Ibirayi bitogosheje birimo moutarde

Ibikoresho
- Ibirayi bidashwanyuka kg 2 ( wakoresha kinigi n’ibindi bikomera)
- Moutarde ibiyiko 3
- Umunyu
- Persil
Uko bikorwa
- Ronga ibirayi ubikatemo kabiri ushyiremo amazi n’umunyu utereke ku ziko
- Ibirayi bimaze gushya ariko bigikomeye uvanga moutarde na persil wakasemo duto
- Ibirayi bimaze kumuka neza ugabanya umuriro ugashyiramo moutarde ugacugusa bikivanga hose
- Uteka ku ziko umwanya muto ukongera ugacugusa kugirango bidafata hasi cyangwa ngo bishirire
- Iyo moutarde imaze gukwira hose urabigabura
- Udafite moutarde wakoresha beurre/ butter
Gracieuse Uwadata