Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Ingaruka z’ibyo kurya byongewemo ibibiryoshya byinshi

Ingaruka z’ibyo kurya byongewemo ibibiryoshya byinshi

Yanditswe kuwa 19-10-2017 Saa 15 : 31

Ibintu byo kuryoshya ibyo kurya nk’umunyu n’urusenda n’ibindi birungo cyane cyane iby’amafu iyo bibaye byinshi mu biryo bigira ingaruka nyinshi ku mubiri cyane cyane zirimo izituma ibyo kurya bidakorwa neza n’imyanya ituganya ibyo kurya.

Ibyo kurya birimo urusenda rwinshi bitera amaraso kwihuta cyane. Ibyo kandi binterwa n’ibyo kurya birimo ibibihumuza byinshi, ibituma ibiryo bidasaza vuba ngo bibore n’ibindi bisa nabyo. Ibi byose biterwa kokera mu gifu maze bigatuma amaraso agurumana umuriro kandi akandura

Indi ngaruka bigira ni uko umuntu atakaza uburyo yumvaga uburyhoh bw’ibyo kurya umuntu agasigara yifuza kurya gusa ibiryo birimo ibyo bintu twavuze haruguru kugirango bikangure umubiri we ubone kumva uburyohe bw’ibiryo.

Ibituma ibyo kurya biryoha bibanza kokera agahu korohereye gatwika mu gifu, ariko hanyuma byonona imbaraga yumva yako gahu korohereye. Amaraso ahindamo umuriro kandi ubushake bwa kinyamaswa bugahaguruka mu mubiri we kandi imbaraga z’umubiri n’ubwenge zo ari nke bikaba byakurura irari ritabasha kugenzurwa.

Igihe kandi umuntu aryamye ngo aruhuke umuriro wo mu gifu ukwiriye kuba warangiye ariyo mpamvu bantu bagirwa inama yo kurya mbereho amasaha atatu ngo babone kuryama. Nyamara ku bakunda kurya ibiribwa birimo ibyongera uburyohe usanga

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe