Ahabanza » Umuryango » Kurera » Ababyeyi ntibavuga rumwe ku guhana abana ubabaje umubiri

Ababyeyi ntibavuga rumwe ku guhana abana ubabaje umubiri

Yanditswe kuwa 19-10-2017 Saa 15 : 35

Guhana abana ubakubise cyangwa se ukababaza ku mubiri mu bundi buryo nko kubakura amatwi n’ibindi usanga muri iyi minsi bitavugwaho rumwe n’ababyeyi aho bamwe usanga bavuga ko kutakubita abana bibangiza mu gihe abandi bo bavuga ko ahubwo kubakubita aribyo bibangiza mu bwonko.

Dore ibitekerezo bimwe by’ababyeyo twaganiriye bavuga ku buryo bwo guhana umwana umukubise ;

Uwitwa Anneth Muganwa ati ; ‘ Ndi umubyeyi ufite abana bakuru biga muri kaminuza ariko umuco waje wo kudakubita abana ntabwo nywushyigikiye. Mbona kuba abana banjye bafite uko bitwara navugwa ko ari kwiza hari uruhare akanyafu nabacishijeho kabigizemo. None ubu numva ngo nta mwalimu ugikubita umwana,abana basigaye bakora icyo bashatse cyose ntawubavuga. Ubundi wasangaga umwana hari ibyo yirinda gukora kuko azi neza ko ari buhabwe ibihano. Nanjye ubwanjye nitanzeho urugero ndibuka ko kera nkiga mu mashuri abanza wirindaga gukosa ngo batazagutuma umubyeyi akaguhanira imbere y’abandi bana’

Esther Mukansonera nawe ni umubyeyi uvuga ko abana bari bakwiye gucishwaho akanyafu. Ati ; ‘ Sinavuga ngo abana bakubitwe nkaho ari inka ariko na none mu bihano umwana akwiye guhabwa n’akanyafu karimo. Ukamucishaho mu rukundo umwana akajya ku murongo ariko ukurinda kurengera nkabo numva ngo basigaye batwika abana babo n’ipasi, hari n’uwo mperutse kumva ngo wamwishe amuziza kunyara ku buriri. Ubwo ni ubunyamaswa si uguhana.

Ku rundi ruhande ariko hari ababyeyi bavuga ko badashyigikiye na gato guhana umwana umubabaje umubiri.

Uwitwa Uwineza Marie Claire ati ; ‘ Nanjye mbere narinzi ko guhana umwana ari ukumubita gusa unagerekaho amagambo y’uburakari ariko nyuma naje gusobanukirwa ko atari byiza. Nahinduye uburyo bwo kubahana nkajya mbabuza nk’ikintu cyiza bari bagenewe bakunda nko kureba televiziyo, kujya gusura abandi bana, nkatembereza abandi we agasigara kubera ikosa n’ibindi nkibyo bitababaza ariko mbona hari icyo byahinduye ku myitwarire yabo.

Umwana kumukubita hari ubwo abifata nko kumwanga ntanamenye ikosa yakoze ngo arikosore. Byantwaye igihe kubyumva ariko ubu sinjya nkubita abana banjye mbaha ibindi bihano kandi barumvira ubundi bagacikwa ariko bitari cyane’

Uko umwana akwiye guhabwa igihano
Mu kiganiro Izuba Rirashe bigiranye n’impuguke mu mitekerereze n’imigenzereze ya muntu (Psychologue) Josiane Victoire Umukundwa, ukorera muri Centre

Psychothérapeutique Icyizere yagize ati ; ‘Ubundi umwana utangiye kugira umwaka umwe kugeza ku myaka 3 nibwo aba atangiye kubwira kirazira, baca aha, ibi sibyiza, ibi bikorwa bitya,… kandi ibyo byose umubyeyi akabibwira umwana mu mvugo nziza, atamukankamira.

Hanyuma iyo kumubwira neza byanze, ku myaka 2 y’amavuko, umwana ashobora kubona uduhano dutoya. Umwana agahabwa ibihano bidakomeye, birimo nko kumwima ikintu akunda nk’urushushya rwo gusura inshuti ze cyangwa abavandimwe, kumwaka igikinisho akunda n’ibindi nk’ibyo bitewe na gahunda yo mu rugo.

Ku myaka 3 rero, wa mwana uba utangiye kujya kwiga mu mashuri y’inshuke we ibihano bishobora kwiyongera ku kumukubita ariko atari ikinyafu ahubwo nk’agashyi nako koroheje, kuko hari amabwiriza n’amategeko yahawe ariko akabirengaho.

Kugira ngo abyumve rero bene uwo, kubera ko akenshi atumva icyo bivuze bishobora kubaho ko bamukubita akantu k’agashyi cyangwa se ukaba wamupfukamisha ariko atari ukumukubita byo kumubabaza bakomeza kwirinda kuvuga nabi kandi bazirikana ko umwana agomba guhabwa amabwiriza adakabije, utamubuza buri kimwe cyose akoze, buri kanya icyo umubwiye cyose, igisohotse mu kanwa kawe buri gihe umuvugishije bikaba kumubuza ibyo arimo cyangwa kumwereka ko ibyo akora buri gihe ahora mu bibi, kuko nabyo bigenda bimwangiriza.

Noneho muri iyo myaka y’ubwana ni ukuvuga kugeza ku myaka 12, uko umwana agenda akura ashobora gucishwaho akanyafu kataremereye kandi katari aka buri kanya.

Noneho rero iyo bigeze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, ubundi biba byiza kumvikana n’umwana, ukamusobanurira ibintu uko bikorwa n’amabwiriza agomba kubahiriza ariko utabishyiraho nk’itegeko ahubwo umuha umwanya na we akabigiramo uruhare mugafatira hamwe umwanzuro n’ibihano azahabwa mu gihe ibyo bitubahirijwe kandi iyo myanzuro ikubahirizwa ku mpande zombi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe