Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Ibitoki bitekanye ibishishwa

Ibitoki bitekanye ibishishwa

Yanditswe kuwa 21-11-2017 Saa 02 : 12

Ibitoki bitekanye ibishishwa cynagwa bakunze kwita ibitoki by’ amagande, ni ibitoki byoroshye guteka kandi bigashyana impumuro y’amakoma abiha uburyohe bwihariye.

ibikoresho

ibitoki 1kg
amazi 2l
umunyu.
uko bikorwa

  • oza neza ibitoki
  • bikateho hejuru agatwe ndetse no hasi
  • nyuza icyuma ku ruhunde utobore igitoki ariko utagihase kugira ngo umunyu uze kwinjiramo
  • bishyire mu isafuriya ushyiremo amazi arengere hanyuma ushyire ku muriro
  • reka bibire ushyiremo umunyu ureke bikomeze bibire amazi ase n’agiye gushiramo,
  • bihindura ibara bikajya gusa umukara kandi bitashiririye, ariko kandi byoroshye bikandika
  • byarure, ubitegure bigishyushye ubitegurane n’isosi cyangwa se salade. iyo bihoze birakomera.
  • banza ubitonore mbere yo kubirya.

Astrida
photo : google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe