Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Impamvu abagore benshi barushywa n’ imisatsi ya naturel

Impamvu abagore benshi barushywa n’ imisatsi ya naturel

Yanditswe kuwa 08-11-2017 Saa 03 : 25
JPEG - 26.5 ko

Muri iyi minsi abakobwa benshi n’abagore basigaye bashaka gutunga imisatsi ya naturel ariko ugasanga bavuga ko ibarushya usibye iyo imaze kuba miremire.

Nkuko twabitangarijwe na Alexanderia ufite salon ikora neza imisatsi ya naturel, ngo mu by’ukuri si uko imisatsi ya naturel irushya ngo ahubwo ni uko abakobwa batigishwa uburyo bwo kuyitaho. Bityo mu gihe bashatse gushyiraho imisatsi ya naturel bakaba batazi uko babigenza kuko baba baramenyereye imisatsi idefirije.

Rero ku bamenye kuyitaho bakamenya amavuta basigamo akenshi ntibongera kudefiriza kuko aribyo bidasaba kujya muri salon za buri gihe.
Tumubajije impamvu rero abakobwa benshi bahitamo kudefiriza avuga ko ari uko aribyo bivugwa cyane, yaba mu miryango umwana agakura bamubwira ngo byaba byiza adefirije. Izindi mpamvu ni uko akenshi imisatsi ya naturel ifatwa nkaho atariyo kujyana ku kazi.

Ni muri urwo rwego rero Alexanderia yateguye imyiyereko y’insokozo y’imisatsi ya naturel kugirango hagire abantu baha agaciro imisatsi ya naturel kurushaho, bamenye uko bayitaho ndetse bamenye n’amavuta bakoresha. Iyo myiyereko iraza kuba kuri uyu mugoroba kuri the Manor Hotel guhera saa kumi n’ebyiri.

Advertorial
Photo : blackenterprise

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe