Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Arashaka gusaba Gatanya kugirango bagurishe inzu

Arashaka gusaba Gatanya kugirango bagurishe inzu

Yanditswe kuwa 06-11-2017 Saa 07 : 32
JPEG - 20.1 ko

Bikunze kubaho ko abashakanye batumvikana mu bijyanye n’imitungo. Cyera abagore nta jambo akenshi babaga bayifiteho ariko kuri ubu siko biri kandi abagore bamaze gusobanukirwa uburenganizra bwabo. Gusa ntibibuza bamwe na bamwe gushaka uburyo bakora ibyo batumvikanyeho n’abagore babo.

Dore ikibazo umwe mu bakunzi b’agasaro.com batugejejeho ngo abasomyi bamugire unama :

Aha ibyikigihe ni danger.Aho umugabo abwira umugore kugurisha inzu batuyemo ari nayo yonyine bafite kandi bose bakora nta kibazo cy’ubukene kiri mu rugo. Umugore yabyanga, umugabo akajya gusaba divorce ngo igurishwe n’urukiko bayigabane. Ubwo mwamugira iyihe nama koko. Yemere bagurishe ngo adasenya akore iki koko. Ngo niwe MUTWARE W’URUGO agomba gukora ibyo shaka.

Niba nawe hari ubuhamya cyangwa inama ushaka kugisha abasomyi b’agasaro.com twandikire kuri agasaromagazine@gmail.com
photo : www.generations-plus

Ibitekerezo byanyu

  • Hari ukubanza hakamenywa ubwoko bw’amasezerano bafitanye,2.kumenya ni bafite abana,kuko ushaka gatanya azagaragaza ibimenyetso byi impamvu ayishaka.icyo gihe uzatsindwa hari ibyo itegeko rizamutegeka,hagenywe ugomba kwita kubana,aho bazaba ni ikizabatunga.Ariko kugurisha byo ntago byashoboka.

  • Uko byagenda kose urugo rwabo rwamaze gusenyuka. Uyu mugabo afite gahunda ndende itarimo gukomeza kubana n’uwo bashakanye.
    Umugore rero nagenzure amenye impamvu ituma uwo mutware ashaka gusahura urugo. ntatangare nasasangamo ihabara ndetse wenda n’abana amaze kubyara hanze.
    nareke bagurishe kuko byibuza icyo gihe bazamuha icya 2 cy’umutungo niba aribyo basezeranye. uko biri kose uyu mugabo ntakiri uwe.

  • Niba nta kindi kibazo bafitanye uwo mugabo ashobora kuba afite ikibazo cy’ideni yahishe umugore we none akaba yaragize isoni zo kubimubwira za Bank Lambert akaba yaratanze inzu ho ingwate. Ariko se ntanamubwira impamvu zituma ashaka ko bagurisha ?
    Kwemera ko bagurisha ngo adasenya byo nta gisubizo kirimo kuko numva rusa n’urwasenyutse kera niba umugabo chef warwo ahitamo gatanya kugirango abone umugabane we. Aho kwihambira namuhe iyo gatanya ashaka amategeko abagenere igikuru ni amahoro inzu Imana nimufasha azabona iye. Nareke kwihambira ku bintu no ku mugabo utamushaka ejo atazamugira nk’umwe wo muri Gasabo umugabo yishe akamuhinga hejuru akarima k’imboga

  • sekibi yagabye igitero mu rugo Nyagasani amube hafi arokore urugo rwe ashobora kuba
    afite undi mugore winjiye mu buzima bw,umugabo we gusa ndumiwe abata ingo nibura ntibasigira ubusa umugore wa mbere n’abana babyaranye.baragenda gusa.nyuma bagaruka bagasanga nibura aho kuryama hagihari.mugenze buke umubaze ikibazo gitunguranye ahuye nacyo kuko wasanga yarafashe amafranga ya bank lambert ntamubwire akaba ari under pressure ya interets zimaze kugeraho .
    burya pfs abagore bashaka abasore bafite amateka atangaje noneho ukagenda udecouvra buhoro buhoro ko ubana n’ikindi kiremwa.natuze amugendeshe gake amuvugishe anamwemerere ko yakwaka credit ku kazi akamufasha kwishyura ikimugoye gitumye ashaka gusubira mu bukode.binashobotse akaba yakwitabaza inshuti ye y’umugabo akamuneka ikimuhangayikishije.

  • Kumwemerera kugurisha no kutamwemerera ntacyo byamara mu mubano wabo kuko uwo mugabo yamaze gufata icyemezo gikomeye kandi kigayitse. Inama naha uyu mugore :
    1)gufata umwanya wo kugenzura ashimitse impamvu umugabo ashaka kugurisha kuko iyo mpamvu irakomeye ituma umugabo AGURISHA INZU (kugira inzu ni ikintu gikomeye ni ishema n’umutungo ukomeye ku muryango)AKANAFATA UMWANZURO WO GUSENYA URUGO RWE.
    2)gusenga Imana Ishoborabyose yo yashyizeho umugambi w’urugo
    3)nabona umugabo ashimitse cyane ko batandukana kubera kugurisha yamuteza inshuti cg abo mumuryango ba bugufi bisangaho babafasha kujya inama. Bashobora kumufasha kurura umugabo akisubiraho ikindi yaba atanze abagabo hakiri kare ko we (umugore) Atari umupfapfa usenya urugo. Naho umugabo yakomeza inzira ye mbi yo gusenya ntawazakwikoma umugore ko yabaye indangare ntagishe inama hakiri kare.
    4)mugore, uragomba guca akenge kuko uwo mugabo ushaka kugurisha inzu ukamwangira agahitamo kuyoboka inkiko gusaba gatanya, natabona gatanya ashobora kuguhitana. Ubwo ugihumeka kora ibishoboka byose urebe ko urugo rwawe rwasanwa, nakomeza gutsimbarara kukugurisha, musabe ko Atari ngombwa ko mutana ngo mubashe kugurisha ahubwo mubanze mujye inama uko muzakoresha amafaranga azava muri iyo nzu. Natsimbarara ntiyemere ko mujya inama cg ukabona ashaka kuguheza, mwemerere muzagurishe mugabane binyuze mu mategeko. Azaba akweretse ko atanyuzwe no gusangira umutungo nawe muburyo busesuye uzamusabe mujye murukiko muvangure umutungo kuko niwo murigupfa icyo gihe muzagurisha buri wese agire uwe mukomeze kubana. Ndakugira iyi nama kuko mushobora kugurisha umutungo we akawaya ugashiduka yafashe n’amadeni utazi ukazamufasha kwishyura.
    5)ba umugore w’ubwenge umwereke ko wowe ushaka kubaka umutungo inzu itabatanya ariko na none mu bugwaneza umubwire ko ufite impungenge z’icyo cyemezo. Hamwe no gusenga n’umutima nama uzamenye igihe ukwiriye kwinjiza abandi bantu b’abizerwa mu kibazo cyanyu.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe