Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Uruhare rw’abagore mu butumwa bw’amahoro

Uruhare rw’abagore mu butumwa bw’amahoro

Yanditswe kuwa 31-10-2017 Saa 03 : 25

Mukandahiro Jeanne d’Arc ni umupolisikazi ufite ipeti rya Chef Inspector of Police ( CIP) muri Polisi y’u Rwanda . Akaba yaratubwiye umwihariko abagore bakora iyo bari mu butumwa bw’amahoro ahereye ku butumwa we yagiyemo.

Mukandahiro yigeze kujya mu butumwa bw’amahoro muri Cote d’Ivoire muri 2011 amarayo umwaka asobanura ibyo yabonyeyo agira ati : « Mu bice birimo amakimbirane, usanga abagore n’abana aribo bagerwaho n’ingaruka cyane zo gufatwa ku ngufu n’ubundi buryo butandukanye bw’ihohoterwa, ariko iyo abaturage bakubona uri umugore w’umupolisikazi bibagaruramo icyizere bakumva bisanzuye kandi bizeye kubona ubufasha. »

Kuri ubu Police y’U Rwanda ijya mu butumwa bw’amahoro muri Haiti, Sudani y’amajyepfo, muri Republika ya Centrafrika aho usanga muri buri butumwa bw’amahoro abagore nabo bagiramo uruhare. Nkuko tubikesha urubuga rwa Internet rwa Permanent mission of Rwanda to The united nation, u Rwanda ni urwa kabiri muri afrika mu kohereza mu butumwa bw’amahoro abagore benshi.

Ubwo twaganiriye na Mukandahiro akaba yari ahagarariye umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Center ku bitaro bya Kacyiru.

Akaba akomeje gufasha abahura n’ihohoterwa biganjemo abagore n’abana biciye mu cyigo cya Isange One Stop Center ayoboye. Nkuko yabitubwiye, mu bufasha buhabwa abahohotewe bageze muri icyo kigo harimo kwitabwaho n’itsinda ry’ abantu batanu barimo umuganga umuha imiti, umujyanama mu by’imitekerereze, OPJ umufasha guhabwa ubutabera, umusosiyari ushinzwe kuyobora ababagana n’umukozi ushinzwe uburinganire.

Astrida .

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe