Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Iyo umuntu abana n’umuntu uteye gutya abigenza ate koko ?

Iyo umuntu abana n’umuntu uteye gutya abigenza ate koko ?

Yanditswe kuwa 31-10-2017 Saa 03 : 25

Mu gitekerezo umukunzi w’agasaro yatanze ku nkuru yavugaga ‘ ibanga mu gukora imishinga izabafasha kugira urugo rukomeye” , yagize ati : “ Ahaaa ndahogoye ! Ese umuntu abigenza ate iyo mugenzi we bashakanye ariwe wiharira gutekerereza urugo , akaba ariwe ugena uko undi abaho, akagena n’umubare w’abana muzabyara, ibyo ukwiye guhaha, igihe uzamara muri gahunda yo kuboneza urubyaro ( kandi ntanabikubwire), ukumva avuga ngo fata uburyo uboneze wamubaza igihe yifuza ko bizamara akakwihorera, wamubaza umushinga arimo gutegura akakwihorera nabwo , akagena uko umushahara wawe ukoreshwa, wabihinduraho gatoya mugashwana, buri ntambwe yose akaba ayizi, akihatira kugendana nawe mu nzira buri gihe ariko muganira ibiganiro byo kunyura hejuru gusa ( superficiel) wagirango uvuze ikintu gisa n’igikomeye bikaba birebire akakubwira ko ariwe mutware, mu gutera akabariro ho ni ugukora uko abyumva, yakubabaza atakubabaza biba bikureba, wamubwira ngo ahindure akorohereze akivumbura, n’ibindi byinshi umuntu atavuga ngo birangire….

Mumbwire iyo umuntu abana n’umuntu uteye gutya abigenza ate koko ?’
Ni iyihe nama wagira uyu mubyeyi n’abandi bafite ibibazo biteye nk’ibye ? Ese abashakanye bakora iki ngo birinde ibibazo nk’ibi ?

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Biragoye kukubwira uko yitwara kuko ndagerageza kwishyira mu mwanya we bikangora. Abantu bose bagira defauts runaka uwo babana akagerageza kumuhindura byananirana akiga kubana nayo ariko noneho uyu we ndabona zimukoraniyeho zose. Icyo nifuza kumenya : ese ni uko yamye ateye cyangwa ni ingeso yize nyuma ?Ese arakuruta cyane mu myaka ? Ese ubona agufitiye urukundo ?
    Bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zishingiye ku mateka ye n’ibikomere yagize n’uko yakuze cyangwa se imyumvire ye ku buringanire aho yumva ko ari we Boss muri byose kandi bene abo nta gaciro baha umugore kuko bumva ko nta n’ibitekerezo bizima agira.

    Inzira yo kubikemura rero ni ukuganira nawe ukamwereka ko bikubabaza ukamubwiza ukuri kandi utuje. Biragusaba ko muba mufite umwanya uhagije kandi mwisanzuye. Umusabe guhinduka kuko bikuremerera kubaho gutyo. Niba koko agukunda azahinduka kuko hari ubwo abikora atazi ko binakubangamira.

  • Uyu mubyeyi inama namugira, icya mbere n’uko abanza agasenga akinginga Imana ngo imwubakire. Icya kabiri akagerageza ku muganiriza aciye bugufi kandi akabanza kureba niba afite akanyamuneza. yakomeza kwanga akayoboka inzira y’amasengesho ntacike intege kuko Imana ishoboye byose.

  • Njye numva kdi ni na ngombwa kubanza kwemera ko dutandukanye mu bujyanye nuko twumva ibintu, niba rero afite umugabo uteye kuriya ndumva yabanza akamumenya neza Kugirango amenye uburyo, imimerere n ahantu hakwiriye bazaba bari akamuganiriza adaciye ku ruhande kdi amwubashye cyane ko abangamirwa no kuba batajya bajya inama ku bijyanye n urugo rwabo, hanyuma akamusaba kumubwira niba bishoboka I mpamvu amuhisha ntamubwire. Kuko nabwo ntago byaba bikwiriye ko yafata umwanzuro wo kujya akora ibye rwihishwa. Uko bazaganira bizamufasha kumenya icyo yakoze.

  • urekeraho kwemera kubaho gutyo.
    impamvu abikora nuko ubyemera kuko utazi umwanya wawe mu rugo. Uri umufasha nturi umwana nturi umukozi nturi umushyitsi....menya inshingano zijyanye n’umwanya wawe uzubahirize. niyivumbura yivumbure wowe gusa ntutere amahane.umushahara wawe ni uwawe uwushakira compte itandukanye niye niba kuzifatanya bitagenda. kuko ugomba kumenya kwiyitaho no kwihaza. ko utazi gahunda ze se wishyira mu maboko ye 100% gute ?
    muri make ubwo mubana gi kamikaze wowe ca umurongo wawe wubuzima ubundi uwubahirize. bitavuze ko utamubwira gahunda zawe ahubwo bivuze ko uzimubwira ariko utazimuzabira uruhushya. harimo itandukanyirizo.

    hanyuma akabariro ni igikorwa cya 2 : niba akubabaza ntabihindure bitaniye he no kugufata ku ngufu ?

    ariko rwose nakwicara katekerezaaaaa nkareba niba aribwo buzima nkwiriye. kwibeshya mu guhitamo uwo mubana bibaho ariko nyirabyo niwe ugena icyo abikoraho.

  • Yewe ndumva ibyawe bimeze nkibyanjye 100%.
    Gusa njye no gukubitwa nakubitwaga nkukubita inzoka.
    Iryinyo rimwe rimaze kuvamo kubera inkoni,nahise mpambira utwangushye ndahunga.

  • Muraho, mbega akumiro !!! Ikigaragara cyo nuko umugabo wawe yikanyiza cyane ariko uzamwegere muganire wumve icyo abitekerezaho utamuhishe ubimubwire muri displine nyinshi umwereka ko umwubashye umubaze impamvu atajya yumva ko haricyo mwakungurana nahubundi ndabona agufata nkaho ntacyo umaze murugo cq umeze nkumwana murugo barinda gukora ikiniki ngo adahura nikibazo

  • Biragargara ko urugo ruba rugitangira mugerageza kumenyana buhoro buhoro.Aha bisaba kwitonda no kugenza make kugirango utababaza mugenzi wawe nawe kandi ukababara.Aha birashaka kugirango nawe ugaragaze icyo uricyo,icyo ushoboye gukora,inama zawe akamaro zagira mu rugo rwawe.Aha niyo mpamvu navuze ngo birasaba kugenza make.Kuko uko ugenda wereka umuntu ko ushoboye ko nawe hari aho wageza urugo arirekura,akagira inshingano nawe aguha akagira icyo yakubwira ku byo atashakaga kukubwira akacyikubwira.Naho iyo mushaka guhangana no gusuzugurana ntacyo mugeraho.Mureke abe umutwe w’urugo (umugabo)nawe ube mutima w’urugo(umugore)ariko kandi mukeneye kwuzuzanya no gufashanya muri byose.
    Mu bijyanye no kuzuza inshingano z’abashakanye mutegurane bihagije kandi mubiganireho bibe igikorwa cyanyu mwese.Igitaramo cy’abashakanye cyateguwe neza,mu magambo no mu bikorwa gishimisha impande zombi.Mu rugo hakenewe ikiganiro kirambuye kuri buri gikorwa kigiye gukorerwa mu rugo.Imishinga y’urugo,umubare w’abana bazavuka mu rugo,uburere bazaha abana babo,inshuti zizagenda mu rugo n’izizagendererwa,iyobakamana,sport.Ibikorwa byose bikorwa n’umuntu ku giti cye iyo hagezeko ubikorana n’undi muntu(gushaka)haba hajemo ijambo "ngirana" gufashanya muri byose.Niyo mpamvu buri wese yiyabagiza ko yuzuye,akumva acagase azuzwa na mugenzi we.Aha ntabwo habamo kugongana.Imenye mubyeyi,menya ibyiza ufite menya intenge nke zawe,menya aho ufite intege nyinshi.Gerageza kumenya mugenzi wawe,menya intege nke ze,menya aho afite intege nyinshi.Ubundi igituma umubyeyi yubaka agahirwa,agatunganirwa ni uguca bugufi(Itegeko ry’Imana mu ntangiriro"Mugore uzagandukire umugabo wawe".Umugabo nawe kugirango azubake urugo rwe rugakomera ni ugukunda umugore we(itegeko ry’Imana’’Mugabo uzakunde umugore wawe)

  • Abantu bajya inama hano bajye bagerageza kujya inama zubaka nta kwoshyanya birimo.Umuntu yumveko niba umuntu agishije inama,ababaye.Umugire inama nk’iyo wagira umuvandimwe wawe.Kandi kujya inama si ugusenya.si ukuvuga byacitse kuko uba uca intege mugenzi wawe,muhe impamba izamufasha mu kibazo yakubwiye.Kuko burya nk’uko babivuga umutwe umwe wifasha gusara

  • Ibi ni ibibazo bifitwe n’ingo nyinshi,abagabo batesha abagore agaciro mu buryo bihagije, jye yambwiye ko ibyo uburinganire nzabisubiza aho byavuye, ikandamiza ririho ntawarivuga ngo azarirangize jye ndimazemo imyaka myinshi icyo nabonye cyo ubishoboye wafata icyemezokare,ukabihindura cg ukabibamo gutyo utabitinzeho kuko bibabaza umutima, naho uko ubitinza abana babigwamo kuko abagabo benshi ntibava ku izima abagore rero bagomba kwicisha bugufi kuko nta nkuba ebyiri mu gicu kimwe !

  • kuba wemera ko ibyo bintu bikubaho ukabyihanganira ni ikibazo shaka umu concellor w’umudamu akubwire uko wabyitwaramo. ariko ugomba gushyiraho limites cg boundaries zibyo wemera n ibyo utemera kandi ukabimumenyesha ushize amanga. ariko byaya byiza ufite umuntu ubiguherekezamo.

  • Jye ndunva iyinkuru ibabaje cyane. Biragoye kumenya icyakorwa kibereye 100%. Gusa igisubizo nyacyo kri mumaboko yawe, ariko dore ibyo ntekereza byakunganira.
    - Tekereza witonze umenye niba agukunda kandi niba hari icyo akumariye : Nusanga gihari kandi hari urukundo hagati yanyu, umenye ko izo ari inzitizi zihari kandi zishaka ko ugukundana kwanyu kurangira. Bityo wirememo kwihangana, ushakishe uburyo ukemura ikibazo kimwe kukindi ukoresheje umuti ubereye kandi uhereye kugikomeye kuruta ibindi. Mugushaka igisubizo nibyiza ko umenya niki gitera buri kibazo, burya gusubiza ikbazo bijyana no gukuraho ikibitera. Abantu bashobora kuba bahuje ikibazo ariko badahuje ikibitera, bityo niyo mpanvu uzasanga ibiganiro bishobora kuba umuti ariko ugasanga haraho bitaba umuti kuko wenda bitakoze kunkomoko yikibazo. Menya igitera buri kibazo bizagufasha kubikemura.
    - Reba niba ntaruhare ufite mumyitwarire ye : Biragoye ko umuntu yaba umwere 100%. Birashoboka ko ushobora no gutuma ububi bwundi bukabya bitewe nuko wananiwe kumwihanganira. Mumibanire myiza hari igihe biasaba kumanika amaboko ukemera kwigomwa uburenganzira bwawe rimwe na rimwe ariko ntibibe muburyo bwagiswa ahubwo ugamije kugirango ugire ikindi ubona gikomeye kirutaho (win-win). Ihangane we kwishinga abandi, menya ikibazo cyawe, buri wese afite uburyo akemura ikbazo cye. Urugero, hari igihe abantu bahura nubukene, ariko ntibabukemura binyuze munzira imwe, iyakoreye umwe ishobora kutabera undi. Ninako bimeze, ntukagereranye umugabo wawe nabandi, kandi ntugashake gukora nkuko abandi bagore bakora, gerageza ushyireho uburyo bwiza bufite umwihariko wabwo kuriwowe no kumugabo wawe. Try your best.

  • Muraho neza, ntibyoroshye ariko birashoboka, satani akora ibishoboka byose ngo asenye ingo ariko ntumuhe akanya rwose. inama nakugira ni uguca bugufi ukamwubahira uko ari, ni umutware w’urugo koko.iyo rero ushatse gusa n’umuvuguruza aho kukumva ahubwo biba bibi !wowe mwereke urukundo no kumwubaha ubundi usenge Imana ijye ikuyobora, uzatsinda wigarurirre umutima we. wanasoma igitabo kitwa fascinating womanhood cyiza gufasha kandi gitume urugo rwanyu ruba paradizo.n’abandi badamu n’abakobwa bose ababishoboye nabakangurira gusoma icyo gitabo cya Joel Osteen.

  • Mubyukuri ibi bibazo bifitwe na benshi ariko umuntu abyihanganira bitewe numutima agira.woww senga Imana izaguhe amerekezo kdi iguhe no kujya umwihanganira.najye hari bimww muribyo bindiho ariko ibyinshi ndabyirengagiza.uzi ngo umuntu ntiyumve inama zawe ahubwo akumva izo kuruhande.umuntu utaguha agaciro ngo amenye icyo uricyo murugo akagufata nkumukozi birababaje kdi biteye agahinda.ahubwo umuntu akakubwira ko utajya wishima wanamubwira ko ariwe ubitera mugashwana nashake no kumva impamvu niyumve ibiganiro muganira.biteye agahinda .mwana wa mama inama nugusenga kuko Imana ariyo ifite igisubizo mubiganza .

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe