Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Kumenya gukora umugati byahinduye ubuzima bwabo

Kumenya gukora umugati byahinduye ubuzima bwabo

Yanditswe kuwa 23-11-2017 Saa 00 : 33

Bamwe mu bagore bahoze ari abakene bari guhindura ubuzima bwabo binyuze mu kumenya gukora imigati n’imitsima itandukanye mu mushinga witwa “the women’s Bakery”.

The women’s bakery ni umushinga w’ubucuruzi, ufite umwihariko wo guhugura abagore mu gukora imigati ndetse bamara kubigisha bagashinga aho kuyitekera no kuyicururiza. Iyo abagore bamaze guhugurwa bamwe muri bo bahabwa akazi n’uwo mushinga.
Intego yabo rero ni ugucuruza iyo migati ifite intungamubiri ku mafaranga macye ku buryo yagera ku bantu benshi bashoboka. Kugeza ubu umushinga wa The women’s bakery yashinze ahantu aho gutekera imigati hane(4) mu Rwanda ariho i Kigali (Remera) , i ndera, ku kamonyi , ndetse n’I Rutsiro.

Umwe mu batangije uyu mushinga kandi uwukuriye Julie Greene yatubwiye ko we na mugenzi we bagize igitekerezo cyo gushinga ubu bucuruzi bufasha abagore igihe babaga mu cyaro cyo mu Rwanda bagashaka ikintu cyaha amahirwe abagore bakennye kandi batize amashuri menshi. Nibwo babonye ko abantu bo mu cyaro bakunda umugati ariko batagira ahakorerwa imigati n’aho icururuizwa babasha kugura ndetse bakabona abantu bavuye mu mijyi cyane cyane Kigali iyo bagiye mu cyaro bajyana imigati. Rero babonye ko ari ikintu gikenewe ndetse n’ ibikoresho byo kuyikora bihari gusa hakabura ubumenyi bwo kuyikora. Nibwo rero bafashe icyemezo cyo guhugura abagore ku bijyanye no gukora imigati n’imitsima (cakes).

kuva batangiye umwaka ushize bamaze bamaze guha amahugurwa abagore 60 muri abo 35 bahawe akazi mu gukora iyo mugati muri the women’s bakery. Aho batekera imigati i Kigali batangiriye ku biro bitanu (5) by’umugati ku munsi ubu bageze ku biro 35 ku munsi mu mwaka umwe bamaze bakora.

JPEG - 59.5 ko
Imwe mu migati bakora

Mukamutara Yvonne ushinzwe ibikorwa bya buri munsi aho bakorera imigati i Kigali yatubwiye icyo byamugejejeho : “Namenye gukora imigati n’imitsima. namenye kuyobora abantu, kuyobora business, gukorana n’abanyamahanga ndetse no gucyemura amakimbirane.

N’aho abagore bayiteka bo batubwiye uko byahinduye ubuzima bwabo : birimo kuba ubu babasha kwishyurira abana mituel, amashuri, kubambika, no kubona ibyo kurya. Umwe yatubwiye ko ari kubaka inzu ndetse yamenye no Kwizigamira. Undi nawe yamenye gusoma, undi ati namenye kwihangira imirimo, kumenya iby’indryo yuzuye mu rugo no kuyitegurira abana.
Undi ati : twari abagore b’abakene tujya kwiririrwa dushakisha dusaba ikiraka cyo kugosora, kumesa. ariko ubu ibibazo byararangiye,ubu tuzi gukora umugati, twarahuguwe, dukora imigati tugacuruza ubu twishyura minervale, twigurira agatenge keza mbere ntawari ubizi. Undi ati "twabaye ab’igiciro mu rugo, abagabo baratwubaha kuko dufite akazi".

Bamwe muri aba bagore rero bakaba baracuruzaga agataro mu muhanda, abandi baricuruzaga , abandi bakora uturaka twa macye, abandi birirwa mu rugo batunzwe n’imiryango yabo mbere yo guhugurwa ku gukora imigati.
ukeneye contact zabo twandikire kuri agasaromagazine@gmail.com tuziguhe.

Astrida Uwera

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe