Ahabanza » Umuryango » Urugo » Umusore dukundana ashaka ko tubyarana mbere y’ubukwe

Umusore dukundana ashaka ko tubyarana mbere y’ubukwe

Yanditswe kuwa 17-11-2017 Saa 01 : 57

Ibibazo biba mu gukundana biba bigoye ababirimo ariko kandi ibyo bibazo ntibiba ari bishya, ntihabuze abandi baba barabinyuzemo ku buryo babasha kugira inama abari kubinyuramo. Umwe mu basomyi aragisha inama ku kibazo cy’umusore ushaka ko babyarana mbere yo kubana. Niba byarakubaye cyangwa uzi uwo byabayeho wamugira inama y’uko yabyitwaramo. Dore uko yanditse :

Maze imyaka 3 hafi 4 nkundana n’umusore byukuri, dufite n’imishinga yo kubana ariko ashaka ko tubanza kukabyarana mbere yo gukora mariage. Ngo icya mbere Ni urukundo ngo mariage ntiyihutirwa. Kandi numva ntashobora kuryamana nawe mbere y’ubukwe. Byancanze ndamukunda ariko Sinzi niba hari aho uku kutumvikana bizatugeza. Nagerageje kubiganiraho nawe ariko mbona atabyumva. Mumfashe mungire inama. Murakoze

Niba kandi nawe ufite ubuhamya cyangwa inama ushaka kugisha twandikire kuri agasaromagazine@gmail.com

photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • Komera ku kemezo cyawe wafashe cyo kutaryamana nawe mbere y’ubukwe.mu rukundo icyambere ni ugutinya Imana.niba ari uwawe azategereza marriage niba kandi atari uwawe azagenda.banza Imana imbere muri byose nayo izakwiyereka.

  • Niba atabyumva ibyo umubwira mwihorere we azafate umwanzuro.cyangwa hari icyo ashaka kubanza kukumenyeho kubijyanye n’imibonano mpuzabitsina yarangiza akakureka.kuki atategereza mukazabyara mumaze kubana niba koko iyo gahunda ihari ?

  • Egokooooo !!! Yewe uwo ntanagukunda kabsa iyo myaka yose yahutesheje igihe !! Ahubwo ushime Imana yagufashije ukaba utararyamana nawe !!! Komera ku cyemezo cyawe cyo kutaryamana nawe nagenda azaba atagukunda uzamureke uzabona undi !! Ahubwo arashaka kugutera inda ubundi akakujugunya !! Urabe maso mukobwa mwiza !! Kera ku gihe cyacu tukiri abakobwa kuko maze imyaka 10 nubatse nziko.iyo wabaga warifashe utararyamana n’umuhungu muteganya kurushinga yakwirukagaha aguhatira gukora ubukwe ntaguhe amahoro mpaka mubanye ! Naho ibyo kuvuga ngo mubyarane mbere yuko mubana ni umwanda rwose

  • uwo mureke nikigeragezo arashaka kugutesha agaciro ntagukunda rwose .Wowe se uko ubizi abakoze ubukwe batabanje kubyarana ni bangahe ?sibo beshyi tiya iyakuremye mwana Imana ifite abasore benshi izaguha undi.Ikuremo kumunda .

  • Nari nabanje gusoma nabi ngirango yagusabye ko muryamana, nyuma yo gusoma ibitekerezo by’abasomyi nibwo nasubiyemo neza nsanga umusore ashaka ko mubyarana. Kugirango mubyarane mbere y’ubukwe biragusaba ko muryamana (ukaba ukoze icyaha cy’ubusambanyi aniyandaritse bizira ku mukriston no ku munyarwandakazi wiyubaha), ikindi urubyaro rutangwa n’Imana yonyine. Uwo muhungu ashobora kuba afite ubwoba bwo kuzabura urubyaro bigatuma ashaka kubanza kwizera ko ubyara mbere yuko mubana, nibyo koko kubura urubyaro mu rushako ni ikibazo gikomeye ariko hari nibindi bibazo abashakanye bahura nabyo bagafatanya bibonera ibisubizo cyangwa kubibanamo Amahoro, ariko kubyara sibyo bituma abantu bafata icyemezo cyo gushakana ahubwo urukundo nyakuri nirwo munsingi w’urushako, urubyaro ni umugisha Uwiteka aha abashakanye. Urukundo ntirugira amananiza kandi ntiruri hejuru y’amategeko y’Imana (niba uyizera). Nakugira inama yo gukomera ku cyemezo cyawe kuko ushobora no kumwemerera ko mubyarana akakwisubirana aguhora ko utabyaye umwana yashakaga (umukobwa/umuhungu). Icyanyuma inda utagira umugabo uzayinyuza he ? ko ari igisebo ku munyarwandakazi n’umuryango n’itorero (niba uri umukirisitu) ?

  • ku buyobozi bw’agasaro, tubashimira inyandiko zanyu nziza mukomereze aho !Nabasabaga ko mwajya mutumenyesha umwanzuro umusomyi yafashe nyuma yo kugisha inama. Byadufasha kumenya ko inama dutanga hari icyo zimarira abandi basomyi, byaba ari akarusho umusomyi wagiriwe inama atanze ubuhamya uko inama yahawe zamufashije guca mu bibazo.

    Murakoze !

  • Mwiriweho neza,
    Nukuri mwarakoze cyane nijye wagishaga inama kandi zaramfashije pe, kumva ko ndi mu kuri byampaye imbaraga . Nari ntegereje kuzabagezaho Amakuru neza maze kumenya umwanzuro wa Mr.
    Imana ibahe umugisha pe Agasaro.com nabasomyi bayo !

  • Astrida, urakoze ! Iyi nkuru irashimishije, nizeye ko uyu mubyeyi yabyaye ubu aguwe neza aberewe no guheka ! Abagitegereje abana mwihangane mukomere, namwe hari umunsi umwe umunezero w’ababyeyi uzabageraho muberwe no gutwita no kubyara no konsa no gukikira no guheka no kurera mugakuza. Mukomera Imana Ishoborabyose niyo irema azabagirira neza mu gihe cyayo.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe