Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Nakora iki ngo mbashe kuvuga mu ruhame nta bwoba mfite ?

Nakora iki ngo mbashe kuvuga mu ruhame nta bwoba mfite ?

Yanditswe kuwa 20-11-2017 Saa 01 : 37

Kuvuga mu ruhame ni ibintu bigora abantu benshi by’umwihariko abagore n’abakobwa akenshi ntibaba baratojwe kubikora kuburyo iyo ashatse kuvuga mu ruhame agira ubwoba. Niba byarakubaye ukabasha kubirenga wamugira inama y’uko yabyitwaramo ukandika ahanditse ibitekerezo hasi y’iyi nkuru. Dore uko yanditse :

njye ikibazo cyanjye mba numva navuga najya kuvuga nkatitira cyangwa navuga nkavugana ikiniga mungire inama rero yatuma bishira.

Niba kandi nawe ufite ubuhamya cyangwa inama ushaka kugisha twandikire kuri agasaromagazine@gmail.com
photo : google : clutch magazine

Ibitekerezo byanyu

  • buriya birerekana ko ufite complexe runaka cg wakuze bakubwira defaut zawe kurenza qualite zawe bigatuma utinya abantu uko bakubona. nanjye ni uko nari meze, ariko rimwe ndi kubisengera, nkora list y’ibintu byose bibi bamvuzeho urugero( uteye nabi, urashyanuka, n’ibindi hanyuma ndabyanga mbisimbuza icyo bible imvugaho urugero( uri mwiza, uteye neza,.. nuko birarangira, kuva icyo gihe. nawe rero umuti wa mbere ni ukumenya impamvu ibitera, hanyuma ukabona kumenya uko ushaka igisubizo. gusa courage kuko guhinduka birashoboka

  • Ibyo nanjye byambagaho cyane nkagerageza kubyikuramo bikanga kuko najyaga kuvuga igitima kigadiha nkahita ntangira gutitira , naje kubikira ubu nta kibazo nkigira.
    ibyo wakora :
    1. Kwigirira ikezere
    2. Gutinyuka ukajya uvugira mu ruhame mu gihe batanze umwanya nawe ukumva ko ugomba gutanga igitekerezo cyawe
    3. Kwimenyereza kuvugira mu ruhame kenshi n’ubwo watangira igitima kidiha uzageraho umenyere

    Bizashira n’ubigiramo uruhare.Niba hari urusengero ubarizwamo , ujye usaba umwanya wo gushima Imana ndetse no mu ma groupe atandukanye.

  • Muri abantu beza cyane
    nabandi mukomeze kuko inama mumpaye ziranyubatse

  • kugira akantu kakoba iyo uvugira muruhame nibintu bisanzwe kuri buriwese kuko bikubaho iyo ugitangira kuvugira imbere yabantu ariko iyo ukomeje kubikora uramenyera bigashira.Inama nakugira nuko utacika intege ujye wimenyereza kuvuga mubantu bake bizagenda biza kugeza igihe uzajya uhagarara imbere yabenshi ukavuga ushize amanga.kandi ujye ukurikira abandi igihe bari kuvugira muruhame amakosa bakora nibyo bakora neza bityo nawe bizajya bigufasha mugihe uri kwitegura kuvuga muruhame.Tangira kwimwnyereza kuvuga neza mubantu bake nko muri anniv nutundi duparty duto nibindi uzabimenyera.courage

  • ikindi kandi ugomba kujya uvuga ibyo watekerejeho ugategura ingingo nyamukuru zibyo uri buvuge kandi ukikuramo kumva ko bari buguseke

  • Umba mbabwire iki kibazo nanjye ndagifite pe nabuze uko nzabigenza .Niyo ntekereje ko nshobora kugira ibyo mbazwa nko munama cg nkashaka nko gutanga igitekerezo igitima kiradiha cyane nkumva mfite ubwoba bwinshi cyane.
    Sinzi wenda inama ziri scintifique mwaduha kko abafite icyo kibazo ni benshi.
    Kwimenyereza birashoboka ariko nabwo igitima kiba gikubita ku buryo unarebye nk’uwo mwicaranye aba abibona ko kakubayeho.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe