Ahabanza » Kwambara » Ibijyanishwa » Uko wajyanisha ipantaro muri gahunda ziyubashye

Uko wajyanisha ipantaro muri gahunda ziyubashye

Yanditswe kuwa 07-11-2017 Saa 03 : 36

Akenshi ipantaro ni umwambaro wambarwa n’abadamu muri gahunda zisanzwe zidasaba kurimba cyane. Gusa ipantaro nayo ishobora kwambarwa muri gahunda ziyubashye mu gihe uyijyanishije n’ibi bikurikira.

JPEG - 61.4 ko

Shyiraho agashati keza gafite amabara akeye. Niba ntako shyiraho agakote hejuru
Ambariraho inkweto ndende:ni byiza ko wakwambara inkweto ndende kuko zituma ipantalo ihinduka iyiyubashye.

JPEG - 61.4 ko

Shyiraho isakoshi nziza ijyanye na gahunda ugiyemo. Kuri ubu hagezweho amasakoshi mato ariko na none atari tumwe duto cyane.

Sokoza neza bijyanye na gahunda ugiyemo cyane cyane shinyo nziza, ushyireho ibirungo ndetse n’ama bijoux agaragara.

Pamela

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe