Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Uko wagabanya amavuta aba ari muri Sosiso (socisson)

Uko wagabanya amavuta aba ari muri Sosiso (socisson)

Yanditswe kuwa 02-11-2017 Saa 03 : 01

Sosiso ni ibiribwa bikunze gutegurwa mu mago y’abantu cyane cyane bakira abashyitsi bakazitegura nka snacks. Ziba rero zirimo amavuta menshi cyane bikaba byaba byiza kuyagabanya ndetse byongera uburyohe bwayo.

Ibikoresho

  • Sosiso 4
  • Ipanu
  • Serviettes

Uko bikorwa

  1. Fata sosiso uzikureho akantu kameze nk agashashi kaba kazitwikiriye
  2. zikakatamo uduce duto tw’utuziga
  3. Zishyire ku ipanu yumutse uzishyire ku muriro uringaniye nta mavuta ushyizemo
  4. Garagura iminota 5 kugeza ubona amavuta azivuyemo yaretse ku ipanu,
  5. Zarure mu gasorori wabanje gushyiraho serviette Zireke zihore uzitegure ku dusahane duto.

Ushobora no kuzitegurana na fromage wakasemo uduce duto.

Astrida

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe