Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Inyama zitarimo inyanya

Inyama zitarimo inyanya

Yanditswe kuwa 31-10-2017 Saa 03 : 00

Inyama zitetse muri ubu buryo zikunze kuribwa n’abantu badakunda ibirungo byinshi cyangwa se babibujijwe n’abaganga.

Ibikoresho :

  • Inyama :1kg
  • Ibitunguru : 3
  • Tungurusumu uduce:4
  • Amavuta ibiyiko : 3

Uko bikorwa

  1. Togosa inyama wakasemo duto mu mazi yabize iminota 30
  2. Mu yindi safuriya shyiramo amavuta hanyuma ushyiremo inyama
  3. Katiramo ibitunguru wakase na tungurusumu
  4. Bigaragure iminota 5 ntibishirire ariko bigafata irange
  5. Bitegurane n’igitoki cyoroshye.

Niba hari amazi yasigaye ku nyama yatekeshe ibindi.

Pamela

Photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe