Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umuhungu dukundana ntago ajya ansaba ko tugendana

Umuhungu dukundana ntago ajya ansaba ko tugendana

Yanditswe kuwa 10-11-2017 Saa 01 : 33

Muraho basomyi b’uru rubuga. Nkunze gusoma inama mutanga, akaba ari muri ubwo buryo nanjye nifuza ko mwangira inama. Maze hafi imyaka ibiri nkundana numusore long distance.

Ariko ubu turi ahantu hamwe. Ikibazo cyanjye kikaba rero kimeze uku : Uno musore akenshi du communicatinga kuri text messages. Umusore dukundana ntamunsi numwe yari yansaba ko musura cyagwa se ngo dutembere.

Burigihe iyo tugiye ahantu ni njyewe ubanza kumusaba ko twagenda yewe haba ari no ku rusengero. Bimaze kundambira, kuko ni nkaho ari jye jyenyine werekana interest. Bituma nibaza byinshi ko koko ibyaba ambwira ko ankunda aribyo cyagwa aba abeshya. Ese naba mutera ipfunwe ?

Nkubu tumaze 2 weeks tutabonana face to face. nagiranga rero mwo kabyaramwe mungire inama yuko nabimuganirizamo. Ese nahera he mbimubwira muburyo butagaragaza ko ndi desperate ?

Murakoze

Ibitekerezo byanyu

  • nta bundi buryo : nawe muburire umwanya ku buryo azibaza aho wajyiye cg se akagukumbura akagushaka. niyandika text utinde gusubiza kandi nabyo ukoreshe ijambo rimwe. bite,byiza. ijoro ryiza:urakoze..... nagushaka uzamusabe ko mubiganiraho. nubura nawe agakomeza akabura ubwo uzaba ubonye igisubizo cyawe. uzakomeze ubuzima bwawe uzabona undi mukunzi ukwizihiye.

    icyo gihe uzagikoreshe wisuzume, hari ubwo imico n’imyitwarire yawe byaba byatera umukunzi ipfunwe ? uzakosore ibikenewe gukosora ariko ahanini iyo bimeze bityo nuko aba atakwiyumvamo cyane si amakosa yawe kandi ntacyo wabikoraho. iyo hari icyawe kikubangamiye kandi agukunda koko yabikuganirizaho.

  • jye numva, wabanza ukabimubaza, ukamubwira n’impungenge bigutera. kuko hari igihe ushobora gusanga love language ye atari umwanya, ahubwo wenda ari kuguha gift cg kuvuga amagambo meza. akaba wenda akora ibindi aziko bigushimisha kandi wowe icyo ushaka ari uko akwereka ko ashaka ko mugendana, ntabikore kuko atabizi. rero wabimuganiriza ukumva nta mpamvu yo gutegereza ko yibwiriza. surtout niba ubona iyo muri kumwe aba abyishimiye nubwo aba atari we wabigusabye. gusa nubimuganiriza ukabona nta gihindutse ubwo wafata undi mwanzuro.

  • Jye ndumva uwo musore wamwima umwanya si non uzicuza igihe cyawe wataye.
    Nigute umuntu yaba agukunda mukamara two weeks mutabonana !!!!
    Mukobwa be wise reba kure wasanga afite nundi yihera care kuruhande
    Ndagukunda yo kuri text message ntizakunyure.
    Kwiyemeza kutavugisha umuntu ukunda biragora ariko gerageza ufate nku kwezi
    Utamuvugisha nubona nta reaction akoze ngwagushake nkuwagutakaje (bitari on text message)
    Uzahite uva kubintu.
    Menya ubwenge we kumwimariramo nkaho ariwe muhungu wavutse wenyine.
    Nagenda uzabona undi don’t play with yr life

  • Umva mweneda ! ibyo ndabona bitaguca intege mu rukundo niba nta yindi nenge afite,nanjye ndi umusore kd nanjye nteye nk’uwo mukunzi wawe cyane ko uwo dukundana jyewe ntabasha kumuvugishiriza aho abantu bari ariko ntibivuze ko ntamukunda mbona ahubwo abo duhuje imiterere dukunda cyane kk ibyacu byinshi bihera imbere mu mutima ikizabikubwira iyo muri mwenyine agukorera ibyo utakekaga ko yakora.Courage nta mpungenge ni imiterere.

  • sha ihangane ariko shisho za nawe nturumwana urebe niba agukunda byukuri

  • Mwatubwira ukuntu umuntu ushaka kwigisha inama Hano yanyura he ? Ni iyihe adresse akoresha .
    Murakoze !

  • Nje ndumva uwomusore atagukunda pe nawe nkumuntu ukuze ushobora kubibona none se nigute yaba agukunda akanga ko mugendana munzira njyewe nd,umusore iyo wiyumvamo umukobwa wifuzako mwahorana aho ugiye hose mukaryana so njyendumva atagukunda.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe