Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Umuceri uvanze na poivron na jambo

Umuceri uvanze na poivron na jambo

Yanditswe kuwa 14-11-2017 Saa 23 : 59

Ibikoresho
 :
Igitunguru 1
Utuyiko 2 tw amavuta ya beurre/butter
Umuceri 200g
Umufa ½ l
Poivron 2
Inyanya 2
Jambo 100g
Fromage 200g
Umunyu , poivre.

Uko bitegurwa

Karanga igitunguru mu mavuta gihindure ibara gato. Shyiramo umuceri uvange
Shyiramo umufa ureke bibire iminota 15
Fata poivon n’inyanya ubikate ukuremo utubuto tw’imbere ukate na jambo.
Bishyire muri wa muceri, ureke bishye mu minota 10
Bikure ku muriro wongeremo igice cya ya fromage uvange, shyiramo umunyu ushyire mu gisorori kijya mu ifuru.
Fata fromage yasigate uyishyire hejuru wagiye uyikatamo uduce tureture tunanutse. Bishyire mu ifuru iminota 10 cyangwa 15

Byavuye mu gitabo : La cuisine aux pays du Soleil
photo : google
- *

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe