Ahabanza » Umuryango » Urugo » Uko wagabanya ibiro nyuma yo kubyara

Uko wagabanya ibiro nyuma yo kubyara

Yanditswe kuwa 14-11-2017 Saa 01 : 18

Ni kenshi abamama bahura n’u mubyibuho nyuma yo kubyara bikababangamira ni byiza rero ko hari ibyo wakora kugirango ugabanye ibiro.

Nywa amazi
Amazi akonje azafasha umubiri wawe gutwika ama calories unyweye litiro 2 z amazi kumunsi bigufasha kugabanyaho calories 60 buri munsi.ibi bikorwa n umuntu udafite indwara zimubuza kunywa ibintu bikonje.

Kugabanya kureba televiziyo

Gabanya umwanya umara ureba televisiyo n amafilimi ahubwo shaka ikintu uba ukora gituma unyeganyega.ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umuntu ari kureba television agira ubushake bwo kurya cyane ibitera umubyibuho.irinde kurya ureba television.

Kora imirimo yo mu rugo

N’ubwo rwose abenshi bafite ababafasha Imirimo cyangwa abana bawe,ni byiza ko imirimo myinshi yo mu rugo cyangwa ku kazi wajya uyikorera ukirinda gutuma gusa, wirirwa wicaye mu ntebe cyangwa uryamye.

Kora sport

tangaira ukore siporo yoroheje nko kugenda wihuta,,kuzamuka escalier.

Wihangayika
Guhangayika cyangwa stress bituma umubiri urekura hormones zitwa cortisol zituma umubiri wawe uba amavuta.Niba rero ushaka kunanuka irinde imihangayiko.

Irinde ikoranabuhanga nyinshi

aho kwirirwa kuri whatsap cyangwa facebook ni byiza ko wajya ahubwo bigufata umwanya ukajya gusura izo nshuti zawe mwandikirana.

Fata regime
Abantu benshi bakora amakosa mu gufata regime ugafata iyo buri wese akubwira ni byiza ko wafata regime muganga yakubwiye bitewe n’ umubiri wawe byagufasha guta ibiro

Pamella,
www.parents.com
foto : google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe