Ahabanza » Umuryango » Kurera » Ibyiza byo gushyira igitsure kidakabije ku mwana

Ibyiza byo gushyira igitsure kidakabije ku mwana

Yanditswe kuwa 24-10-2017 Saa 06 : 27

Kwiyubaha no kubaha abandi tubitozwa tukiri bato. Uzasanga hari ubwo umuntu mukuru aba atiyubaha cyangwa se ngo yubahe abandi abitewe n’uburyo yarezwemo. Uko kwiyuba ni kubaha abandi umuntu yakabitojwe n’igitsure ashyirwaho akiri muto.

Ubusanzwe umwana wese akenera igitsure kugira ngo atagira ibyo atsimbararaho bitari ukuri, kandi yige gutumwa no kumenya ko sosiyeti tubamo igira amategeko ayigenga, ko tutayibamo mu kajagari. Abenshi mu batarabonye igitsure, iyo bamaze gukura usanga bahangana n’aba-chefs mu kazi, ntibazi kwiyoroshya no kumvira amategeko. Usanga no muri sosiyeti bagirana ibibazo n’ikintu cyose cyitwa itegeko.

Iyo rero bigeze mu birebana n’umubano w’abashakanye, usanga umugenzo mwiza wo gukeburana no gukosorana udashoboka. Akenshi iyo umwe abwiye undi ibitagenda, ubibwiwe ahita atangira kwigirayo cyangwa akigizayo. Ubwiwe akageso agomba kugerageza gucikaho aho kubitekerezaho ahubwo akavuga nabi, akirakaza, akivumbura n’ibindi.

Ababyeyi rero bagomba gushyira igitsure ku bana babo kuko biba bizamufasha mu gihe azaba amaze kuba umuntu mukuru akamenya kwiyubaha mu bandi kandi akubaha n’abandi. Gusa na none igitsure si ukubuza umwana amahoro ngo ahorane ubwoba ahubwo, bigomba kujyana no kumwigisha gukora ibyiza mu rukundo.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Birakwiye ko duha abana bacu umurongo bagendera mo, naho ubundi bazava mo ibyigenge.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe