Gutegura isombe iryoshye

Yanditswe: 24-10-2017

Ibikoresho

  • Isombe iseye 2 kg
  • Puwaro nini 3
  • Sereli 3
  • Puwavuro 2
  • Inyama 1 kg y’imvange na 1kg y’imbavu
  • Amamesa ibiyiko 3
  • Ubunyobwa bwa pate ibiyiko 3 cg bw’ifu ¼ kg

Uko bikorwa

  1. Tegura amazi uyashyire ku ziko abire ushyiremo isombe
  2. Shyiramo umunyu ureke itogote kugeza ihiye
  3. Imaze gushya uronga inyama ugashyiramo
  4. Ongeramo puwaro na serereli usukemo n’amavuta
  5. Imboga zindi zimaze gushya ukoroge ubunyobwa usukemo
  6. Pfundikira byose bishye neza

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe