Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Isupu ya Karoti

Isupu ya Karoti

Yanditswe kuwa 04-11-2017 Saa 08 : 23
JPEG - 17.8 ko

Ibikoresho

  • Karoti 1 kg
  • ibitunguru 2
  • crème fraîche 3 c. à soupe
  • ibiyiko 4 by’amavuta ya Elayo
  • amazi 1.5l
  • umunyu, poivre

Uko bitegurwa

  • Hata ibitunguru ubikate, hata karoti hanyuma uzirape.
  • Mu isafuriya, shyushya amavuta ushyiremo ibitunguru.
  • Ongeramo karoti warapye ureke hashire iminota itanu uvanga.
  • Shyiramo amazi ashyushye hanyuma upfundikire bibire iminota 15.
  • Nyuma y’iyo minota yikureho, urebe ko karoti zahiye ureke bihore
  • Yisye neza hanyuma ushyiremo umunyu na poivre.
  • Shyiramo ya creme fraiche uvanga uyisubizeku muriro iminota micye.
  • Yivaneho uyitegure igishyushye.

Recette yavuye kuri AZ cuisine

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe