyi nkuru iranshimishije nakuriye mu Rwanda ku myaka 26 ndashaka nshakira muri U.S.A ,iyo nsubije amaso inyuma nsanga nicyuza cyane kuko nakuze ntacyo nkora murugo kandi ntavuka mu muuryango ukize cyane kuko na dependaga maman nu mukozi ntacyo ntarinzi gukora ataruko maman atanyigishaga ahubgo ari bya bindi byabakobga bato wumva ko maman ahari kandi haru mukozi.

    EN bref ubu ndu mumana wabana 3 ino muribino bihugu ntiwabona umukozi wahemba ngo ajye kugutungirana cyangwa kugukorera akazi ko murugo.Ariko byose mbishimira Imana kuko Jye nu mugabo wanjye tumenya ko abana nurugo rwacyu ari yo RESPONSABILITY YA MBERE nako bisa ABANa BAFITE uburere bakura kuri se na maman hatagiyemwo umuntu wo hanze yego bigusaba kwigomwa kuko Tujya mu kazi ,mu mashuli ariko iyo harubwumvikane murugo nako bidasa kwikorera Imirimo byongera urukundo mu bana ,muri couple, mu kagira igihe cyu muryango hamwe mugakina nabana abana nabo bagatozwa kwikorera uturimwo duto na duto .

  • yewe ni byiza pe ariko ndumva ntangaye ukuntu gaz 12kg uyimarana ukwezi kandi njye kg 15kg imara iminsi 15 mbere ntaragira baby nayimaranaga 20 uyi koresha ute

  • sha ibyobose nuko wumvikana numugabo wawe akagufasha.harabagabo bindakoreka utagufasha numwana kuburyo ubyuka umwana yarira akaguhamagara kandi aryamye.

    ysba atazi no kwimesera ikariso akagufasha iki ?kandi mwateka nabi akagutonganya ko ntacyo umaze
    so hano murwanda tugize abagabo beza nuwonguwo ntawutasezerera abakozi kuko usibye no kwangiza banarusenya.
    uziko umukozi aguhima ukagirango aragucumbikiye neza neza.yego harimo abana beza kuko nanjye haruwo twabanye igihe kirekire ariko rwose nfite umfasha nabavaho kuko uranatuza

    • ibyo byo ni byo kutagira umukozi bisaba ko umugabo nawe mufatanya. gusa kuba atabikora ubu ntibivuze ko atabikora. byibura niba mwakoreshaga 2 mukabanza mukagira umwe gusa. niba mutabasha kubivuga, uwo ufite nagenda uzatinde gato gushaka undi urebe, ujye umubwira ngo wogeje abana mu gihe ndi gutegura ibyo kurya byakwihuta, gutyo gutyo. dore ko impamvu badakora iyo mirirmo atari uko batayishoboye ahubwo ni ikibazo cy’imyumvire. kumva ko afite umugore ugomba gukora byose. hamwe no kubisengera wabona bihindutse no kumenya uko ubimubwira.

  • Mbashimiye ibitekerezo byiza byubaka ! Uko nkoresha gaz kugirango nyimarane iminsi myinshi :
    1)Ntegura ibyo guteka mbere kandi ngateka nta kurangara kuburyo nta gaz ipfa ubusa (urugero:kwirinda ko amazi abira umwanya ibyo gushyiramo bitaratungana, gutinzaho ibiryo kugirango bikame kandi byahiye,...)
    2)muri weekend ndahaha ngateka imboga/ibishyimbo/isombe/isosi nkabibika mu bikombe byashizemo marigarine na plastic box nkurikije uko nzagenda mbikoresha. Imboga nzakoresha hagati mu cyumweru nzibika neza ari mbisi mu mashashi (karoti zo gushyira mu muceri cg salade, imiteja ya salade, seleri, puwaro, epinari byo gutekera umwana buri munsi,...) Mbitekera rimwe, hagati mu cyumweru nkajya nshyushya gusa
    3)hagati mu cyumweru sinteka inkono nyishi (dore ko nta numwanya nabibonera), urugero gahunda y’icyi cymweru : none twateste spaghetti n’isombe, ejo : kawunga&isombe&ibishyimbo, kuwa gatatu:umuceri urimo karoti,isosi ya boulette,ibishyimbo bivanzemo amashu (amashu/dodo n’ibishyimbo mbiteka bitandukanye, nkazabivanga ngiye kubishyushya iyo nateguye isosi), kuwakane : papa&mama:ibirayi bitogosheje, amashu&karoti,ibishyimbo/abana:amafiriti arimo umuleti&salade, kuwa gatanu umuceri, isombe, ibishyimbo, kuwagatandatu:pirawu,salade ya beterave&ibitunguru by’umweru&fromage, isombe, kucyumweru:ubugari,isosi y’inyama, ibishyimbo&dodo. Nimugoroba ntabwo duteka ibintu bihambaye, dukoresha igitoki/ibijumba bitogosheje, salade y’imiteja na karoti, umugati. Buri mugoroba duteka icyayi haba hari ibyasigaye kumanywa tukabishyushya bigaherwaho. Buri munsi duteka igikoma cy’amafu avanze mu gitondo. Buri munsi dutekera umwana ibya nimugoroba byihariye no muri weekend tukamutekera sasita na nijoro. Ifuru nyikoresha kotsa brochettes nka kabiri mu kwezi, guteka boulette nka kabiri mu kwezi no gutegura umuceri/macaroni birimo fromage.
    4)Frigo imfasha kubika neza amafunguro iminsi myinshi, urugero ibishyimbo ntekera rimwe ibimara ibyumweru 2, isombe ikamara ibyumweru bitatu. mbibika ahakonja cyane, buri mugoroba nkajya mvanamo ibyo nzakoresha ejo.
    5)iyo tumaze guteka tuzimya neza kuri cuisiniere no ku kibind cya gaz

  • Ububuhamya nibwiza pe.Bufite umumaro kongera urukundo muri famille ;kumenya gukora kwabana ;kudasesagura....Ndagushimiye pe

  • Ruth, ihangane kurererwa n’abakozi batandukanye byangiza umwana, niba udafite ubushobozi bwo kumushyira muri crèche nukujya ugerageza umwanya wose usaguye ku kazi ukawuharira umwana kuko burya umwana nta kimuruta mu muryango kandi uburere n’urukundo abikenera akiri muto cyane.

  • Ikindi nakongera ku mikoreshereze myiza ya gaz, nukuyigurira ahantu hizewe kuko hari abatanga ibiro bituzuye kuko udashobora kubimenya udashyize ku munzani niyo bapyetaho 2kg. Ibi nabimenye aruko mbonye iminsi nkoresha gaz yiyongereye cyane kuva ntangiye kugurira ahari umunzani ngatahana ibiro byizewe. Ikindi hari abakozi bangiza gaz bateka inkono zabo (narumiwe ntahandi nabyumvise nabibonye iwanjye ndatangara, natashye amasaha adasanzwe nsanga inzu yose irahumura umuceri wa Tanzania kandi atariwo twateguye, nkurikiranye nsanga umukozi ateka ibitandukanye n’ibyo twateguye, namufashe 2 mpita musezerera) ikindi hari abakozi bakora restaurant mu ngo, akaba afite abantu atekera muri quartier utabizi bakamwishyura (ibi sinabihagazeho nabyumvanye abandi, birashoboka abakozi bo mungo bagira amabi menshi) ibi bikorwa n’abakozi birirwa mu rugo bonyine.

  • jye mfite umukozi umwe, ukuze uzi ubwenge ariko umunsi yagiye nanjye ntamukozi nzongera kugira, ubu mfite gaz, naguze za mixeur(blender) zikora utuntu, nka jus za legumes, smoothies, milk shake, potage gasya ubunyobwa ,viande hacher, gakora sositomate nkurunyanya rumwe rugakora isosi narumiwe, hamwe nutwa salade tuzikata vuba kandi ntakuvunika, ubu ndashaka kuzagura frigo na washing mashine nazibonye muri expo kuri 180milles,nshaka kujya mbyikorera byose, gusa udafite gaz yayiheraho irafasha cyane, ushobora no gukora umureti nicyayi ni 5min mukarya mukaryama, rwose abakozi ni stress, kera nakoreshaga babiri umunsi umwe agiye icyumweru kimwe nahise mbona difference nahubundi umushahara wose washirira mu guhahira umukozi ikibabaje ntanagushime !

  • Uyu mudamu ni intangarugero rwose ! Inama ze ziri pratique kdi ari smart ! Arakoze cyane,ni ahacu kubigerageza.

  • Nishimiye cyane ukuntu ubuhamya bwanjye bwabafashije, nanjye nongewemo imbaraga. Abandi nabo badusangiza ubuhamya bwabo kuko ubwenge burarahurwa !

  • rwose mwige kuba nkaba baba mubihugu byateye imbere dore ko nu Rwanda ari gihugu cyihuta mu majyambere, Kand ndongera gushimira uwo mu maman watangije iyo Topic ,ndibuka ko ngaruka ikgl natangiye kubgira belle SOEUR wanjye uko batangira kwiga kubaho badafite abakozi numva biramugoye kubyakira mabgira ko bitaborohera cyane kubera impamvu yagendaga amabgira yo kugira imodoka Imwe yego narabyumvise surtout iyo udafite ubushobozi bwi banze byo ndumva bya nanirana gato ariko, nkumuntu ukoresha abakozi babiri ,umunyezamu wakwigomwa mugatangira buhoro buhoro ayo warihaga abao bakozi bari extra ukagura utwo dukoresho twibanze dufasha mu kwihuta gukora akazi kanyu mwe mwenyine

  • Mbega ibintu bishimishije ? Cyakoze ngukuriye ingofero, njye kuberako nsigaye nkoresha umukozi umwe narinziko ntako ntagize, ariko unteye kwemera ko byose bishoboka. Inyungu yambere mbonye nuguha abana uburere bwiza uko mbyifuza, ubumwe bwa famille ndetse nokwicungira umutungo neza. Urakoze cyane mama we
    Naho ibyiza bya gas byo nintagereranwa kutayikoresha nuguhomba zigahera ! Gusa njyewe 20kg tuyikoresha 20jours.sinzi aho bipfira pe

  • Ndagushimiye maman ku bw’inama uduhaye kuko nanjye narabigerageje birashoboka kuko nanjye maze umwaka n’ukwezi ndetse abakozi, mfite abana 2 n’ubusanzwe iyo umwana yagiraga umwaka n’igice nahitaga nirukana umwe hagasigara umwe ahubwo umuzamu akaba yakora amasuku yo hanze akanafura. Ariko ubu noneho muri uwo mwaka twarabaretse bose akazi turakikorera ucungana n’amasaha y’abana y’ishuli. Kandi koko mwese bibasaba ubufatanye kuko umugabo nawe abyuka yiyogereza imodoka mu gihe ndi gutunganya abana, igihe twese tugiye tugafunga. Muri wknd hakaza ufura. Birafasha ibintu ntibyangirika mukoresha ibikenewe, ikindi abavuga ko gaz ishira vuba nanjye ndi nkuriya mudamu imara ukwezi iya 12kgs, bisaba mu gihe umaze kuyikoresha uhite ufunga. Kandi na kuriya guteka ibishyimbo waraje mu mazi nanjye niko mbikora birafasha bishya vuba. Abavuga ko batabikora bonyine uragerageza nawe akageraho bikamuzamo iyo abonye akamaro kabyo. Icyo nababwira mubaho mu mahoro, kuko njye ntarabikora amaganya yaragiye kuzanyica aho nicaye hose nkaba mvuga iby’abakozi, cg naba nziko nk’umukozi azagenda nk’ejo nkarara ntasinziriye nibaza aho nzahera akazi, ikindi byamfashije wumva wifitiye ikizere mu rugo rwawe, ugateka abana bakaryoherwa umugabo akishima, isuku ahantu hose,nibaza ko hari abanga kubareka bameze nkuko nari meze ari abanebwe bumva batabivamo cg nta nicyo bazi gukora kuko nanjye iwacu hari abakozi nta kintu na kimwe nzi gukora guteka byo ntumbwire, ngahorana ubwoba ko abashyitsi cg umugabo banseka, ariko ubu byararangiye gushaka ni ugushobora uwo nakiriye wese arishima . Ariko ubu niyo umuntu amundangiye ndamubwira nti urakoze ubu ndumva ntamukeneye.so mugerageze

  • Zimwe mu mpamvu zatuma gaz yawe ishira vuba :
    1)kadategura mbere ibyo guteka, urugero:amazi y’umuceri akabira umwanya munini utarawutunganya hari nushiduka abize atarutanganya ibirungo by’umuceri, akazimya amazi agasubira inyuma akaza kongera gucana,...
    2)guteka ujagaraye uri mubindi, urugero ugateka icyayi kikabira umwanya munini utari hafi ngo uzimye gaz kikimara gushya
    3)kutazimya cuisiniere neza no kugicupa umaze guteka, hari igihe utazimya neza hakabaho fuite igapfa ubusa, ibi nibibi cyane ibaye nyinshi wazagucana ikagatwika cg utazimije ku gicupa umwana muto agacana cuisiniere gaz igapfa ubusa ntawe utetse (ibi ni ukubyitondera abana bato barabikora cyane, iwacu ni ihame ko iyo turangije guteka tuzimya no kugicupa kuko umubebe arabikora ugashiduka gaz inuka mu gikoni)
    4)kutagurira gaz ahantu hizewe bakaguha ituzuye
    5)abafite abakozi hari igihe bateka ibyo utazi bakanarangara mukuyikoresha

    Divine, uzageregeze izi nama : gutegura mbere ibyo guteka, guteka utari mu bindi kuburyo nta gaz na mba ipfa ubusa,kuzimya neza cuisiniere no kugicupa cya gaz, kugurira gaz ahantu bafite umunzani ukamenya neza ko utwaye ibiro byuzuye. Kwandika amatariki gaz yatangiriyeho nayo yarangiriyeho (ibi bizagufasha kumenya impamvu niba waragize abashyitsi cyane mu kwezi ugateka ibidasanzwe,... jyewe ngira agapapuro kamanitse kukabati mu gikoni nandikaho amatariki bimfasha kumenya uko nkoresha gaz, kuva mu kwezi kwa 4 amatariki ariho)

  • Ubu buhamya buraryoshye kandi buraduhuguye pe. Ababyeyi dusigaye dushaka kwigaramira ingo zacu tukaziharira abakozi kandi sibyo na gato. Ku basoma bible imigani 31 , havuga ko umugore mwiza azinduka kare, acyenyerana imbaraga , agategeka abja be imirimo ibakwiriye. Ariko naje gusanga bisaba ko nawe iyo mirimo uba uzi kuyikora. Ex : Iyo ugira umwanda umukozi n’ubwo yaba agira isuku iyo amaze kukurunguruka akamenya ko nta notion y’isuku ufite nawe arambika hasi ubundi isazi zigatuma. Nimureke twige gukorera ingo zacu n’umwete, Dusengere abatware n’abana bacu, tureke gushwana n’abo twashakanye abana bumva kuko birabaterorisa bikanabaha urugero rubi ubundi duhaguruke dushakishe amahoro mu ngo zacu. Surtout twebwe ababyeyi twemere kuba ba mucyurabuhoro, ba uwamahoro, ba Munezero, tureke kwigomeka no gusa nk’aho kubaka zigakomera ntacyo bikitubwiye. Imana iravuga iti"nanga gutana"ni ijambo ry’Imana si iry’umuntu. Nimureke natwe twange za divorces zeze hanze aha babigize nk’aho ari imikino maze tuzubake n’u Rwanda rw’ejo hazaza ruzabe rwiza. Imana iduhane umugisha

  • Urakoze cyane maman kubwinama nziza, ndakora uko nshoboye mbyubahirize pe. Imaniguhe umugisha

  • Ni ubwa mbere nsomye inkuru na comments zose bikarangira numva bikindyoheye, mwenedata uduhaye ubuhamya Imana iguhe umugisha uri umugore w’ ubwenge pe ! nanjye maze amezi atanu ntafite umukozi ngerageza kwikorera byose ariko numvaga nkimushakisha nari ntarabona uwo nizeye, none ndumva umpinduriye ibitekerezo pe !

    mfashe icyemezo cyo kwikuramo ubunebwe nkakorera urugo rwanjye, ikindi kandi kutagira umukozi mbona bimpa amahoro jye n’ abana banjye. icyari kinteye impungenge ni uko ntwite natekerezaga ko nkeneye uzanderera umwana, ariko nturanye na creche, nibura ho uba wizeye umutekano w’ umwana kurusha kumusigira umuntu utazi n’ aho akomoka !

    Abandi bagore mukomeze gushyiraho ubuhamya bw’ uko twakubaka ingo zacu zigakomera !!

    Murakoze

  • Uyu mubyeyi arakoze cyane ku bw’ubuhamya adusangije,nanjye nakunga murye kwikorera ntako bisa, njye nashatse umukozi ari uko nabyaye ubundi twafatanyaga n’umutware, ubu umwana amaze kugira umwaka n’amezi abiri ariko nagira umwaka n’igice nzagenda ndeka iby’umukozi gusa ntibiba byorosahye hari ubwo usanga ukorera kure y’aho utuye kdi utarigurira n’imodoka ngo igufashe kwihutisha gutaha ndetse no guhaha( urugero utuye nk’imayange ya Bugesera ukorera Kigali). gusa nubu akazi aba afite ni ako kumwitaho gusa ibindi nko guteka umuntu arabyikorera muri week end. ba maman rero icya mbere bigufasha harimo no kurya ibiryo biryoshye kdi byizewe ku isuku.kdi sibigoye na gato . il suffit yo kuzinduka kare samedi ukabikwakwanya ugateka imboga zose zizamara icyumweru, njye nteka nk’ubwoko nka 3 cg 4. dukunde gukora no kwikorera umukozi ntazamare amezi atandatu agukoropera inzu ngo wiozereko ikoropye neza, nawe cishamo nibura atleast 1 mu cyumweru mukoropane musuke amazi mu nzu ibya torchon bize nyuma. ku bantu mutuye kgli mu kanahakore ibi bintu biri more practicable. ikindi nasorezaho iyi gahunda n’abvatware barayikunda kuko baba bari kurya ibyo twateguye ureke bya bindi umukozi ategura ameza nawe wicaye muri saloon ngo uri kureba amakuru cg series za film runaka.Murakoze

  • Leala, uvuze neza rwose ! Abagore turasabwa gukura amaboko mu mifuka tugakorera ingo zacu kandi bitanga umunezero n’inyung ziruta uwo twavana mu kureba film n’ibindi bidutwarira umwanya. Birababaje kubona umugore ajya kugura ibiryo muri restaurant kubera ko umukozi adahari, agakishyura umuntu wo gutekera abashyitsi batageze kuri 5 kuko atabishobora,... Abagore bafite ubuzima dukwiye kwiyambura ubunebwe, abafite uburwayi bagendana (abarwaye umugongo, abafite ubumuga,...) nabo bakwiye kujya bakurikirana ababafasha imirimo yo murugo ntibaterere iyo. Wakoresheje amagambo meza cyane atubereye ! waoooo nta mugabo n’abana batakwishimira kuba murugo rurimo Mucyurabuhoro, Uwamahoro, Munezero

    Jane, courage ! Nunanirwa uzashake uwo kugufasha iminsi micye nabakora iminsi micye mu cyumweru bataha baraboneka. Ntabwo umunezero w’ingo zacu utangwa n’abakozi, ahubwo abagore nitwe dufite inshingano yo gufata iyambere tukazana umunezero murugo. Birashoboka kubaho neza nta mukozi kandi nababafite bakwiye kugira ibyo bikorera kuko iyo umukozi azi ko uzi kwikorera nawe aritwararika ikindi nawe iyo wikoreye hari ibyo uramira bitarangirika.

  • Murakoze ku nama nziza muduhaye nange ndumva mfashe imyanzuro mishya. Imana ibimfashemo kuko ntibyoroshye ku bantu bakora amasaha menshi. ariko kandi mfite ikibazo mwansobanurira nimba ibiryo bibitswe iminsi myinshi bidatakaza intungamubiri ?

  • Mbega ibintu bindyoheye, nanjye abakozi bagiye kunsaza neza neza, ariko rwose iyi nama uyu mudamu watangije iyi topic yazanye nanjye iranshimishije bitavugwa gusa nanjye nunze murya Fanny ndibaza niba ibiryo bitinze muri frigo ntacyo biba surtout iyo bibitse bitetse, mujye mudusangiza inkuru nk’izi rwose ziradufasha twebwe abadamu,ni ubwambere nsomye inkuru yose nkayirangiza ngasoma na comments zose nkumva bikiryoshye. Imana ibahe umugisha

  • Urakoze kuntangira ubuhamya nanjye nasezereye abakozi tugafatanya n’umutware kwikorera akazi ndetse no kumesa muri weekend kandi twabyungukiyemo byinshi birimo umubano mwiza na discipline by’umwana. Twamesaga muri weekend, nkabyuka kare ntetse ibya saa sita, umutware nawe agatunganya umwana kujya ku ishuri. Nta kigoye kirimo igihe abantu bumvikana.

  • Muraho neza,ndaryohewe cyane nubuhamya bwawe maman mbaye inspired pe, njye ndacyari umukobwa ariko mbonye urugero rwiza rw’urugo nifuza,najyaga nibaza ukuntu nazashaka sinzakoreshe umukozi bitewe nukuntu murugo mba mbona abacu badutesha umutwe nkumva bizangora ariko mbonye ko bishoboka.uri umugore w’umunyabwenge pe, nukuri wavamo marraine mwiza.niba bishoboka muzaduhe nimero zanyu.murakoze
    be blessed

  • Imana iguhe umugisha cyane maman,naryohewe nubuhamya bwawe bwiza kdi bwubaka gusa njye ndumukobwa ariko binyeretse urugero rwiza rw’urugo nifuza kuko nanjye ntago nkunda akavuyo kabakozi,bizamfasha cyane.wavamo marraine mwiza pe kuko uri umugore w’umunyabwenge.nakunze iki kiganiro naburi comment zose nazisomye biraryoshye pe,mujye mukomeza kuduha ubuhamya natwe abakobwa biradufasha mugutegura ejo hazaza heza h’ingo zacu.nibishoboka muzaduhe nimero zanyu maman.merci bcp. be blessed

  • murakoze kubwigitekerzo Cyiza muduhaye ahubwo ndibaza nihehe hizewe umuntu yagurira gaz

  • muraho nanjye biranshimishije cyane mubyo mwavuze mwongereho ko ntakurwaragurika kubaho njye ubibabwira maze 4ans nta mukozi ariko abandi baba bambaza ngo abana bawe ko batarwara nuko nkabasobanurira bamwe ntibabyumva abandi nabo bati ibyo ntawabivamo ariko kwikorera ntako bisa

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe