Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Nakora iki ngo ngabanye umubyibuho ukabije ?

Nakora iki ngo ngabanye umubyibuho ukabije ?

Yanditswe kuwa 15-11-2017 Saa 00 : 54

Umubyibuho ukabije ni kimwe mu bibazo bikunze kwibasira abagore uko bagenda bakura. Hari benshi bifuza kunanuka cyane cyane nyuma yo kubyara ariko ni bacye babigeraho. Umwe mu basomyi bacu yatugishije inama ikurikira :
“Ubu mfite ibiro 82 ndifuza kugira ibiro 75 nakora iki mungire inama bavandimwe”.

Niba warabashije kugabanya ibiro wamugira inama y’uko yabigenza hasi y’iyi nkuru ahanditse ibitekerezo.

Niba kandi nawe ufite ubuhamya cyangwa inama ushaka kugisha twandikire kuri agasaromagazine@gmail.com

Ubwanditsi
photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • Icyo nabonye gikunda nta n’imbaraga zindi umuntu ashyizemo ni ukureka amavuta n’isukari, ukanywa amazi nibura 1,5L ku munsi ubundi ugakora utu exercices ukagenda n’amaguru cyangwa gusimbuka umugozi mu rugo. Mu byumweru bibiri uba ubonye impinduka rwose

  • Uzagerageze ujye unywa indimu mu mazi y’akazuyazi buri gitondo, wirinde isukari ahubwo ukoreshe ubuki,wirinde ibikoze mw’ifarini kdi unywe amazi menshi ku manywa, amasaha yo kurya, urye uhage ntuziyicishe inzara, ntuzacike intege bizakunda nanjye ubu mfite 50 kgs kdi mu kwa cumi k’umwaka ushize nari mfite 62kgs

  • rahira jojo ! warabigerageje ? duhe ubuhamya burambuye rwose umubyibuho nanjye urampangayikishije
    uti wenda ukarya ibi, mu gitondo saa sita ibi nijoro ibi, gusa abadakunda kurya ngo kureka ibiryo bya nijoro ukinywera tangawizi gusa itarimo isukari nabyo birafasha cyane ababishobora bagerageze.
    murakoze cyane agasaro ndabafana cyane mugira utuntu tw’ubwenge

    mami

  • Nkuko Jojo yabivuze, kureka amavuta n’isukari ubundi ukajya ukora exercises no kunwa amazi menshi, kurya imboga n imbuto nyinshi birafasha cyane. Gusa ukirinda kurya cyane nijoro ukarya ibintu byoroheje nk’isupu, imboga,,,,
    Imbuto nyinshi nazo si nziza nijoro kuko uba ugiye kuryama. Urugero : imineke nka nijoro sibyiza kuko burya imbuto nubwo zigira isukari naturel ariko nayo burya tugomba kuyikoresha, ubundi tukirinda ibintu birimo Calorie nyinshi, ngayo nguko...

  • Ubuhamywa nabaha nari nfite iburo123ariko ubu nfiteibiri97kdu nkozw effort munezi 4gusa nafashe tangwausu ninfimu na cocombre na celeli byose mbicisshije muri mixelle nka juice yabyo ngashyiramio ubuki kubera tangausi nindimu byari kuntwra igifu.ubundi ngira flash iriho music ya sports namara kunywa iyo juice ngakora sport ngendaba niyo music mwunve ko nataye ibiro ubwoba buranyica ubu ndi kugura imyenda mishya.0788474793

  • Ibanga ntà rindi ni ukugabanya quantité y’ibyo urya kandi ukagira discipline.kwibagirwa isukari, za jus, biscuits n’ibindi.gukora sport nibura 3 mu cyumweru ubundi ukanywa amazi ahagije.n’y wa litiro 2 ku munsi.njyewe nari mfit-elle ibiryo 78kg ubu mfite 58kg kandi natangiye mu Kwak gatandatu.mu gitondo ndya cereales (complet),Saad sita nkarya Imbuto Saa kuri n’immeuble mvuye ku kazi ndya ibiryo bisanzwe (umuceri muke imboga nyinshi) amafiriti ni ukuyibagirwa.ku munsi nywa deux tasses.umugati ni ukuwirindà wakumva ugize ipfa ukarya pain complet.iyo ngirente inzara ndya imbuto eviter le grignotage.sport ni ingenzi.

  • Mwaramutse, rero kunanuka birashoka rwose, jye nigeze kugira ibiro 110 ndananuka ngira ibiro 78. aho ni kera ibya vuba navuye ku biro 96 ubu mfite 77.

    Icyo bisaba kugirango ute ibiro ntabwo arukureka icyi cyangwa kiriya oya bisaba kutarya mu kavuyo uti gute ?
    - amavuta macye urugero : mu bintu bitatu cyangwa bine uriye amavuta make akaba ari mu ndyo imwe
    - Isukari nke : niba unyweye ukunda icyayi shyiramo akayiko kamwe mu gitondo uze no gushyira akandi
    kamwe mu cyani nimugoroba. ubwo ni utuyiko tubiri ku munsi
    - Amazi y’akazuyazi nibura litiro kuzamura bitewe n’ibiro ufite
    - Kutaryagagagura
    - kugabanya kurya ibintu bikoze mu ifarini, nibura ukarya umugati kabiri mu cyumweru
    - kurya mu gitondo, saa sita ni ninjoro. urya inshuro zose z’ingenzi ariko ukarya bicye
    - gusimbuka umugozi cyangwa kujyenda n’amaguru ubishoboye ugakora JIM TONIC
    - Kurya imbuto na salade iyo ubifitiye ubushobozi.
    - Umuceri muke imboga nyinshi

    Iyo umuntu abyibushye akarya ibiryo bicye arangiza ashonje pe ureka nk’iminota 30 ukanywa amazi bituma udakomeza kumva inzara gutyo gutyo uko ubimenyera igifu kigenda kimenyera kwakira ibiryo bike bigatuma unanuka.Ikindi nubona bushaka kurya ifiriti, gateau, chaucolat wikwiyima bifate nibura rimwe mu cyumweru cyangwa se mu byumweru bibiri ntacyo bizongera ku biro byawe.

  • Mwiriwe ? Nabagira inama yo kugana ahantu hitwa Sante plus iherereye Kicukiro hafi y’isoko rya Ziniya. Mu mezi 6 maze guta 20kg

  • Ibyo ubujijwe :ibisukari,ibinyamavuta,ibintu bikozwd muma farine,mayonaise : ibyo wemerewe:amazi yakazuyazi ,indimu za cistro, cocombre,amapapayi,salade iriho vinegre ,siporot nyishi ukeneye ubufasha 0788216877.

  • Muraho ! @Tesi, aho sante plus njye ndahashaka, ndanahaturiye. Nta contacts zaho mufite ? Muri make mwese muravuga ukuri ariko motivation ni ikibazo hahah. Njye ngeze ku biro ntazi kuko ntagishaka kwireba no kuba namenya ibiro byanjye, ubyo nemerewe n ibyo ntemerewe ndabizi ariko motivation ntibyoroshye surtout k ntafite n umwanya wa sport (mfite umwana muto wa 8 months)

  • ku muntu utwite inda ntoya se birashoboka cg biremewe ko yagabanya ibiro ?yakora iki bidahungabanyije uwo atwite ?

    • mu gihe utwite wakwegera umu nutritionist kuko wowe ntiwakora regime ikabije ariko ashobora kukugira inama y’uko wateka ibiryo mu buryo bwiza cyangwa ibyo wasimbuza ibikubyibushya. gusa nanone iyo utwite uko inda ikura ugenda wiyongera wenda ukazananuka umaze kubyara

  • Jye nataye ibiro bitari byinshi kuko sinari nkabije ariko icyo nabonye nuko byagiye kubera kunywa amazi menshi no kurya rimwe kuminsi. Ubundi nikundira imboga Cyane, sinkunda inyama ariko ntimuzaziveho burundu kuko ntabyo siyo a. Jye kuko ntazikunda sinkunde nibishyimbo byanteye ikibazo cyo kubura protein mumubiri. Yewe byose nukubikora avec moderation, ushoboye akegera umu nutritionist akamugira inama.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe