Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Hagiye kuba Irushanwa ryo gusokoza imisatsi ya naturel

Hagiye kuba Irushanwa ryo gusokoza imisatsi ya naturel

Yanditswe kuwa 03-11-2017 Saa 08 : 06
JPEG - 41.8 ko

Hatangiye imurikagusha ryerekeye imisatsi ya naturel rizaberamo irushanwa ryo gusokoza iyo misatsi. Ni mu imurikagurisha rijyanye n’imisatsi riri kubera kuri the Manor Hotel uyu munsi n’ejo, iryo rushanwa ryo rikazaba ejo tariki ya 03.11. guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Muri iryo rushanywa hazaza ama salon y’imisatsi ane akorera mu mujyi wa Kigali arushanywe mu gusokoza neza imisatsi ya naturel, utsinda abone ibihembo.

Muri iryo murikagurisha hazaba kandi n’imyiyereko y’abasokoje imisatsi ya naturel itadefirishe. Ndetse hari n’abari kugurisha amavuta y’imisatsi ya naturel bavuye mu bihugu by’abaturanyi.

Iryo rushanwa rizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri The Manor Hotel, kwinjira akaba ari 10,000 frw. iryo rushanwa ryateguwe na salon yitwa Marina Bella isokoza imisatsi ya Naturel I Kigali.
Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0782511455 cyangwa 0787915620

Advertorial

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe