Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Amafiriti atetse mu ifuru

Amafiriti atetse mu ifuru

Yanditswe kuwa 07-11-2017 Saa 03 : 39

Amafiriti atetse mu ifuru aroroshye mu kuyateka, ntago aba afite amavuta menshi kandi aba aryoshye mu buryo bwihariye. Wayateka yonyine cyangwa washyiraho ibirungo. Bitewe n’uko ubishaka.

Ibikoresho

  • Ibirayi 1Kg
  • Ibiyiko 3 by’amavuta ya Elayo (huile d’olive)
  • Akayiko gato 1 k’umunyu 1

Uko bikorwa

  1. Hata ibirayi ubikatemo amafiriti, ubishyire mu mazi akonje
  2. Bironge neza ubikure mu mazi ubishyire ku kintu gifite umwenge munsi nka passoire ku buryo amazi atonyanga neza agashiramo
  3. Sigaho ya mavuta n’umunyu, niba hari ikindi kirungo ushaka gushyiraho gishyireho
  4. Bishyire ushyire ku bintu batekaho mu ifuru kidashiriza niba ntacyo ufite wabanzaho urupapuro rwa aluminium
  5. Bishyire mu ifuru iminota 30-35 washyize ku muriro wa 225°C

Byavuye kuri sesame des saveurs.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe