Ibyiza byo kunywa amazi

Yanditswe: 10-11-2017

Burya amazi niyo agize igice kinini cy’umubiri wacu kuko agizwe na 65 % byawo. Uretse ibyo kandi amazi afite andi mabanga menshi afasha umuntu kugira ubuzima bwiza. Dore rero impamvu 10 ukwiye kwinywera amazi nta kibazo :

 • 1. Amazi atuma umubiri wacu winjiza umwuka mwiza wa oxygene ukenewe mu ngingo zose. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa amazi menshi bifasha abarwaye asima (asthme) kworoherwa.
 • 2. Amazi yongera ubudahangarwa bw’umubiri, akanafasha kurinda indwara za kanseri
 • 3. Amazi atuma igifu gisya neza ibyo umuntu yariye, bikamurinda kugugarirwa
 • 4. Kunywa amazi bigabanya ibyago byo kwicwa n’indwara y’umutima ku buryo butunguranye
 • 5. Kunywa amazi menshi kandi bifasha umubiri gukoresha neza isukari dukura mu byo tunywa nibyo turya, bityo bikaturinda kurwara indwara za diyabeti
 • 6. Ku bagore batwite, kunywa amazi menshi bigabanya iseseme no kuruka buri kanya
 • 7. Kunywa amazi menshi bifasha cyane mu gihe cy’ubushyuhe bukabije ariko no mu gihe cy’ubukonje bukabije. Burya iyo hari ubukonje bukabije nabwo umuntu ashobora kwicwa n’umwuma kuko umubiri ukoresha ingufu nyinshi kugira ngo wiyongeremo agashyuhe, bityo ugakenera amazi menshi.
 • 8. Ikindi ni uko kunywa amazi menshi byongerera umuntu umutuzo muri we, bityo agashobora gutekereza neza no kugera kubyo yifuza mu buzima.
 • 9. Ku bantu banywa inzoga nyinshi kunywa amazi menshi ni ngombwa, kuko burya arukoro nayo igabanya amazi mu mubiri w’umuntu.
 • 10. Amazi afasha kandi umubiri w’umuntu gukoresha neza ibyo yariye, bityo bikamwongerera ingufu n’ubuzima bwiza.

Ushobora gusoma uburyo bwiza bwo kunywa amazi.

Pamela
photo : resalonandmedspa on google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

 • Andika hano igitekerezo cyawe