Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Ibitoki birimo intoryi

Ibitoki birimo intoryi

Yanditswe kuwa 01-11-2017 Saa 04 : 20

Ibikoresho

  • Igitoki :2kg
  • Inyanya:4
  • Intoryi :5 ushobora kuzongera niba ukunda nyinshi
  • Ibitunguru :2
  • Tungurusumu :4
  • Amavuta :ibiyiko 3

Uko bikorwa

  1. Shyira amavuta mu isafuriya
  2. Shyiramo igitunguru
  3. vanga gato hanyuma ushyiremo inyanya, nizishya ushyiremo intoryi, wongeremo tungurusumu uvange imitona 5
  4. shyiramo ibitoki ugaragure bise nk’ibihindura ibara bise umuhondo
  5. shyiramo amazi ashyushye urengeze ureke bibire nk’isaha.

Yatanzwe na Domi.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe