Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Inshuti zanteguriye baby shower kandi umugabo arayanga

Inshuti zanteguriye baby shower kandi umugabo arayanga

Yanditswe kuwa 06-11-2017 Saa 07 : 57

Ndabasuhuje basomyi duhurira kuri uru rubuga,

Ndangirango mufashe menye uko mbyitwaramo ku kibazo mfite.

Mu minsi ishize inshuti zanjye zamenyesheje ko zishaka kuzaza kudusura bakanadukorera ibirori byo kwitegura umwana byitwa baby shower. Nabiganirije umugabo wanjye ngo duhitemo ngo apfashe kubyitegura aho kubyakira neza ahita andakarira ambwira ko adashaka kururu kururu y’abagore. Ubusanzwe muri kamere ye ntakunda guhindana n’ibije byose ariko akunda kugira impungenge z’amarozi kuko bigeze kumuroga akamara igihe arwaye. Atekereza ko wenda muri abo twita inshuti ngo hashobora kuzamo n’abatatwifuriza ibyiza bakaba ngo baroga umwana binyuze muri za mpano. Njyewe iby’amarozi simbiha agaciro cyane ariko na none sinshaka ikintu cyatuma mu rugo rwacu haba amakimbirane.

None mumfashe ko inshuti zanjye zamaze kwitegura banaguze ibyo bazazana kandi umugabo wanjye akaba yarabyanze ngo nta kintu na kimwe ashaka mu rugo rwe. Ubu mbyitwaremo gute ngo batazabifata nabi.

Agasaro.com
Ukeneye kugisha inama abasomyi watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Forum posts

  • Muraho!
    wakoze kugisha inama.si byizako wakora ikintu utemeranyijweho nuwo mubana niba mwarabiganiriye akabyanga afite impamvu ze kandi uzumve kuko nuwo muzabana ubuzima bwose usigaje kuriyisi mugomba kubana amahoro.naho kwibaza uko inshuti zabifata niba ari inshuti zawe koko atari guhinda mubyaje nkuko wabyise uzisobanurire zizabyumva pe kandi niba ari impano bazazizane baje kuguhemba wabyaye.kuko ntekereza ko ntawanga abamuhemba.icyo wakora bakubwira ibyo bakuguriye mukwitegura umwana bimwe wagombaga kugura ukabigabanya kuko uziko hari aho bazaguhembamo ibyo bintu.nuko nabyumvaga umugabo umwubahe kandi umwerekeko bitanakubabaje pe.umunsi mwiza

  • Nshuti urakoze kugisha inama.Ariko ikibi muri ibyo byose ni ukutamenya umutware wawe ngo umenye ibyo akunda n’ibyo yanga kugirango ibyo ushaka gukora bigende neza.Niba uziko ikintu kitamushimisha kuki wowe watuma bagenzi bawe bategura ibyo birori kandi uzi neza ko nyiri urugo atabyishimiye.Sobanurira bagenzi bawe ntaho ubahishe ko nyiri urugo atabikunda.Ubundi niyo baby shower itaba ntabwo byabuza umwana kuvuka no kwishimirwa.Izo nshuti uzibwire buri wese icyo yaguze azacyizane umwana yaramaze kuvuka.Iyi ni imico itaramenyererwa naho iwacu ku buryo abantu baziko ari inzaduka zije mu ihururu ariko bitagize icyo bimaze.Ibyo aribyo byose mu muco wa Kinyarwanda twamenyereye ko iyo umubyeyi yabyaye yarama abaje kumusura bakazana amata,ifu y’igikoma n’ibindi bintu byinshi mu rwego rwo kwita ku mwana n’umubyeyi.Hariho abantu badakunda guhururana n’ibije byose ariwe umutware wawe.Mwubahe rero ukurikize ibyo akubwiye ntacyo bizagutwara, aho kuzana rwasera mu rugo idafite akamaro.

  • Nonese Niba Atabikunda Wowe Wabiretse Ubwo Ningobwa Cyane Kuburyo Byagusigira Umwiryane Mumuryango Kandi Mwikundaniraga

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.