Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uko wagarura uruhu rwawe waritukuje ukababuka

Uko wagarura uruhu rwawe waritukuje ukababuka

Yanditswe kuwa 24-10-2017 Saa 06 : 10

Hari abantu bisiga amavuta abahindura uruhu ugasanga rwarababutse cyangwa se barapfubye ntibatukure ntibanagumane rwa ruhu rwabo rwa mbere ahubwo ukabona babaye nabi mu maso. Bene abo bantu usanga bahorana ipfunwe ry’uko basa mu maso abandi bakabyakira ari ukubura uko bagira.

Twegereye Salama Said uzobereye mu byo kwita ku ruhu hakoreshjwe amavuta akamuwe mu bimera maze atubwira icyavura abo bantu ;

Ati : “ hari abantu bisiga amavuta atukuza abandi bakisiga ayakesha ariko ugasanga barababutse mu maso , ku birenge, mu ntoki, mu gatuza n’ahandi. Akenshi uku kubabuka guterwa n’izuba no kuba amavuta ahindura uruhu agabanya abasirikare na za vitamins z’uruhu zirurinda izuba no gufatwa n’indwara z’uruhu ku buryo bworoshye .”

Yarongeye ati : “ Icyo gihe icyo wakora ngo usubirane uruhu rwawe karemano kandi rwiza wakoresha amavuta y’umwimerere yakamuwe muri karoti cyangwa se moutarde . Andi meza kuri bene abo bantu ni ayakamuwe muri avoka. Ayo mavuta akungahaye kuri vitamins nka A, E, D zose zirinda izuba kwinjira mu ruhu zigatuma umuntu wababutse kubera amavuta asubirana uruhu rwe. Cyane cyane ku bababutse munsi y’amaso babitewe n’amavuta »

Uramutse rero ufite ikibazo cyo kubabuka warabitewe n’amavuta wakwegera Salama akakugira inama ziriseho z’uko wabigenza.

Wamubona kuri 0788358153

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe