Ahabanza » Umuryango » Urugo » Umugabo yampishe ko afite abana 5 mbere yo kubana, nkore iki (...)

Umugabo yampishe ko afite abana 5 mbere yo kubana, nkore iki ?

Yanditswe kuwa 22-11-2017 Saa 00 : 54

Mwaramutse nifuje ko mungira inama. Ndaremerewe cyane ndumva nenda gusara. Ikibazo cyanjye rero giteye gutya : Ndubatse, ndi umumama mfite umwana umwe nkaba mfite imyaka 30 .Umugabo wange tumaranye umwaka n’igice dukoze ubukwe. Kandi twamaranye imyaka ibiri n’igice dukundana. Igihe kigeze dukora ubukwe. Muri icyo gihe cyose twamaranye umugabo wange nabonaga ari umwana mwiza, twarahoranaga mbese n’ubu mu rugo ubona ari umwana mwiza arahaha niyo musabye ikintu iyo afite amfranga arayampa.

Ikibazo mfite rero ni uko umugabo wanjye tugikundana tutarabana yigeze kumbwira ko yakundanye nabakobwa beshi, najyaga mubaza niba nta mwana yaba yarabyaye ku ruhande agahakana agatsemba. Tumaze kubana rero tumaranye nk’amezi 4 nibwo namenye ko afite abana 5 yabyaye ku bakobwa batandukanye kandi n’abwo siwe wabimbwiye narabyivumburiye kuko nabonaga ahora atinya kwitaba numero ata savinze muri telefone ye. Naje no kumenya ko muri abo bana harimo umwe yiyandikishijeho. Ibyo byose yarabimpishe. namweretse ko nabimenye ndabimubwira ntarakaye nciye bugufi kuko numvaga nkeneye kubaka n’ubundi arabihakana. Gusa hashize igihe umunsi umwe ansaba imbabazi. Mubwira ko namubabariye.

Ibibazo mfite rero ni uko umugabo wange agira amahane arankubita iyo yanyweye inzoga yigeze no kunkubita ntwite gusa sinagize ikibazo . Ubu rero hejuru yibyo byose najyaga mbona afite agakungu n’abakobwa. Nkabona harabo yachatinze agasiba message ariko mu minsi ishize namufashe yanciye inyuma. Uwo mukobwa nabafatanye twari twarigeze kumushwanira umugabo wange rero yanga kumureka birangira mbafashe anca inyuma. Twarashwanye cyane bigera kure nabwo aranankubita gusa nyuma aca bugufi arambwira ati icyo ashaka ni ukubaka ntashaka gusenya urugo rwe. Anambwira ko atazongera kunkubita na rimwe. ubu hashize ukwezi ibyo bibaye. nakomeje kujya mucontrolla ariko nkabona iyo yagiye mu kabali kuko afite abasore bagendana batari marie buri gihe ataha mbona yahamagaye abakobwa afite n’amanumero mashyashya yabakobwa yasavinze muri telefone.

Ikibazo kindi rero ni uko uwo mukobwa nabafatanye afite musaza we ufite ubukwe muri December kandi aziranye n’umugabo wange. none ejo bundi yarambwiye ngo agiye mu nama yubukwe y’uwo musore, ndamubuza aranga burundu turanashwana ariko aranga ajyayo. Nubu ngo uwo musore(Musaza wuwo mukobwa afite civil ejo bundi kuwa Kane naho ngo azajyayo. nge mbifata nkaho aba agiye guhura nuwo mukobwa cyangwa kundisha umutima.).

Ndumva umutima wenda gusandara .Ikindi kibazo rero mfite ni uko nta kazi ngira kandi umugabo wange ni materialiste cyane ntabyo narinzi kuko tugifiansanya nari mfite akazi nyuma kaza guhagarara ubu ndi umuchomerie. mu biganiro bye uba wumva icyo ashyize imbere ari amafranga gusa gusa . Hari n’umugabo w’inshuti ye wigeze kubwira umugore we ngo azambwire nge nshaka akazi kuko umugabo wange ajya avuga ngo azanyirukana azane umugore ufite icyo yinjiza mu rugo. Ibi na byo nabyumvishe ahantu ari umuntu uyu mugore yabibwiye kuko we yatinye kubimbwira.

Ubu rero nimumfashe mungire inama kuko ndakomerewe.Uyu mugabo nanze kubibwira Famille nanga kwisebereza umugabo.ariko se amaherezo azaba ayahe ? Ese naramuka anyanduje Sida ? Ndumva ngiye kuzasara nimumfashe

inkuru yatanzwe n’umusomyi w’agasaro.com
nawe ufite ubuhamya cyangwa ushaka kugisha inama twandikire kuri agasaromagazine@gmail.com

photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • Ibi bintu biragoye ku byakira, icyo nakugira inama bwambere ni ugusenga, nyuma yo gusenga, ukirinda téléphone ye, kuko uzabona nibiruta ibyo wabonye, ukacyira uburaya bw’umugabo wawe kuko umuntu ufite abana batanu kubagore batandukanye ntiyoroshye, buriya hari nabandi uzazitera muri kumwe, ntibizakubabaze,uretse amaraso ya Yesu yonyine niyo yamuhindura, kdi icyindi ushakishe akazi.

  • Komera mugore mwiza ! Inama nakugira :

    1)Gusenga Imana Ishoborabyose yo yaremye umugabo wawe ikaguhuza nawe mukubakana. Hari ibintu 2 nzi iyo Mana ishoboye : kuguha imbaraga zo kwihanganira uwo mugabo no kukurindira muri urwo rugo cyangwa kumuhindura akaba umugabo wishimira ubereye urugo rwe. Ikindi wisuzume ko nta ruhare ugira mugutuma umugabo aguca inyuma cg ajya mukabare. Ubwo udafite akazi wagombye gutunganya neza inshingano z’urugo (isuku, guteka, kwakira neza umugabo avuye ku kazi, kwitwariraka ibyo akunda ugashaka udushya, gusasa,...). Kuba ashaka gutaha ubwo bukwe aho kumubuza wagombye kujyana nawe ukeye, yewe no munama z’ubukwe ukamusaba kumuherekeza. Umugabo umeze gutyo bisaba umugore kumenya ubwenge bwo kumwizirikaho kugeza asubije ubwenge ku gihe akaba umugabo utajarajara.
    2)Ngushimiye ko uri umugore ushaka kuba, uzi ubwenge bwo kuganira n’umugabo ikintu gikomeye gutya ucishije macye, uri umugore w’intwari n’umunyabwenge, urugo ni determination, courage courage !. Ubwo uwo mugabo ubusanzwe wabonaga akubereye mwiza ukaba wamenye ko afite abana hanze yarabiguhishe akemera kugusaba imbabazi ibi ntibyaba impamvu yo kubatanya. ahubwo niba umugabo afite ubushobozi muzaganire uko yagira uruhare mu kurera abo bana cyane cyane abishyurira amashuri. Kuko abo bana nababa mayibobo ntibige abana bawe nta mahoro bazagira kandi bazagira ipfunwe ryo kugira abavandimwe hanze bakuze se atabigizemo uruhare.
    3)Fata umwanya wo gutekereza wiyongeremo imbaraga zo kubaka urugo rwawe. Ufite amahirwe adasanzwe ko umugabo wawe yemera amakosa ye akagusaba imbabazi. Iyi ni iturufu ikomeye yagufasha guherekeza umugabo wawe mu rugendo rwo guhinduka mukazagira urugo rwiza mu gihe kizaza. Uzongere ufate umwanya wo kuganira nawe muri bwa bwenge wakoresheje, umusunikire mu kiganiro kireba urugo rwanyu muri rusange : umushimire ko ari umugabo ushaka kubaka urugo rwe udashaka gusenya, umushimire ibyiza byose umubonaho. Uzamuhamirize ko nawe ushaka kubaka kandi ushaka gufatanya nawe kubaho neza mu ngaruka z’amakosa yakoze, utazamutererana ahubwo witeguye kumutera inkunga kugira ngo nawe abeho yishimye (ibyishimo bye nibyo byishimo byawe) hanyuma muganire uko wamufasha kutazongera kuguca inyuma (ukamwibutsa ko igihe bibaye yagombye kwikingira ngo yirinde indwara no kongera kubyara hanze), uko mwafatanya kubona akazi kawe (kugashaka cg kwikorera), uko yagabanya kujya mu kabari kugirango atazongera kugukubita kandi yariyemeje kutazongera, uko mwakwita ku bana yabyaye hanze, uko mwarushaho gutera imbere,... ibi bisaba umwanya uhagije, muri mood nziza no kubigiramo ubwenge no guca bugufi no kwihangana.
    3)Ibyo kuguta kubera kutagira akazi, igisubizo ni ugushaka akazi ushyizemo imbaraga, gucunga neza amafaranga aguha atabona ko uyasesegura bikamurambira, ikindi ushobora no gusanga ari ibihuha kuko niba ahaha akaguha icyo ukeneye atagucyuriye cg aguserereze biragoye kwemera ko yaba afite uwo mutima. Ariko nanone nibyiza ko nawe ukora mugahuriza hamwe mugatera imbere kuko ubukene murugo nabwo ni ikibazo gikomeye kandi umugore ufite icyo akora biramubera agateza ni igihugu imbere

  • Ngushimiye ko ur umugore wifusa kubaka kdi uzi kwihangana. umva ufite ibibazo pe. gusa inama nakugira ya mbere ni ugusenga Imana ikayisaba impinduka mu rugo rwawe. ishobora byose kandi ngo ihindura ibyanze guhinduka

    Icyakabiri, wirinde kubyarana abana besnhi nuwo mugabo. banza umenye aho ibintu byerekera. plese gana family planning bagufashe kko kubyara abana benshi ufite ibibazo nkibyo si ikintu cyoroshye !!

    icya gatatu kdi kinihutirwa ni ugushaka akazi ukajya ubasha kugira bimwe mu bibazo wikemurira. kko umunsi abagore be bamwatakiye rimwe bamusaba indezo na ducye yaguhaga ntatwo uzaba ukibonye. ikindi ndibaza umugabo wawe asesagura. kko izo ngeso zijyana no gusesagura. plz shaka akazi Imana izakaguha.

    Imana izagufashe ntuzandure sida kko byaba bibi kurushaho. Senga Imana uyisabe uburinzi. kdi

    Umva, ibibazo ufite biganirize familles zawe. reba bamwe bo mumuryango we wakwisanzura ho ubabwire agahinda kawe kko ejo bishobora kwanga bati uriya mugore nyashobotse kdi nyamara urengana. ikindi nina ufite umubyeyi cg umuvandimwe, pls basangize ubuzima ubayemo hato batazatungurwa. wikwifungirana gerageza kubasangiza ubuzima bwawe, nabo bazakugira inama yicyo gukora

    nibyanga burundu, nukugana mumategeko bakabatandukanya.

    Sha Imana igukomeze, ikurinde kdi ikurengere

  • Hari umugore w’inshuti yanjye yagize ingorane umugabo umuca inyuma atera umukozi wo murugo inda ataruzuza imyaka 18, umugore yenze gusara abimenye ariko asubiza ubwenge ku gihe asanga amakosa ari ay’umugabo kuko uwo mukozi nta bundi burara yarasanganywe yiyemeza kumugumana, abikira umugabo ibanga kuko yasanze kubishyira hanze umugabo aribusebe n’umugore adasigaye, umugabo aribufungwe umugore angahayike atunga urugo wenyine anagemurira umugabo ahitamo kwihangana ngo yubake, niyurukana umukozi ubuzima bukamubabaza hanze azabivuga nabwo bibe ibibazo birebire, umukozi yaramugamanye arabyara umwana arerwa nk’abandi bana kandi nanubo uwo mukozi yakomeje gukora akazi neza kuko ari impfubyi yiyemeje kuhaguma kugeza abonye ubushobozi bwo kwibeshaho. Uyu mwifato w’umugore wakoze ku mutima w’umugabo n’umukozi barabimwubahira cyane, ubuzima burakomeza. Nawe nakugira inama yo kwisubiramo ugatunganya ibyo kuruhande rwawe ukamwereka ineza imwe mu mpamvu yatuma ajya mu kabari ni isoni z’amakosa ye yanga kukuba iruhande ariko kuba ubasha kutamushiraho isoni azatinda abone ko uri umugore w’umutima areke kukubabaza.

  • hallo, wowe icyambere uzakora nugusenga imana ikakwihera akazi kandi ukareka kujya wirirwa umucungacunga cyangwa ugenzura ho agiye hose, ukareka no kureba muri phone ye kuko bikubabaza gusa kdi ntacyo wabikoraho, ukiber amu masengesho ukishinganisha mu mana no mu maraso ya Yesu nawe ukamushinganishamo, ubundi icyo imana yakwandikiye nicyo kizaba, wowe izere kdi ukure ibitekerezo byawe kumugabo naguhisha uceceke nubwo wabimenya usenge cyane ariko ushikamye niho uzakura kwihanganira ibyo byose namahoro y’umutima. nibikunanira uzahamagare iyi phone 0726578750nzagufasha.

  • Ndumiwe koko. Icyakora unteye gukomera kuko nendaga gusandara. Njye ndi umumama mukuru 50 ans, maranye n’umugabo wanjye imyaka 24 dufite abana batatu b’abahungu. babiri bakuru bari muri kaminuza. Vuba aha, umugabo wanjye yambwiye ko afite abandi bana 2 kandi ko yafashe icyemezo cyo kubazana ngo mbarere. umwe afite 8ans undi 6ans. Ikibazo nagize gikomeye rero ashaka kubikora ku itegeko, nta kazi afite hashize imyaka itanu adakora ukabona nta n’ubushake afite bwo kugashaka cyangwa kwita ku rugo. Njye ndakora ninjye umenya buri cyose urugo rukeneye. Ikibabaje rero niwe wangiriye inama yo kubyara bake bitewe n’ubuzima bugoye twari dufite. nanjye mungire inama.

  • ariko ariko ariko.... njye nta kintu cyiza nabonye uvuga ku mugabo wawe.
    umugabo reka kumutekerezaho ahubwo urebe ubuzima wowe n’umwana wawe mukwiriye hanyuma abe aribwo ukurikira.
    Njye ndahamya ko nta kintu na kimwe uzi kuwo mwashakanye. abana kuri ubu uzi 5 kandi urivugira ko agisambana. none se ubu yamenye uko birinda gutera amada hirya no hino ?
    agusaba imbabazi ngo ugume aho ariko nta rundi rukundo. ndetse nta na gaciro aguha kuko niba umufatanye numuntu akanga kumureka nyuma ukabafata umugabo uguca inyuma. ko ukiri aho se kuki wumva ko yabireka.
    Niba ushobora gukomeza kubaho gutyo, ucungacunga uwo mubana, ufite ubwoba bw’indwara... icara hamwe. ubundi nkubaza abo bana bose umugabo wawe abitaho akabemenyera ibyo bakeneye ? niba atabikora se uwo ni mubyeyi nyabaki ?
    kuko uretse ibyo uvuga ngo ni materialiste, bifite ishingiro kuko afite abana benshi bo kurera kandi nawe urashaka ko akwitaho mukabyara nabandi. ni mirenge ku ntenyo se ku buryo izo ngo zose afite azabasha kuzitunga ? le monde est materiel dukeneye ifaranga ngo tubeho ibyo ntukabyibeshyeho. asimbura abantu ? OYA. ariko se ninde uzi ufite ubuzima bwiza atayafite ?
    Shaka akazi wite ku mwana wawe kandi wirinde kubyarana abandi bana nuwo muntu utazi ibye. aho wicaye ngo umubikiye ibanga, umenye ko ubu cg ejo yaguta mu nzu cg akayigusohoramo udafite aho ujya nuko ubaho. IKI NICYO GISEBO APANA IBYO BINDI WIBESHYA.
    guseba byo warasebye kandi nawe yarasebye. umusozi wose uramuzi nawe bafite uko bagufata. ukongeraho ko abwira abantu ko nutabona akazi azakwirukana. aho mutasebye ni he ?. ni uwuhe umugabno wubaha umugore we utinyuka kumutumaho abantu gutyo ?
    igihari nuko yakuzanye nka addresse no kugira ngo uzamufashe kurera abo bana be. Shikama rero.uwo mugabo niyo yareka kubyara hanze ariko agomba gutunga abo afite 6 harimo nuwawe. ubwo se mubifitiye ubushobozi, kuki se wajya kwikorera umutwaro utari uwawe. ntawe uzabigushimira ahubwo abantu bagufata ukundi.
    Ibyo kuba mu masengesho ntabwo aribyo bizatuma ikibazo ufite kivaho. umunyarwada yaciye umugani ko Imana ifasha uwofashije.

  • Inama y’agasaro.com : abantu bakugiririye inama nyinshi zitandukanye, gusa ikihutirwa kandi abantu bahurijeho ni uko utagomba gukomeza guhisha ibibazo byawe. irinde kubibwira abantu bose cyangwa abo wumva baguseka ariko ushake umuntu umwe wizeye ubibwira byaba byiza ari umuntu mukuru ukamubwira ibibazo uri gucamo kugirango mbere na mbere uruhuke mu mutima. niba nta wuhari wareba byibura umujyanama w’umwuga(councellor). ibyo bibazo ntago wabyihererana. numara gutuza rero ni wowe uzafata icyemezo cy’icyo gukora ukurikije icyo ushaka mu buzima n’imyemerere yawe.

    ikindi kihutirwa ni uko utagomba kwihanganira gukubitwa. Muri iyi minsi ugomba kumubwira ko niyongera kugerageza kugukubita uzabibwira ubuyobozi cyangwa police. kuko iyo ukubiswe ukabihisha arongera. Nihaba ikibazo agashaka kugukubita uzabibwire izo nzego zibishinzwe. kandi no guhunga biremewe.

    Ikindi nti wumve ko uzaseba cyangwa ngo ugendane isoni kuko si wowe uri gukora amakosa. ntiwishyireho amakosa atari ayawe. gusenga byo ni ngombwa bizagufasha wenda ni nabyo byagufashije kugeza ubu ariko byonyine ntago bihagije mu gucyemura ibyo bibazo. Abantu bamwe bashobora kuvuga ibyawe ariko irinde gushingira ubuzima bwawe ku byo abantu bavuga. n’ubundi abazaguseka si abantu bagira icyo bakumarira.

  • nange inama namugira nuko watuza ukisengera .abaguca intege ubareke.Kuko nge nzi Famille yagize ikibazo nkiki rwose.umugabo yari yarabyaye abana 4ku ruhande.arabihisha.umugore abimenye babiganiraho.ndetse na nyuma umugabo yamuciye inyuma umugore arabimenya.Umugabo asaba imbabazi ahita anakizwa ubu numurokore .Bashyize hamwe mbese barakundana umugabo asigaye akunda umugore we cyane.Rero nawe senga usengere urugo rwawe,usengere akazi,usenge Imana uhindure umugabo wawe.Kdi bizakunda.niba ubona arumwana mwiza mu buzima busanzwe.Ikindi kdi uzashake umuntu wizeye ubimubwire kugirango uruhuke umutima.

  • Therese, komera komera ! Inama nakugira, nukutemera kurera abo bana ku ngufu kuko utazabasha kubikora neza ugibweho n’umugayo. Kurera umwana w’undi biravuna bikarushaho gukomera iyo se mudashyize hamwe. Azasanga umwana atakarabye agutere hejuru ngo ntiwamwitayeho ko utari nyina, nasubira inyuma mu ishuri umugabo abikuryoze,... ntuzahana umwana se avugira ngo bishoboke. Kurera abo bana si bibi rwose n’uwarubanda wamurera abana bararengana ariko ikibazo ni se udashobotse kandi ubwo na ba nyina bazajya bakuzengereza banyuze mu bana n’umugabo mugihe cyose umugabo atemeye ko muhuza inama. Ubundi umugabo yagombye kugusaba imbabazi, hanyuma akakwinginga ngo umufashe kurera abo bana, ariko we yahisemo kubigira itegeko kuko azi ko yari yarakubujije kubyara(aha niho ruzingiye kuko ntacyo uzakorera abo bana ngo agushime, azabatera umutima mubi kuko burya ni ikosa ko umugabo yabwira nabi umugore abana bumva, ugiye gusubira kurera abana bato utabiherutse nabyo ntibyoroshye !...) Ikindi wakwibutsa umugabo nuko afite abana bakuru agomba kugisha inama mbere yo gufata umwanzuro nk’uwo, abanjye (bari bafite imyaka 15,13,11,9) nababwiye ko ntwite inda y’amaze 5 bararakara babaza impamvu ntababwiye kare kose ko ntwite, natanze ibisobanuro nsaba n’imbabazi. Abana b’ubu bacanye ku maso, ntakubafatiraho ibyemezo hejuru, kandi kurera abo bana batabigizemo uruhare nawe wahangayika mugihe bageze murugo byaba amakimibirane. Uwo mugabo nagabanye umuvuduko mu gufata icyemezo. Wowe ubanze ufate umwanya wo kubyakira, niwumva wiyemeje kubarera muzabiganireho munoze gahunda, niwumva umutima wawe utabakira ntuzapime kubyemera kuko wazababera mukase mubi kandi nibyo bibi kuruta kubareka bakarerwa na banyina cg se akajya kubareresha ahandi (kwa bashiki be, nyirakuru niba akiriho cg ahandi). Ndaguhannye ntuzapime narimwe kwemera icyo utazashobora gukora neza. Ikindi ndakugira inama yo kwicaza abana bawe ukababwira ayo makuru mabi mukajya inama y’uko mwitwara muri icyo kibazo byaba byiza n’umugabo ahari, uzirinde gushinja umugabo no kumukoza isoni umugayira abana, ahubwo azabibabwire nk’amakuru ababaje ngo mujye inama uko mwitwara muri icyo kibazo kireba umuryango. uzirikana ko wabyaye abahungu ibi ugomba kubyitwaramo neza bazi gufata ibyemezo bitavuguruzwa.

  • Nta mu gabo ujya wemera ko yabyaye hanze atarashaka.Wowe ihangane akazi nako kaboneka ariko ntibajya bahinduka nk’abo.Itegure ko no kubazana yabazana kubwo kugusuzugura.Ubu ndarera ba tatu ariko utihanganye wasara.Shaka icyo gukora ubundi ubirebe nk’ibitariho kdi telephone ye uyirinde kuko igucumuza.

  • Muntu w’Imana gusenga nibyo byonyine bikuraho ibibazo kandi Uwiteka azi impamvu ariwe mwabanye komera ushikame utunganye ibyo muruhande rwawe, ubundi ahasigaye uzareba icyo Imana igukorera. Soma Yeremiya 33:3 haravuga ngo " Ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye biruhije uta uzi".

  • umva kubaka murikigihe biragora pe.byise bisaba kwihangana utihanganye wasara uwakubwira ibyanjye warira.

  • muvandi ntacyo ndeza kucyo bagenzi banjye bakubwiye. ariko shaka akazi icyo nicya mbere, ntiwite kuri dosiye gusa tangira unasavinge kabone niyo twaba duke kuyo usagura uhaha.
    icya kabiri jya wipimisha sida reguraly kuburyo kwandura bitazagutungura kandi niwandura uzafate imiti humura uzabaho.
    icya 3 irinde telephone y’umugabo wawe kandi utangire gutekereza nkaho utamufite.niba agikora uburaya mubana menya ko ntamuntu ufite kandi ntiwibagirwe gusenga kuko Imana yanaguhindurira amateka.

  • badamu mufite abagabo babaca inyuma cg babatesha umutwe kandi ntakazi mufite ndabagira inama yo gushaka akazi cyangwa ukajya ureba aho ubika udufaranga duke kuko kubaho wumva ko umugabo azagutunga kandi ubibona ko atari wowe atunze wenyine ni ikibazo.

    ibi mbivuze kubera umudamu wincuti yanjye ejobundi umugabo yaramutaye yisangira undi. uwo mucuti wanjye yasigaye no kurya bidashoboka. none c mada wowe agiye ntagaruke wabigenza ute ? mwihorere agende umwereke ko ntanikibazo gihari. nawe shaka uko uzabaho kandi kubyara rwose ushatse warera uwo Imana yaguhaye. plz twimenye kbsa kuko abasenya ingo bariho kandi barashishikaye.

  • Ndashimira byimazeyo umuvandimwe wangiriye inama. natunguwe n’uko inama yangiriye nari nayigiriwe n’undi mudamu dukorana nari nabitekerereje. Byatumye mfata icyemezo numva hari bagenzi banjye duhuje imyumvire. Abahungu banjye rero umugabo wanjye yabibabwiye atangishije inama. Yabanje kubibwira umukuru ufite 23ans. Se aza gukora ikosa rero aramubwira ngo abagabo bose barasambana nawe bishobora kuzamubaho. Yungamo ati kandi sinumva impamvu yatuma ntazana abana banjye kuko nawe wavutse ntarasezerana na mama wawe n’ubwo twabanaga bizwi n’imiryango n’inshuti n’abavandimwe ariko ntitwari bwasezerane mu mategeko cyangwa muri eglise. Umwana yahise agaya papa we cyane ndetse asa n’umurakariye ati cyo rero nyumvira nk’umubyeyi iyo nama angiriye ngo abagabo bose barasambana ! we na murumuna we umukurikira (ufite 19ans)banyumvishije ko badateze kubyemera n’iyo njye nabyemera. Bashaka ko nyirakuru (mabukwe) abarera tukabafashiriza yo. Bati tugomba kumwubaha nka papa kubera n’itegeko ry’Imana ariko ntidushobora kumwemerera kubangamira famille yose. Urebye banshinje faiblesse yo kumworohera cyane bikabije kandi nanjye mbona hari aho nakabije pe. Warakoze rero muvandimwe Imana iguhe umugisha utagabanyije kandi ngusabye inkunga y’isengesho kuko nizera Imana nk’UMUSHOBORA BYOSE !

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe